Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZIRA 4: INKOMYI MU MURIMO W’IMANA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cya EZIRA, usenga kandi uciye bugufi

📖 EZIRA 4
[1] Bukeye abanzi b’Abayuda n’ab’Ababenyamini, bumvise yuko abavukiye mu bunyage bubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli urusengero,
[2] baherako begera Zerubabeli n’abatware b’amazu ya ba sekuruza, baramubwira bati”Nimureke twubakane kuko dushaka Imana yanyu, nk’uko namwe muyishaka, kandi twayitambiraga ibitambo uhereye ku ngoma ya Esarihadoni, umwami wa Ashuri watuzamuye akatuzana hano.”
[3] Ariko Zerubabeli na Yeshuwa, n’abandi batware b’amazu ya ba sekuruza b’Abisirayeli barabasubiza bati”Nta cyo duhuriyeho cyatuma mwubakira Imana yacu inzu, ahubwo ni twe ubwacu tuzubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli, nk’uko Kuro umwami w’u Buperesi yadutegetse.”

[4] Maze abantu bo mu gihugu batera Abayuda gucika intege, mu iyubaka barabarushya.
[6 ] Ku ngoma ya Ahasuwerusi akijya kwima, barandika barega abaturage b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu.
[7 ]Ku ngoma ya Aritazeruzi, Bishilamu na Mitiredati na Tabeli na bagenzi babo bandi bandikiye Aritazer uzi umwami w’u Buperesi, urwo rwandiko rwanditswe mu nyuguti z’Abasiriya no mu rurimi rwabo.

[16] Turaburira umwami yuko uwo mudugudu niwubakwa, inkike zawo zikuzura, nta mugabane uzagira hakurya y’uruzi.”
[17] Maze umwami yoherereza Rehumu umutware w’intebe na Shimushayi umwanditsi, na bagenzi babo bandi babaga i Samariya no mu bindi bihugu byo hakurya y’uruzi urwandiko, arabasubiza ati”Amahoro n’ibindi.

[18 ]”Urwandiko mwatwoherereje barudusomeye imbere neza.
[19] Ntegeka yuko bashaka kandi basanga uwo mudugudu mu bihe bya kera waragomeraga abami koko, ubugome n’ubugande byabonekaga muri wo.
[21] Nuko rero nimushyireho itegeko kugira ngo abo bagabo barekere aho, uwo mudugudu we kubakwa kugeza aho ubwanjye nzabyitegekera.
[24] Nuko umurimo w’inzu y’Imana iri i Yerusalemu bawurekeraho, kugeza mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo umwami w’u Buperesi.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Nubwo abantu bagambirira gukorerara Uwiteka, satani nawe ashyira abakozi be ku murimo.

1️⃣ GUHUSHA INTEGO
🔰Ubwiza buhebuje bw’urusengero rwa mbere ndetse n’imigenzo ikomeye yakorwaga mu mihango y’iby’iyobokamana yarukorerwagamo, byari byarabaye isoko y’ubwibone bwa Isirayeli mbere yo kujyanwa mu bunyage; nyamara akenshi kuramya kwabo kwari kwaragiye kuburamo ibyangombwa Imana ifata ko ari byo by’ingenzi. Ubwiza bw’urusengero rwa mbere n’uko imihango yarukorerwagamo yari ihebuje ntibyashoboraga gutuma Imana ibemera; kuko batatangaga igifite agaciro cyonyine mu maso yayo. Ntabwo bayizaniraga igitambo cy’umutima uciye bugufi kandi umenetse. AnA 524.3

⏯️ Iyo amahame shingiro y’ubwami bw’Imana yirengagijwe ni ho imihango ihinduka myinshi cyane kandi ikarangwa no gukabya. Iyo kubaka imico byirengagijwe, iyo kurimbisha umutima bibuze, iyo kubaha Imana gucishije bugufi gusuzuguwe, ni ho ubwibone no gukunda kwigaragaza bisaba inyubako z’insengero zifite ubwiza bw’akataraboneka, imirimbo y’agahebuzo ndetse n’imihango y’agahano. Nyamara muri ibi byose Imana ntiyubahwa. Imana iha agaciro itorero ryayo idashingiye ku byiza byaryo bigaragara inyuma, ahubwo iriha agaciro kubw’ubutungane nyakuri buritandukanya n’isi. Iriha agaciro ikurikije gukura mu kumenya Kristo kw’abarigize ndetse no mu iterambere ryabo mu by’umwuka. Ishaka amahame y’urukundo n’ubugwaneza. Ntabwo ubwiza bwose bw’ubugeni n’ubukorikori bushobora kugereranywa n’ubwiza bw’umutima n’imico bigomba kugaragarira mu bantu bahagarariye Kristo. AnA 524.4

2️⃣ INKOMYI MU MURIMO
🔰 Hafi y’Abisirayeli bari biyemeje gukora umurimo wo gusana urusengero hari hatuye Abasamariya. Aba bari ubwoko bw’uruvange bwari bwarakomotse ku gushyingirana kw’abakoloni b’abapagani bari baraturutse mu ntara zo muri Ashuri n’abasigaye bo mu miryango cumi yari yarasigajwe i Samariya n’i Galileya. Mu myaka yaje gukurikiraho Abasamariya bavugaga ko basenga Imana nyakuri, ariko mu mitima n’imikorere yabo basengaga ibigirwamana. Ni iby’ukuri kuba barizeraga ko bigirwamana byabo nta kindi bimaze uretse kubibutsa Imana ihoraho, Umutware w’ijuru n’isi; nyamara abantu bari babogamiye ku kubaha ibishushanyo bibajwe. AnA 526.1

3️⃣ INGARUKA ZO KWISANISHA N’ISI
🔰 Hari akaga gahoraho k’uko abavuga ko ari Abakristo bazagera aho batekereza ko kugira ngo bagire ijambo mu b’isi bagomba kwisanisha n’isi ku rwego runaka. Nyamara nubwo imikorere nk’iyo yasa n’aho izana inyungu zikomeye, iteka amaherezo yayo aba igihombo mu by’umwuka. Ubwoko bw’Imana bugomba kwirinda budakebakeba imbaraga nto yose ishaka kwinjira yifashishije inyungu zireshyareshya zituruka ku mwanzi w’ukuri. Ubwoko bw’Imana ni abagenzi n’abimukira muri iyi si, kandi baca mu nzira yugarijwe n’akaga. Ntibugomba kumvira ibishuko byihishemo uburyarya ndetse n’inyungu zireshyareshya dushyirwa imbere kugira ngo bibe byaduteshura ku kumvira. AnA 529.3

4️⃣ SATANI NI UMURWANYI ARIKO SI UMUNESHI
🔰 Kubwo kudacogora ku kurwanya Abisirayeli kwabo, Abasamariya bateye “Abayuda gucika intege; mu iyubaka barabarushya. Bagurira abo guhimba inama zo kubabuza gusohoza ibyo bagambiriye; biba bityo igihe Kuro umwami w’u Buperesi yamaze ku ngoma, bageza ku ngoma ya Dariyo umwami w’u Buperesi.” Ezira 4:4,5. Kubwo gutanga amakuru y’ibinyoma, abo banzi bateye urwikekwe mu ntekerezo z’abakangaranagana mu buryo bworoshye. Nyamara hashize imyaka myinshi imbaraga z’umubi zarashegeshwe bityo abatuye Ubuyuda bagira umudendezo wo gukomeza umurimo wabo. AnA 530.2

⁉️ Nshuti nkunda, wowe ufashe iki? Komeza icyo ufite utakihyagwa! Kwizera nibwo buzima bw’umukiranutsi w’Imana, kandi mu kubaho kwawe ujye uharanira kunezeza Imana ukore ibyo ishima nayo ntizagutererana.

⏯️ Nubwo kandi mu buzima uhura n’ibiguca intege by’uburyo bwinshi binyuranye, wirinde kuva mu byizerwa ngo usubire inyuma kubera ibyo bibazo uhanganye nabyo. “Haracyasigaye igihe kigufi cyane kandi uzaza ntazatinda. Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.”
(Abaheburayo 10:37-38).

🛐 DATA WERA TUBASHISHE KWIBUKA INEZA YAWE NO KUYIHA AGACIRO🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “EZIRA 4: INKOMYI MU MURIMO W’IMANA.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *