Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cya Ezira, usenga kandi uciye bugufi.
📖 EZIRA 10
[1] Nuko Ezira agisenga yātura, kandi arira n’amarira yikubise hasi imbere y’inzu y’Imana, iteraniro rinini cyane rivuye mu Bisirayeli, abagabo n’abagore n’abana bato bateranira aho yari ari aho ngaho, kandi abantu barariraga cyane.
[2] Maze Shekaniya mwene Yehiyeli umwe wo muri bene Elamu, abwira Ezira ati “Twacumuye ku Mana yacu, dushaka abagore b’abanyamahangakazi bo mu mahanga yo mu bihugu, ariko noneho muri ibyo haracyariho ibyiringiro by’uko Abisirayeli bākira.
[3] Nuko rero none dusezerane isezerano n’Imana yacu, yuko dusenda abagore bose n’abana babyaye, dukurikije inama ya databuja n’iy’abahindira imishyitsi itegeko ry’Imana yacu, kandi bigenzwe nk’uko amategeko ategeka.
[4] Byuka kuko ari ibyawe kandi turi kumwe nawe, ntutinye ubikore.”
[11] None nimwāturire Uwiteka Imana ya ba sogokuruza mukore ibyo ishaka, mwitandukanye n’abanyamahanga bo mu gihugu, n’abagore b’abanyamahangakazi.”
[12] Nuko iteraniro ryose bamusubizanya ijwi rirenga bati “Nk’uko udutegeka ni ko twemeye kubikora.
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Zekariya 1:3 – Nimungarukire nanjye nzabagarukira.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
1️⃣ BAGARUKIRA UWITEKA
Abisirayeli bitandukanya n’abanyamahanga, bagarukira Imana.
🔰Iri ryari itangiriro ry’ubugorozi butangaje. Ezira n’abari bamwungirije bashishikariye kuyobora abari bihannye mu Bisirayeli mu nzira itunganye bafite ukwihangana kutagerwa n’ubushishozi, kandi afite kuzirikanana ubushishozi uburenganzira n’imibereho myiza y’umuntu wese byarebaga. …
Ahantu hose Ezira yakoreraga hatangiraga kuboneka ububyutse mu kwiga Ibyanditswe Byera. AnA 579.3
➡️Ububyutse bugaragazwa no kwihana, no kwiga ibyanditswe byera. Ese ibyo byombi nawe ubiha agaciro?
2️⃣ GUHAGARARA MU CYUHO
Ezira yahanganye n’ibibi byakozwe n’abisirayeli, ahagarara ku ruhande rw’Imana. Ese aho iyo ugeze mu batubaha Imana cg abasubiye inyuma, ubyitwaramo ute? Aho ntujya ku ruhande rwa benshi? Ntibikabeho !
🔰 Muri iki gihe isi igezemo, igihe Satani abinyujije mu nzira z’uburyo butari bumwe ashakisha uko yahuma amaso y’abagabo n’abagore ntibabone ibyo amategeko y’Imana asaba, hakenewe abantu bashobora gutera abantu benshi “guhindira imishyitsi itegeko ry’Imana yacu.” Ezira 10:3. Hakenewe abagorozi nyakuri bazereka abica amategeko y’Imana Ukomeye watanze amategeko kandi babigishe ko “amategeko Uwiteka atungana rwose, asubiza intege mu bugingo.” Zaburi 19:8. Hakenewe abantu bafite imbaraga mu Byanditswe Byera, abantu berereza amategeko y’Uwiteka mu ijambo ryose bavuga n’igikorwa cyose bakora, abantu bashaka gushyigikira no gukomeza ukwizera. Mbega uburyo abigisha bazatera imitima y’abantu kubaha no gukunda Ibyanditswe byera bakenewe cyane! (AnA 581.1)
➡️Umurimo ntuwuharire abandi, aba basaruzi hakenewe nawe uri umwe muri bo.
🛐 UWITEKA DUHE KUZIBUKIRA IBYAHA, TUGUME KU RUFATIRO.🙏
Wicogora Mugenzi.
