Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
NEHEMIYA 8: GUSOBANURWA KW’AMATEGEKO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cya NEHEMIYA , usenga kandi uciye bugufi.

📖 NEHEMIYA 8:

[1]Maze abantu bose bateranira icyarimwe ku karubanda ku irembo ry’amazi, babwira Ezira umwanditsi ngo azane igitabo cy’amategeko ya Mose, ayo Uwiteka yategetse Abisirayeli.
[2]Nuko ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, Ezira umutambyi azana amategeko imbere y’iteraniro ry’abagabo n’abagore, n’abantu bose bajijutse.
[3]Ayo mategeko ayasomera ku karubanda ku irembo ry’amazi, ahera mu gitondo kare ageza ku manywa y’ihangu, abagabo n’abagore n’abandi bantu bajijutse bari bari aho. Bose bari bateze amatwi ngo bumve igitabo cy’amategeko.
[5]Nuko Ezira aramburira igitabo imbere y’abantu bose (kuko yari abisumbuye), maze akirambuye abantu bose barahaguruka.
[6]Ezira ashima Uwiteka Imana nkuru. Abantu bose barikiriza bati “Amen, Amen”. Batega amaboko, maze bubika imitwe baramya Uwiteka bubitse amaso yabo hasi.
[7]Kandi Yoshuwa na Bani na Sherebiya, na Yamini na Akubu na Shabetayi, na Hodiya na Māseya na Kelita, na Azariya na Yozabadi na Hanāni, na Pelaya n’Abalewi basobanurira abantu amategeko, abantu bahagaze aho.
[8]Basoma mu gitabo amategeko y’Imana gusoma kumvikana, barasobanura kugira ngo abantu bamenye ibyasomwaga.
[9]Nehemiya ari we Umutirushata, na Ezira umutambyi n’umwanditsi n’Abalewi bigishaga abantu, babwira abantu bose bati “Uyu munsi ni umunsi werejwe Uwiteka Imana yanyu, ntimubabare kandi ntimurire”, kuko abantu bose bariraga uko bumvaga amagambo yo mu mategeko.

[13]Ku munsi wa kabiri hateranira abatware b’amazu ya ba sekuruza b’abantu bose n’abatambyi n’Abalewi, bateranira kuri Ezira umwanditsi, bategera amatwi kumva amagambo y’amategeko.
[14]Babona ibyanditswe mu mategeko uko Uwiteka yabitegekesheje Mose, yuko Abisirayeli bazajya barara mu ngando mu birori byo mu kwezi kwa karindwi,
[15]kandi yuko bararika bakamamaza mu midugudu yabo yose n’i Yerusalemu bati “Nimusohoke mujye ku musozi muzane amashami y’imyelayo n’ay’iminzenze, n’ay’imihadasi n’ay’imikindo n’ay’ibiti by’amashami atsikanye, muce ingando nk’uko byanditswe.”
[17]Iteraniro ryose ry’abari bagarutse bava mu bunyage baca ingando baziraramo, ariko uhereye mu gihe cya Yosuwa mwene Nuni ukageza kuri uwo munsi, ntabwo Abisirayeli bagenzaga batyo. Ubwo habaho umunezero mwinshi cyane.
[18]Kandi Ezira yahereye ku munsi wa mbere w’ibirori ageza ku munsi wa nyuma, asoma igitabo cy’amategeko y’Imana uko bukeye. Bagira ibirori by’iminsi irindwi, ku wa munani habaho guterana kwera nk’uko itegeko ryari riri.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Amategeko y’Imana ni imico yayo.

1️⃣AGAHINDA KAVA MU BWENGE

🔰Bose bari bateze amatwi ngo bumve igitabo cy’amategeko. Bateze amatwi amagambo y’Isumbabyose babyitayeho kandi bubashye.
Ubwo amategeko yasobanurwaga bumvise batsinzwe kubw’icyaha cyabo, nuko barira bitewe n’ibicumuro byabo. Nyamara uwo munsi wari umunsi mukuru, umunsi wo kwishima, umunsi wo guterana kwera, umunsi Uwiteka yari yarategetse ubwoko bwe kwizihiza bwishimye bufite umunezero. Bityo ubwo bariraga basabwe guhagarika umubabaro, ahubwo bakishima kubw’imbabazi nyinshi cyane Imana yabagiriye (AnA 526.4)

⚠️Muvandimwe kwiga ijambo ry’Imana n’amategeko yayo neza bitera agahinda ko ku mutima, agahinda kava mu bwenge, kuko ubabajwe no kuba waragenze nabi. Agahinda kameze gatyo, gatera kwihana. Nyuma yo kwihana no kubabarirwa umunezero ukaba mwinshi.

Nawe se uterwa agahinda n’ibyaha byawe? Humura umwenda w’icyaha Kristu yarawishyuye. imbabazi zigera kuri WESE uzakiriye. Zakire ubeho uriho.

2️⃣ITANDUKANYE N’ANDI MAHANGA

🔰Nyamara n’aho ubwaho hari ikimenyetso cy’icyaha cya Isirayeli , binyuze mu gushyingirana kw’Abayuda n’andi mahanga , ururimi rw’igiheburayo rwari rwaragoretswe, bityo byasabaga abavugaga kwigengesera cyane kugira ngo basobanure amategeko mu rurimi rw’abantu bari aho kugira ngo rwumvwe n’abantu bose. (AnA 426.3)

❇️Ni kenshi twumva ijambo ry’Imana nabi kuko twiyandurishije gushyingiranwa n’andi mahanga bityo tukaba tutacyumva ururimi Imana yandikishijemo amategeko yayo. Garukira aho, uve muri iryo sindwe ry’inzoga za Babuloni. Imana yatanze umucyo binyuze mu mategeko yayo fata umwanya uyige ubyitayeho kandi wumvire icyo agusaba uzakira.

3️⃣GARUKA USHIME

🔰Iteraniro ryose ry’abari bagarutse bava mu bunyage baca ingando baziraramo, ariko uhereye mu gihe cya Yosuwa mwene Nuni ukageza kuri uwo munsi, ntabwo Abisirayeli bagenzaga batyo. Ubwo habaho umunezero mwinshi cyane. (Umur 17)

🔰Nehemiya yaravuze ati :”Uyu ni umunsi werejwe Uwiteka Imana yanyu ntimubabare kandi ntimurire… Nimugende murye inyama z’ibinure, munywe ibiryohereye, mwoherereze amafunguro abadafite icyo bahishiwe, kuko uyu munsi ari umunsi werejwe Uwiteka wacu, kandi ntimugire agahinda, kuko kwishimana Uwiteka arizo ntege zanyu. Umugabane ubanza w’uwo munsi wahariwe imihango y’idini bityo abantu bakoresha igihe gisigaye cy’uwo munsi bavugana ibyishimo iby’imigisha y’Imana kandi banezererwa ibyiza yari yarabahaye. (AnA 426.4-427.1,2)

⚠️Ni kangahe wabonye umugisha ariko ntubishimire Imana? Yaguhaye umuryango, iguha urubyaro yewe iguha n’ubutunzi, ese wibutse gushimira Imana kubw’ibyo? Ugerageza se kuzirikana bagenzi bawe badafite icyo bafungura cyangwa icyo bambara? Ni byiza gushima jya uzirikana ineza y’Imana, uyigaragaze ufasha abantu bayo.

🛐 IMANA DUHE AMATWI YUMVA TUBASHISHWE KUMVIRA AMATEGEKO YAWE🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “NEHEMIYA 8: GUSOBANURWA KW’AMATEGEKO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *