Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZIRA 6: DARIYO AHAMYA IMANA YO MU IJURU – INZU Y’UWITEKA YUZURA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cya EZIRA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 EZIRA 6
[1] Nuko Umwami Dariyo ategeka yuko bashaka mu nzu ibikwamo ibitabo by’ibyabaye, ahabikwaga ibintu by’igiciro i Babuloni,
[2] babona umuzingo w’igitabo ahitwa Akimeta mu rugo rw’ibwami, mu gihugu cy’u Bumedi. Uwo muzingo wari urwibutso, wanditswemo utya ngo
[3] “Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma y’Umwami Kuro, Umwami Kuro ategeka itegeko ry’iby’inzu y’Imana y’i Yerusalemu ngo yubakwe, ari ho hantu batambira ibitambo. Kandi imfatiro zayo bazishinge zihame, uburebure bwayo bw’igihagararo bube mikono mirongo itandatu, n’ubugari bwayo bube mikono mirongo itandatu.
[6] “None rero Tatenayi, wowe gisonga cyo hakurya y’uruzi, na Shetaribozenayi na bagenzi banyu b’Abafarisaki bo hakurya y’uruzi, muhitarure.

[7] mureke umurimo w’iyo nzu y’Imana ukorwe, igisonga cy’Abayuda n’abakuru babo mubareke, abe ari bo bubaka iyo nzu y’Imana mu kibanza cyayo.
[11] Kandi nciye iteka, umuntu wese uzahindura iri tegeko bazakure inkingi mu nzu ye, bayishinge bamuterure bayimuhambireho, kandi inzu ye bayigire icyavu bamuhoye ibyo.
12 Kandi Imana yahabesheje izina ryayo, nineshe Abami bose n’amahanga yose n’abazaca mu itegeko ryanjye, bakaramburira amaboko yabo ngo basenye iyo nzu y’Imana y’i Yerusalemu. Jyewe Dariyo ntegetse iryo tegeko, risohozwe n’umwete wose.”

[15] Iyo nzu yuzura ku munsi wa gatatu w’ukwezi kwa Adari, ko mu mwaka wa gatandatu wo ku ngoma y’Umwami Dariyo.
[22] baziririza iminsi mikuru irindwi y’imitsima idasembuwe banezerewe, kuko Uwiteka yabanejeje kandi yahinduye umutima w’umwami wa Ashuri akabagarukira, kandi akabatwerera amaboko yo gukora umurimo w’inzu y’Imana, ari yo Mana ya Isirayeli.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Nubwo byatinda, mu gihe gikwiriye Imana irigaragaza.

1️⃣ DARIYO AKURAHO IMPAKA
🔰 Burya koko satani agucira akobo, Imana igucira akanzu! Kandi uko byagenda kose ku iherezo imbaraga y’umucyo itsinda imbaraga y’umwijima maze ukuri kukaganza ikinyoma kigahera.

⏯️ Dariyo yashatse itegeko ryo kubaka urusengero maze araribona; maze arishingiraho ategeka abari babajije icyo kibazo kureka gusana urusengero bigakomeza. Yarategetse ati: “Mureke umurimo w’iyo nzu y’Imana ukorwe, igisonga cy’Abayuda n’abakuru babo mubareke, abe aribo bubaka iyo nzu y’Imana mu kibanza cyayo. AnA 538.2

2️⃣ DARIYO AHESHA IZINA RY’UWITEKA ICYUBAHIRO
🔰Dariyo yakomeje agira ati: “Kandi ntegetse itegeko ry’ibyo kubakisha iyo nzu y’Imana, mukwiriye gukorera abakuru b’Abayuda: mwende ku bintu by’umwami ni byo musoro w’abo hakurya y’uruzi, mugire umwete cyane wo guha abo bagabo ibizatangwa, kugira ngo be kuzagira ikibabuza gukora. Kandi n’ibyo bazakena, nk’ibimasa n’amasekurume y’intama n’abana b’intama byo gutamba ho ibitambo byoswa by’Imana nyir’ijuru, n’ingano n’umunyu na vino n’amavuta, ibyo abatambyi b’i Yerusalemu bazashaka bajye babihabwa uko bukeye, ntibagasibe kugira ngo bazajye batambira Imana nyir’ijuru ibitambo by’umubabwe uhumura neza, kandi basabire umwami n’abahungu be kurama.” Ezira 6:7-10. AnA 538.3

3️⃣ UWITEKA YAGURA INZIRA
⏯️ Umwami yongeyeho gutegeka ko ibihano bikomeye cyane bizahabwa abantu bazahindura iryo tegeko mu buryo ubwo ari bwo bwose; kandi yasoresheje ijambo rikomeye cyane ati: “Kandi Imana yabahesheje izina ryayo, nineshe abami bose n’amahanga yose, n’abazaca ku itegeko ryanjye, bakaramburira amaboko yabo, ngo basenye iyo nzu y’Imana y’i Yerusalemu. Jyewe Dariyo, ntegetse iryo tegeko; risohozwe n’umwete wose.” Ezira 6:12. Uko ni ko Uwiteka yateguye inzira kugira ngo urusengero rurangire gusanwa. AnA 539.1

⚠️ Mu gihe gikwiriye urusengero rwaruzuye, izina ry’Uwiteka rihabwa icyubahiro kandi baziririza iminsi mikuru irindwi y’imitsima idasembuwe banezerewe, kuko Uwiteka yabanejeje kandi yahinduye umutima w’umwami wa Ashuri akabagarukira, kandi akabatwerera amaboko yo gukora umurimo w’inzu y’Imana, ari yo Mana ya Isirayeli.
Ngaho subiza amaso inyuma urebe, Imana yakoze ibi ubona hari icyayinanira? Reka da! Yezere gusa ibindi ubiyirekere.

🛐 IMANA IKOMEYE SHIMIRWA IMIRIMO YAWE ITANGAJE🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>EZIRA 6: DARIYO AHAMYA IMANA YO MU IJURU – INZU Y’UWITEKA YUZURA</em>”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *