Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
NEHEMIYA 1: GUSENGA KWA NEHEMIYA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya NEHEMIYA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 NEHEMIYA 1
[4] Maze kumva izo nkuru ndicara ndarira, mara iminsi mbabaye, niyiriza ubusa nsengera imbere y’Imana nyir’ijuru nti
[5] “Ndakwinginze Uwiteka Mana nyir’ijuru, Mana nkuru itera ubwoba, ikomereza isezerano n’imbabazi abayikunda bakitondera amategeko yayo,
[6] none tegera ugutwi kwawe kumve n’amaso yawe arebe, wumve gusenga umugaragu wawe nsengera imbere yawe muri iyi minsi ku manywa na nijoro nsabira abagaragu bawe b’Abisirayeli, nātura ibyaha Abisirayeli twagukoreye. Ni koko jyewe n’inzu ya data twaragucumuye.
[7] Twagukiraniweho cyane kandi ntitwitondeye amategeko yawe n’ibyategetswe n’amateka yawe, ibyo wategetse umugaragu wawe Mose.
[8] Ndakwinginze, ibuka ijambo wategetse umugaragu wawe Mose uti ‘Nimucumura nzabatataniriza mu mahanga’,
[9] kandi uti ‘Ariko nimungarukira mukitondera amategeko yanjye mukayasohoza, nubwo abirukanywe banyu bazaba ku mpera y’isi, nzabakurayo mbateranye mbazane aho nitoranirije nkahatuza izina ryanjye.’
[10] “Abo ni bo bagaragu bawe n’abantu, wacunguje ububasha bwawe bwinshi n’amaboko yawe akomeye.
[11] Nyagasani ndakwinginze, tegera ugutwi kwawe gusenga k’umugaragu wawe n’ukw’abagaragu bawe bishimira kubaha izina ryawe, none uhe umugaragu wawe umugisha, umuhe no kugirirwa imbabazi n’uyu mugabo.” Kandi ubwo nari umuziritsi wa vino y’umwami.

Ukundwa n’Imana , amahoro abe muri wowe. Iyo bikuyobeye, bikurenze ukora iki? Waba wibuka kujya ku mavi? Ikaze mu gitabo cya NEHEMIYA.

1️⃣ NEHEMIYA ABABAZWA N’IBYABAYE I YERUSALEMU
(Um. 3) Barambwira bati “Abari batāgiye mu bunyage bagasigara mu gihugu cy’u Buyuda bagize amakuba menshi baratukwa, kandi inkike z’i Yerusalemu zarasenyutse n’amarembo yaho yarahiye.”

🔰 Abibwiwe n’intumwa zari zivuye mu Buyuda, uwo Muheburayo wakundaga igihugu cye yaje kumenya ko ibihe byo kugeragezwa byageze kuri Yesalemu, umurwa watoranyijwe. Abari barajyanwe bunyago ariko bari baragarutse i Yerusalemu bari bari mu makuba menshi kandi baratukwaga. Urusengero [rw’i Yerusalemu] n’ibice bimwe by’umurwa byari byarasanwe; ariko umurimo wo gusana wari warakomwe mu nkokora, imirimo yo mu rusengero yararogowe, kandi abantu bahoraga bahangayikishijwe n’uko inkike z’umurwa zari zikiri amatongo. (AnA 586.2)

➡️Urajye nawe ubabazwa n’idindira ry’umurimo w’Imana ugire uruhare mu kuwuzahura.

2️⃣ SHAKIRA GUTABARWA MU ISENGESHO
Nehemiya yagiye ku mavi atangira gusenga no kwiyiriza ubusa.

🔰 Asabwe n’umubabaro, Nehemiya ntiyashoboraga kurya cyangwa kunywa; yamaze iminsi ababaye, yiyiriza ubusa. Mu mubabaro we yahanze amaso Umufasha wo mu ijuru. Yaravuze ati: “Nsengera imbere y’Imana nyir’ijuru.” Yatuye ibyaha bye bwite n’ibyaha by’ubwoko bwe ntacyo ahishe. Yasabye ko Imana yarengera Isirayeli, ikabasubiza ubutwari n’imbaraga bari bafite, kandi ikabafasha kubaka amatongo yo mu Buyuda. (AnA 586.3)

🔰 Igihe Nehemiya yasengaga, ukwizera kwe n’ubutwari bwe byongerewe imbaraga. Akanwa ke kuzuye amagambo yera. Yerekanye igisuzuguriro cyari kujya ku Mana igihe ubwoko bwayo (bwari bumaze kuyihindukirira noneho) bwari kurekerwa mu kugira intege nke no gukandamizwa; maze asaba Uwiteka akomeje gusohoza isezerano rye rivuga riti: “Nimungarukira, mukitondera amategeko yanjye mukayasohoza, nubwo abirukanywe banyu bazaba ku mpera y’isi, nzabakurayo mbateranye, mbazane aho nitoranyirije nkahatuza izina ryanjye.” Nehemiya 1:9. Iri sezerano ryahawe Isirayeli bicishijwe kuri Mose mbere y’uko binjira muri Kanani, kandi mu myaka amagana menshi ntiryigeze rihinduka. Noneho ubwoko bw’Imana bwari bwayigarukiye bwihannye kandi bwizeye, kandi isezerano ryayo ntiryari guhera. (AnA 587.1)

▶️ Nehemiya ntatinya kwishyuza amasezerano y’Imana no kuyayibutsa. Si uko Imana itayazi cg itibuka amasezerano yayo. Ahubwo Imana yishimira ubushake tugira bwo kwishyuza amasezerano. Imana ishaka ko tugirira icyizere ayo masezerano kandi tukayiyabwira turanguruye. Igihe tuvuga mu magambo iby’Imana yadusezeraniye, dushobora guhabwa imbaraga mu kudashidikanya kwiringira ayo masezerano, cyane cyane mu gihe byose bisa n’ibidatanga icyizere.

🛐 MANA DUHE GUSHIKAMA KU MASEZERANO NO KWIZERA. DUHE KWIBUKA NO KWISHYUZA AMASEZERANO WADUHAYE🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>NEHEMIYA 1: GUSENGA KWA NEHEMIYA</em>”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *