Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
NEHEMIYA 2: UMWAMI YOHEREZA NEHEMIYA I YERUSALEMU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cya Nehemiya, usenga kandi uciye bugufi.

📖 NEHEMIYA 2
[1] Umunsi umwe wo mu kwezi kwitwa Nisani mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma y’Umwami Aritazeruzi, vino yari iteretse imbere y’umwami, maze nenda vino nyihereza umwami. Kandi mbere hose sinagiraga umubabaro imbere ye.
[2] Umwami arambaza ati “Ni iki gitumye ugaragaza umubabaro kandi utarwaye? Ibyo ntibiterwa n’ikindi keretse umubabaro wo mu mutima.” Mbyumvise ndatinya cyane.
[3] Umwami ndamusubiza nti “Umwami arakarama! Icyambuza kugaragaza umubabaro ni iki, ko umurwa n’ahantu h’ibituro bya ba sogokuruza habaye amatongo, n’amarembo yaho akaba yarahiye?”
[4] Umwami arambaza ati “Hari icyo unsaba?” Nuko nsaba Imana nyir’ijuru,
[5] maze nsubiza umwami nti “Niba umwami abikunze kandi umugaragu wawe nkakugiraho ubuhake, unyohereze i Buyuda mu murwa urimo ibituro bya ba sogokuruza, mbone kuwubaka.”
[6] Umwami yari yicaranye n’umwamikazi arambaza ati “Urugendo rwawe ruzaba urw’iminsi ingahe, kandi uzagaruka ryari?” Nuko umwami yemera ko ngenda dusezerana igihe.
[7] Kandi nsaba umwami nti “Umwami niyemera bampe inzandiko zo gushyira ibisonga bye byo hakurya y’uruzi, ngo bampe inzira ngere i Buyuda.
[8] Bampe n’urwandiko rwo gushyira Asafu umurinzi w’ikibira cy’umwami, kugira ngo ampe ibiti byo kubazamo ibikingi by’amarembo y’umunara w’inzu, kandi n’iby’inkike z’umurwa n’iby’inzu nzabamo.” Umwami arabinyemerera, abitewe n’ukuboko abitewe n’ukuboko kwiza kw’Imana yanjye kwari kundiho.
[9] Maze ndagenda nsanga ibisonga byo hakurya y’uruzi mbaha inzandiko z’umwami, kandi umwami yari yantumanye n’abatware b’ingabo n’abagendera ku mafarashi.
[18] Mbabwira ukuboko kw’Imana yanjye uburyo kwangiriye neza, mbabwira n’amagambo umwami yambwiye. Baravuga bati “Nimuhaguruke twubake.” Nuko biyungamo bagira imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Imana ikoresha umwami na we agira uruhare mu gusana inkike z’i Yerusalemu.

1️⃣ NEHEMIYA ASABA UMWAMI
Nehemiya agirira umugisha k’umwami, amwemerera kujya gusana inkike z’i Yerusalemu

🔰 Kuvuga uko i Yerusalemu hari hameze byabyukije impuhwe z’umwami ariko ntibyatuma agira urwikekwe. Yabajije ikindi kibazo cyahaye Nehemiya andi mahirwe yari amaze igihe kirekire ategereje. Umwami yarabajije ati: “Hari icyo unsaba?” Nyamara umuntu w’Imana ntiyahangaye gusubiza atarasaba amabwiriza Uwiteka we uruta Aritazerusi. Nehemiya yari afite inshingano yera agomba gusohoza kandi muri yo byari ngombwa ko asaba umwami ubufasha; ndetse yabonye ko ibintu byinshi bishingiye ku kuntu yagaragaje ikibazo mu buryo bwatumye umwami yemera ibyo amubwiye ndetse akamuha n’ubufasha. Nehemiya yaravuze ati: “Nuko nsaba Imana nyir’ijuru.” Muri iryo sengesho rigufi Nehemiya yagiye imbere y’Umwami w’abami maze amukuraho imbaraga zishobora guhindura imitima nk’uko imigezi y’amazi iyoborwa mu yindi nzira. (AnA 588.3)
➡️Iyo hari icupa usaba abakomeye b’iyi si ubanza kugisha inama Uwiteka ubarusha gukomera, uzisanga yagiharuriye inzira. Numara guhabwa icyo washakaga ntuzirate kumenyana n’abakomeye cg icyubahiro cyawe, uzirate nka Nehemiya ko ukuboko k’Uwiteka Imana yawe kukuriho.

2️⃣ ISENGESHO RISUBIZWA
Umwami aha Nehemiya urwandiko ndetse n’abasirikare bo kumuherekeza!

🔰Ibyo yasabye umwami byari byarakiriwe neza ku buryo Nehemiya yagize ubutwari bwo gusaba ubundi bufasha bw’inyongera. Kugira ngo umurimo yari agiyemo wubahwe kandi ugire ubutware, kimwe no kugira ngo agire uburinzi mu rugendo, yasabye guherekezwa n’abasirikare kandi arabahabwa. Umwami yamwandikiye inzandiko ashyira abatware b’intara zo hakurya y’uruzi rwa Efurate kuko ako kari akarere yagombaga kunyuramo yerekeje mu Buyuda. Ikindi kandi yahawe urwandiko yagombaga gushyira umurinzi w’ishyamba ry’umwami ryari mu misozi ya Lebanoni rumuha mabwiriza yo kumuha ibiti byose byari kuzakenerwa. Kugira ngo hatazabaho akito ko kumwitotombera ko yakoze ibirenze ibyamuzanye, Nehemiya yagombaga kugira ubutware ndetse n’ibyo yemerewe akabihabwa bisobanuwe mu buryo bwumvikana. (AnA 590.2).
➡️Gukora ibwami kwe no gutona ku mwami ukomeye, bigaragara ko byari mu mugambi w’Imana wo gutarura ubwoko bwayo. Nawe icyo waba ukora cyose, aho waba ukorera hose menya ko ari mu mugambi w’Imana wo kuyitarurira abantu bayo bazimiriye mu isi. Kandi imibereho n’imikorere byawe byabigisha Imana kurusha amagambo wavuga uko yaba meza ate.

3️⃣ GUSENGANA KWIZERA
Nka Nehemiya, tujye dusenga twizeye, kandi dukora. Imana izasubiza ibirenze ibyo twibwira.

🔰 Uru rugero kubanza gutekerezanya ubushishozi no gufata icyemezo kidakuka rukwiriye kubera icyigisho Abakristo bose. Ntabwo abana b’Imana bagomba gusengana kwizera gusa, ahubwo bagomba no gukora badakebakeba kandi bagakorana ubushishozi. Bahura n’ingorane nyinshi kandi akenshi babera inkomyi ibyo Imana ishaka kubakorera bitewe n’uko bafata ko ubushishozi no kugira umwete udacogora nk’ibidafite aho bihuriye n’iyobokamana. Ubwo yari amaze kuririra imbere y’Uwiteka no kumusaba, ntabwo Nehemiya yabonye ko umurimo we urangiye. Yafatanyije gusaba kwe no gushishikara kwera, akoresha imbaraga zitadohoka kandi asenga kugira ngo agere ku ntego y’ibyo yari yiyemeje gukora. Ubushishozi ndetse n’imigambi yateguwe neza ni ingenzi mu gushyira mu bikorwa imishinga yera muri iki gihe nk’uko byari biri mu gihe cyo gusana inkike za Yerusalemu. (AnA 590.3)

➡️Imana izakoresha n’abatizera kugirango umurimo wayo ujye mbere. Senga kandi unakore, Imana ikubashishe kandi igufashirize mu murimo.

🛐 MANA DUHE KUJYA MU MURIMO WAWE NTA BUNEBWE, DUTEBUTSE KUGARUKA KWAWE🙏

Wicogora Mugenzi.


Warning: Undefined variable $post in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/themes/newsup/inc/ansar/hooks/hook-index-main.php on line 117
One thought on “<em>NEHEMIYA 2: UMWAMI YOHEREZA NEHEMIYA I YERUSALEMU</em>”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *