Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZIRA 5 : URUGAMBA RUTOROSHYE MU KUBAKA URUSENGERO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cya Ezira, usenga kandi uciye bugufi.

📖 EZIRA 5

[1] Nuko abahanuzi Hagayi na Zekariya mwene Ido, bahanurira Abayuda bari i Buyuda n’i Yerusalemu. Babahanuriraga mu izina ry’Imana ya Isirayeli.
[2] Bukeye Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli ahagurukana na Yeshuwa mwene Yosadaki, batangira kubaka inzu y’Imana iri i Yerusalemu, bari kumwe n’abahanuzi b’Imana babafashaga.
[3] Muri iyo minsi haza Tatenayi igisonga cy’umwami cyo hakurya y’uruzi, na Shetaribozenayi na bagenzi babo, baza aho bari bari barababaza bati”Ni nde wabahaye itegeko ngo mwubake iyi nzu, ngo mwuzuze n’iyi nkike?”

[4] Kandi barababaza bati”Abagabo bubaka iyi nzu bitwa ba nde?”
[5] Ariko amaso y’Imana yabo aba ku batware b’Abayuda ntibabuza kubaka, mu gihe batumye kuri Dariyo kugeza ubwo igisubizo cyaje mu rwandiko rw’ibyo.
[13] Ariko mu mwaka wa mbere wa Kuro umwami w’i Babuloni, uwo mwami yategetse itegeko yuko iyi nzu y’Imana yubakwa.
14 Ndetse n’ibikoreshwa byo mu nzu y’Imana by’izahabu n’ifeza, ibyo Nebukadinezari yari yaranyaze mu rusengero rw’i Yerusalemu akabijyana mu ngoro y’i Babuloni, Umwami Kuro abikura mu ngoro y’i Babuloni babiha umuntu witwa Sheshibasari, uwo yari yagize igisonga cye.

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Muri uyu munsi Uwiteka yejeje agaha umugisha, ndakurarikira kwisunga Uwiteka kandi nawe azakuba bugufi.

1️⃣ IKIBATSI KIZANYWE N’ABAHANUZI
🔰Uko icyuma gityaza ikindi, Ni ko umuntu akaza mugenzi we. Imigani 27:17

⏯️ Mu gihe Satani yarwanaga inkundura kugira ngo atere abategetsi bo hejuru bo mu bwami bw’Abamedi n’Abaperesi kutagaragariza ineza ubwoko bw’Imana, abamarayika b’Imana nabo bakoraga ku ruhande rw’abari bavuye mu bunyage. Urwo rugamba ijuru ryose ryari rirwitayeho. Binyujijwe ku muhanuzi Daniyeli twahawe ishusho nto y’iyi ntambara ikomeye hagati y’ingabo z’icyiza n’iz’ikibi. AnA 531.1

⏯️ Abari baracitse intege Hagayi yababajije ibibazo bikora ku mutima ati: “Mbese birakwiye ko mwibera mu mazu yanyu y’ibitabashwa, na rwo uru rusengero rukaba umusaka?” Noneho rero Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Nimwibuke ibyo mukora. Mwabibye byinshi ariko musarura bike, murarya ariko ntimuhaga, muranywa ariko ntimushira inyota, murambara ariko ntimushira imbeho, kandi n’ukorera ibihembo abibika mu ruhago rutobotse.” Hagayi 1:4-6. AnA 533.2

2️⃣ ISIBANIRO RY’URUGAMBA
🔰 [8] “Nyagasani, umenye ko twagiye mu gihugu cy’u Buyuda ku nzu y’Imana nkuru yubakwa n’amabuye manini, kandi yomekwaho ibiti ku nsika zayo. Iyo myubakire irakomeza kujya imbere, irubakitse, bafite umwete.

⚠️ Aya magambo arakomeye cyane kuko ku ruhande rumwe arimo guhamya ko hari Imana nkuru ariko kandi hakabamo no kuyirwanya!

⏯️ Nubwo imitima y’abantu yakangutse ndetse bakongera umwete mu kubaka inzu y’Uwiteka satani nawe ntiyarekeye aho ngo aterere agati mu ryinyo! Ubutumwa bwatanzwe na Hagayi na Zekariya bwakanguriye abantu gukora uko bashoboye kose kugira ngo basane urusengero; [aha niho habereye isibaniro ry’urugamba] ariko ubwo bakoraga babujijwe amahoro bikomeye n’Abasamariya ndetse n’abandi bacuze [imigambi] y’imbogamizi nyinshi. Igihe kimwe abatware b’intara z’ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi basuye i Yerusalemu maze babaza izina ry’uwari yaratanze uburenganzira bwo gusana urwo rusengero.

3️⃣ IYO URUGAMBA RUKOMEYE RUBA RUGIYE KURANGIRA
🔰Iyo icyo gihe Abayuda baba batariringiye Uwiteka ngo abayobore, iki kibazo kiba cyarabazaniye ingaruka mbi cyane. “Ariko amaso y’Imana yabo aba ku batware b’Abayuda, ntibabuza kubaka, mu gihe batumye kuri Dariyo, kugeza ubwo igisubizo cyaje mu rwandiko rw’ibyo.” Ezira 5:5. Abo batware basubizanyijwe ubwenge cyane ku buryo bafashe umwanzuro wo kwandikira urwandiko Dariyo Hisitasipesi (wari umwami w’ingoma y’Abamedi n’Abaperesi icyo gihe), rwerekezaga intekerezo ze ku iteka ryaciwe bwa mbere na Kuro ryari ryarategetse ko inzu y’Imana i Yerusalemu isanwa, kandi ko ibizayigendaho byose bizishyurwa mu mutungo w’umwami. AnA 538.1.

⁉️Uhagaze ute ku rugamba? Uguma ku rugamba akarurwana ashikamye uwo niwe uzarutsinda, Yesu amubera ubwugamo kandi akamubera intsinzi.

🛐 MANA IKOMEYE TUBASHISHE GUSHIKAMA KU RUGAMBA🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>EZIRA 5 : URUGAMBA RUTOROSHYE MU KUBAKA URUSENGERO</em>”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *