Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
NEHEMIYA 9: ABANTU BIYIRIZA UBUSA BIHANA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cya NEHEMIYA, usenga kandi uciye bugufi .

📖 NEHEMIYA 9:

[1]Nuko ku munsi wa makumyabiri n’ine wo muri uko kwezi Abisirayeli baraterana biyiriza ubusa, bambara ibigunira bītēra n’umukungugu.
[2]Urubyaro rw’Abisirayeli bitandukanya n’abanyamahanga bose, barahagarara bātura ibyaha byabo no gucumura kwa ba sekuruza.
[3]Bahagarara ukwabo bamara igice cya kane cy’umunsi basoma mu gitabo cy’amategeko y’Uwiteka Imana yabo, n’ikindi gice cya kane bātura ibyaha byabo, basenga Uwiteka Imana yabo.
Bātura kwinangira imitima kwabo
[4]Maze Yoshuwa na Bani na Kadimiyeli, na Shebaniya na Buni na Sherebiya, na Bani na Kenani bahagarara ku rwuririro rw’Abalewi, batakambira Uwiteka Imana yabo n’ijwi rirenga.
[5]Abalewi Yoshuwa na Kadimiyeli na Bani, na Hashabuneya na Sherebiya na Hodiya, na Shebaniya na Petahiya baherako baravuga bati“Nimuhaguruke muhimbaze Uwiteka Imana yanyu. Uhereye kera kose ukageza iteka ryose, Izina ryawe ry’icyubahiro rihimbazwe kuko ari izina risumba gushimwa kose, no guhimbazwa kose.
[6]“Ni wowe Uwiteka, ni wowe wenyine. Ni wowe waremye ijuru n’ijuru risumba ayandi n’ingabo zaryo zose, n’isi n’ibiyirimo byose n’amanyanja n’ibiyarimo byose, kandi ni wowe ubeshaho byose n’ingabo zo mu ijuru zirakuramya.
[7]Ni wowe Uwiteka ya Mana yatoye Aburamu, ukamukura muri Uri y’Abakaludaya ukamwita Aburahamu.
[9]“Hanyuma ubona kubabara kwa ba sogokuruza bari muri Egiputa, wumva gutaka kwabo ko ku Nyanja Itukura [11]Kandi watandukanirije inyanja imbere yabo bituma banyura hagati yayo humutse, ariko ababakurikiye ubajugunya imuhengeri, barokera mu mazi maremare nk’ibuye.
[12]Kandi ku manywa wabayoboraga uri mu nkingi y’igicu, nijoro ukaba mu nkingi y’umuriro, ubamurikira inzira bakwiriye kunyuramo.
[13]Wamanukiye ku musozi wa Sinayi uvugana na bo uri mu ijuru ubacira imanza zitabera, ubaha amategeko y’ukuri n’amateka atunganye n’ibindi byategetswe,
[14]ubamenyesha isabato yawe yera, ubategekesha umugaragu wawe Mose amategeko n’amateka, biba ibyo utegetse.
[15]“Bashonje ubaha ibyokurya bivuye mu ijuru, bagize inyota ubakurira amazi mu rutare, utegeka ko bajya mu gihugu warahiriye kuzakibaha ngo bagihindūre.
[16]Ariko abo na ba sogokuruza baribona, bagamika amajosi ntibumva amategeko yawe,
[17]banga kukumvira kandi ntibibuka ibitangaza wakoreye muri bo, ahubwo bagamika amajosi baragoma, bishakira umutware ngo basubire mu buretwa bahozemo. Ariko wowe uri Imana yakereye kubabarira, igira imbabazi n’ibambe, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi, ntiwabataye.
[19]ariko wowe ku bw’imbabazi zawe zitari zimwe ntiwabataye mu butayu, inkingi y’igicu yo kubayobora ku manywa ntiyabavaga imbere, cyangwa inkingi y’umuriro yo kubamurikira nijoro ikabereka inzira bakwiriye kunyuramo.
[20]Kandi watanze umwuka wawe mwiza wo kubigisha, ntiwabimye manu yawe yo kurya, bagize inyota ubaha amazi.
[21]Nuko ubatungira mu butayu imyaka mirongo ine ntibagira icyo bakena, imyambaro yabo ntiyasazaga n’ibirenge byabo ntibyabyimbaga.
[26]“Nyamara banze kukumvira barakugomera, birenza amategeko yawe, bica abahanuzi bawe bari abahamya babo bo kubakugarurira, bakora ibirakaza bikabije.
[32]“Nuko rero Mana yacu, Mana nkuru ikomeye itera ubwoba, ikomeza gusohoza isezerano ikagira ibambe, ntukerense imiruho yose twagize n’abami bacu n’abatware bacu, n’abatambyi bacu n’abahanuzi bacu, na ba sogokuruza n’ubwoko bwawe bwose, uhereye ku ngoma z’abami ba Ashūri ukageza ubu.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Imana yacu ni Inyembabazi.

1️⃣KWIYEMEZA IMWE MU NKINGI YO GUTSINDA

🔰Umunsi wo kwiyiriza ubusa utararangira, abantu bakomeje kugaragaza ko biyemeje kugarukira Uwiteka babinyujije mu kurahirira ubwabo kureka kuzirura Isabato… Bashyizeho kandi uburyo bwo gushyigikira uburyo bwo kuramya Imana kw’ishyanga. Hejuru y’icya cumi, iteraniro ryarahiriye gutanga umubare runaka w’ubutunzi uko umwaka utashye kugira ngo bukoreshwe mu buturo bwera.(AnA 428 .3,4)
⚠️Wowe uramya Imana ute? Aho iyo ujya kuramya Imana mu buturo bwera ntugenda imbokoboko? Hakenewe ituro ryanjye nawe kugira ngo mu bubiko bw’inzu y’Uwiteka habonekemo ibifasha mu gukora umurimo w’Imana.

2️⃣KWATURA IBYAHA

🔰Kubwo gusubira inyuma, Isirayeli yari yaragarukiye Imana ibogoza amarira. Abisirayeli bari baratuye ibyaha byabo barira kandi baganya. Bari barazirikanye gukiranuka kwaranze ibyo Imana yabagiriye kandi bari barasezeranye kumvira amategeko yayo….Imana yari yemeye kwihana kwabo. Noneho bagombaga kwishimira ibyiringiro bafite byo kubabarirwa ibyaha kandi bakishimira ko bakomorewe ubuntu bw’Imana.
❇️Umwete wa Nehemiya wo gusubizaho kuramya Imana nyakuri wageze ku ntego. Igihe cyose abantu batari gutatira indahiro barahiye, ndetse bakumvira ijambo ry’Imana, Uwiteka nawe yari gusohoza isezerano rye akabasesekazaho imigisha myinshi. (AnA 429.2,3)

⚠️Nshuti kwihana ni ubutwari kandi bugirwa n’uwatsinzwe.
Ese ujya utsindwa?Akira Mwuka Wera aze muri wowe, atsinde ab’isi bityo Kristo watsinze akuneshereze.

🛐 IMANA YACU TUBASHISHE KWIHANA TUMARAMAJE 🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>NEHEMIYA 9: ABANTU BIYIRIZA UBUSA BIHANA</em>”
  1. Amena. Uwiteka dusukire Mwuka Wera atubashishe gusobanukirwa uko turi maze twihane tubikuye ku mutima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *