Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZIRA 9 : EZIRA ASENGA YATURA IBYAHA BY’ABANTU B’IMANA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cya Ezira, usenga kandi uciye bugufi.

📖 EZIRA 9
[1] Nuko ibyo byose birangiye, abatware baranyegera barambwira bati “Abisirayeli n’abatambyi n’Abalewi ntibitandukanije n’abantu bo mu bihugu, ahubwo bakora ibizira byabo, iby’Abanyakanāni n’iby’Abaheti n’iby’Abaferizi, n’iby’Abayebusi n’iby’Abamoni n’iby’Abamowabu, n’iby’Abanyegiputa n’iby’Abamori,
[3] Maze numvise ibyo nshishimura umwambaro n’umwitero wanjye, nipfura umusatsi ku mutwe ndetse nipfura n’ubwanwa, nicara numiwe.
[6] ndavuga nti “Ayii! Mana yanjye, nkozwe n’isoni, mu maso hanjye haratugengeza bimbuza kukuburiraho amaso. Mana yanjye, kuko ibicumuro byacu bigwiriye bikaturengerana, dutsinzwe n’imanza nyinshi zarundanijwe zikagera mu ijuru.
[8] Ariko noneho muri uyu mwanya muto, Uwiteka Imana yacu yerekanye imbabazi zayo idusigariza igice cy’abantu kirokotse, idushyiriye ingango Ahera hayo kugira ngo ihwejeshe amaso yacu, iduhumurize buhoro mu buretwa bwacu.
[15] Uwiteka Mana ya Isirayeli, NI WOWE UKIRANUKA kuko twebwe dusigaye turi igice kirokotse nk’uko bimeze ubu. Dore turi imbere yawe turiho urubanza, ibyo ni byo bituma tutabasha guhagarara imbere yawe.”

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Abantu twibagirwa vuba! Birababaje!

1️⃣ EZIRA ABABAZWA N’IBYO BAKOZE
Bavuye mu bunyage bongeye kwivanga n’abanyamahanga, Ezira biramubabaza cyane. (Um. 3) Maze numvise ibyo nshishimura umwambaro n’umwitero wanjye, nipfura umusatsi ku mutwe ndetse nipfura n’ubwanwa, nicara numiwe.

🔰 Bidatinze nyuma yaho, bake mu batware b’Abisirayeli basanze Ezira bitotomba bikomeye. Bamwe mu “Bisirayeli n’abatambyi n’Abalewi” bari barirengagije amategeko yera y’Uwiteka kugeza ubwo bashyingirana n’amahanga yari abakikije. Ezira yabwiwe ko “ubwabo [abanyamahanga] birongorera abakobwa babo bakabashyingira n’abahungu babo, bigatuma urubyaro rwera rwivanga n’abantu bo muri ibyo bihugu;” by’abapagani; “ndetse abatware n’abanyamategeko ni bo barushijeho gucumura muri ibyo.” Ezira 9:1,2. (AnA 576.4)

2️⃣ EZIRA ASENGA YINGINGA
Ezira yababajwe cyane n’ibyo abisirayeli bakoze maze asenga yinginga, asabira ubwoko bwe, yatura ibyaha byabo.

🔰 Igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba Ezira yarahagurutse, maze arongera ashishimura umwambaro n’umwitero we, arapfukama maze umutwaro wari uremereye umutima we abitura Ijuru asenga yinginga. Yaramburiye amaboko ye Uwiteka maze aravuga ati: “Ayii! Mana yanjye, nkozwe n’isoni, mu maso hanjye hara tugengeza bimbuza kukuburiraho amaso. Mana yanjye, kuko ibicumuro byacu bigwiriye bikaturengerana, dutsinzwe n’imanza nyinshi zarundanijwe zikagera mu ijuru. (AnA 577.3)

🔰 Yakomeje asenga ati: “Uhereye mu bihe bya ba sogokuruza twagibwaga ho n’urubanza rukomeye cyane na bugingo b’ubu, kandi ibicumuro byacu ni byo byatumye dutanganwa n’abami bacu n’abatambyi bacu tugahabwa abami bo mu bindi bihugu, tukicwa n’inkota, tukajyanwa turi imbohe, tukanyagwa, tugakorwa n’isoni nk’uko bimeze ubu. Ariko noneho muri uyu mwanya muto, Uwiteka Imana yacu yerekanye imbabazi zayo idusigariza igice cy’abantu kirokotse, idushyiriye ingango Ahera hayo kugira ngo ihwejeshe amaso yacu, iduhumurize buhoro mu buretwa bwacu. (AnA 578.1)

➡️ Igihe cyose duhuye n’ibibazo bitandukanye, ibyaha byugarije ubwoko bw’Imana, byugarije igihugu, dukwiriye gutabaza ijuru, twizeye ko Imana izaturengera. Daniyeli yasengeye ubwoko bw’Imana (Daniyeli 9:3) Mpanga amaso Umwami Imana yanjye, mushakisha gusenga no kwinginga niyiriza ubusa, nambara ibigunira, nisiga ivu.

🛐 MANA DUHE GUKUNDA GUSENGA NO KUGUHUNGIRAHO.🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>EZIRA 9 : EZIRA ASENGA YATURA IBYAHA BY’ABANTU B’IMANA</em>”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *