Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cya Nehemiya, usenga kandi uciye bugufi.

📖 NEHEMIYA 3
[1] Bukeye Eliyashibu Umutambyi mukuru ahagurukana na bene se b’abatambyi, bubaka irembo ry’intama bararyeza bateraho inzugi zaryo, baraheza bahereye ku munara wa Hameya bakageza ku munara wa Hananeli.
[2] Abagabo b’i Yeriko ni bo bakurikiragaho bubaka. Kandi Zakuri mwene Imuri ni we wakurikiragaho yubaka.
[13] Irembo rijya mu gikombe risanwa na Hanuni n’abaturage b’i Zanowa, bararyubaka bateraho inzugi zaryo n’ibyuma bizihindira n’ibihindizo byaryo, basana inkike ya mikono igihumbi bageza ku irembo rinyuzwamo imyanda.
[28] Haruguru y’irembo ry’amafarashi hasanwa n’abatambyi, umuntu wese asana ahateganye n’inzu ye.
[29] Sadoki mwene Imeri akurikiraho asana ahateganye n’inzu ye, na Shemaya mwene Shekaniya umukumirizi w’irembo ry’iburasirazuba, akurikiraho asana.
[32] Kandi hagati y’ahazamuka hajya ku nkokora n’irembo ry’intama, hasanwa n’abacuzi b’izahabu n’abatunzi.
[33] Bukeye Sanibalati yumvise ko twubaka inkike ararakara, agira umujinya mwinshi acyurira Abayuda.
[34] Avugira imbere ya bene se n’imbere y’ingabo z’i Samariya ati”Ziriya mbwa z’Abayuda ziragira ibiki? Mbese bariyubakira igihome? Cyangwa se bazatamba igitambo? Barenda kubaka ngo buzurizeho? Bagiye gutaburura amabuye bayakura mu byavu by’ibishingwe, kandi yarahiye?”
[35] Kandi Tobiya w’Umwamoni yari kumwe na we aravuga ati”N’ibyo bubaka ibyo, ingunzu nibyurira izasenya iyo nkike yabo y’amabuye.”
[36] Nuko ndasenga nti”Mana yacu, umva uko dusuzuguwe. Ibitutsi badututse abe ari bo bihama, ubatange banyagwe bajyanwe mu gihugu babe abanyagano.
[38] Nuko twubaka inkike yose turayihuza, ariko yari igicagase kuko abantu bari bagize umwete wo gukora.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Nubwo ba Sanibalati bivanga mu murimo ntibizawubuza gukorwa.

1️⃣ NEHEMIYA ATANGA UBUTUMWA BUREMA UMUTIMA
🔰 Nehemiya yeretse abantu igisuzuguriro bafite imbere y’amahanga y’abapagani — idini yabo yari isuzuguritse kandi n’Imana yabo yaratutswe. Yababwiye ko yumviye iby’imibabaro yabo mu gihugu cya kure, ababwira ko yinginze Ijuru kubagirira ubuntu, kandi ko nk’uko yasengaga, yari yariyemeje gusaba uruhusa umwami kugira ngo aze kubagoboka. Yari yarasabye Imana ko umwami Aritazerusi atamuha uruhusa gusa, ko ahubwo amuha n’ububasha yari akeneye muri uwo murimo; kandi isengesho rye ryari ryarasubijwe mu buryo bwagaragaje ko uwo mugambi uturutse k’Uwiteka. (AnA 594.2)

🔰 Ibyo byose yarabivuze kandi noneho amaze kugaragaza ko ashyigikiwe n’ububasha bw’Imana ya Isirayeli n’ubw’umwami w’Ubuperesi, Nehemiya yasabye abantu niba bashobora kubyaza umusaruro ayo mahirwe maze bagahaguruka bakubaka inkike. (AnA 594.3)
➡️Ese wabyaza amahirwe n’agahenge ufite ko gukorera Imana?

2️⃣ IRARIKA RYA NEHEMIYA RIGERA KU MITIMA Y’ABANTU
🔰 Irarika rya Nehemiya ryageze ku mitima y’abantu. Gutekereza uburyo Ijuru ryabagiriye ubuntu byakuyeho ubwoba bari bafite, maze bavugira icyarimwe n’ubutwari bushya bagira bati: “Nimuhaguruke twubake.” “Nuko biyungamo bagira imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza.” (AnA 594.4)

🔰 Umutima wa Nehemiya wose wari wirunduriye mu murimo yari yiyemeje gukora. Ibyiringiro bye, imbaraga ze, ubwuzu bwe no kwiyemeza kwe byinjiraga no mu bandi kandi bikabatera ubutwari bukomeye no kugira umugambi ukomeye nk’ibya Nehemiya. Buri wese ku ruhande rwe yaje guhinduka Nehemiya kandi agafasha mu gukomeza umutima n’amaboko bya mugenzi we. (AnA 594.5)
➡️Ubutwari bwawe mu murimo byibura iwo bukangura akigira ku rugero utanga.

3️⃣ SATANI AHAGURUTSA ABARWANYA UMURIMO
🔰 Nyamara gusana ibihome by’i Yerusalemu ntibyakomeje bitabangamiwe. Satani yarakoraga kugira ngo ahagurutse abababarwanyaga kandi azane gucika intege. Sanibalati, Tobiya na Geshemu, bari ibikoresho shingiro bya Satani muri uwo murimo we, barahagurutse kugira ngo bagwabize umurimo wo gusana. Bashishikariye guteza kwirema ibice mu bakozi. Bahinduye urw’amenyo umwete w’abubatsi, bakavuga ko uwo murimo utazashoboka kandi ko uzageraho ukabananira. (AnA 597.1)

⁉️Nshuti nkunda aho ntiwaba uri Sanibalati cyangwa Tobiya ubizi cyangwa utabizi! Rahira? Izuzume neza urebe ko waba utabangamira umurimo w’Imana. Abenshi muri iki gihe barimo kugambanira inshingano zera bahawe kandi aribo bakagombye gutuma umurimo w’Imana ukorwa. Saba Imana ikubashishe kutaba muri abo. Irinde kandi gucibwa intege na ba Sanibalati ba none.

🛐 DATA WERA TUBASHISHE GUTSINDA UMWANZI SATANI N’ABAKOZI BE🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “NEHEMIYA 3: ABUBATSI B’INKIKE – BASHINYAGURIRWA NA SANIBALATI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *