Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
EZIRA 3: INKURIKIZI Z’UMUTIMA UNYUZWE – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cya EZIRA, usenga kandi uciye bugufi

📖 EZIRA 3
1 Nuko ukwezi kwa karindwi kubonetse, ubwo Abisirayeli bari mu midugudu yabo, abantu bateranira i Yerusalemu icyarimwe.
2 Maze Yeshuwa mwene Yosadaki ahagurukana na bene se b’abatambyi, na Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na bene se, bakora icyotero cy’Imana ya Isirayeli cyo gutambiraho ibitambo byoswa, nk’uko byanditswe mu mategeko ya Mose umuntu w’Imana.

3 Icyotero bagitereka ku gitereko cyacyo, kuko bari bafite ubwoba batewe n’abantu bo muri ibyo bihugu, bagitambiraho Uwiteka ibitambo byoswa bya mu gitondo n’ibya nimugoroba.
4 Kandi bagira ibirori byo kuziririza iminsi mikuru y’ingando nk’uko byanditswe, batamba ibitambo byoswa by’iminsi yose uko umubare wabyo wari uri, bakurikije itegeko ry’ibyategekewe umunsi wose.

10 Nuko ubwo abubatsi bashingaga urufatiro rw’urusengero rw’Uwiteka, bashyiraho abatambyi bambaye imyambaro yabo bafite amakondera, n’Abalewi bene Asafu bafite ibyuma bivuga, ngo basingize Uwiteka nk’uko Dawidi umwami wa Isirayeli yategetse.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Igihe gikwiriye iyo kigeze Uwiteka yongera kugenderera ubwoko bwe.

1️⃣ UMUTIMA UNYUZWE
🔰 Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshI (1 Tim 6:6).

⏯️ Abaheburayo ubwo bageraga iwabo ntibingingiwe gukora, ntibavugirijwe ubuguyiguyi ndetse nta n’igitaramo cyo gukusanya inkunga ( fandirayizingi:fund raising) cyakozwe!

⏯️ Bikomotse ku mutima unyuzwe; Bakoze vuba vuba cyane maze bubaka igicaniro aho icya kera cyahoze mu rugo rw’urusengero. Abantu bari barateraniye hamwe nk’umuntu umwe mu mirimo ijyanye no kwegurira Imana iki gicaniro; kandi aho ni ho bafatanyirije hamwe mu gusubizaho imihango yera yari yarahagaritswe igihe Nebukadinezari yasenyaga Yerusalemu. Mbere y’uko batandukana ngo bajye mu ngo zabo bashishikariraga kuvugurura, “bagira ibirori byo kuziririza iminsi mikuru y’ingando.” Ezira 3:1-6. AnA 521.2

2️⃣ GUSUBIZAHO URUFATIRO

🔰 Abakozi batangiye gutegura ibikoresho byo kubaka, maze mu matongo bahabona amwe mu mabuye manini cyane yari yarazanwe na Salomo aho urusengero rwubatswe. Ayo mabuye yarateguwe kugira ngo akoreshwe, kandi hatanzwe n’ibindi bikoresho bishya byinshi; bityo bidatinze umurimo urihutishwa ku buryo byari bigeze aho bagomba gushing ibuye ry’ifatizo. Ibi byakorewe mu maso y’abantu ibihumbi byinshi bari bateranyijwe no kureba aho umurimo ugeze ndetse no kugaragaza ibyishimo byabo byo kuwugiramo uruhare. Igihe ibuye nsanganyarukuta ryashyirwaga mu mwanya waryo, abantu bafashijwe n’impanda z’abatambyi n’ibyuma birenga bya bene Asafu, “bikiranyaga basingiza Uwiteka bamushima bati: ‘Erega Uwiteka ni mwiza; n’imbabazi agirira Abisirayeli zihoraho iteka ryose.’” Umurongo wa 11. AnA 522.1

⁉️Ni giheki wowe uzasubizaho urufatiro rwawe rwasenyutse? Niba rutarasenyutse shima Imana kandi ukomeze urusigasire. Niba rwarasenyutse gira umwete wo kurusubizaho kandi ubikore unezerewe; niba kandi rutarigeze kubakwa shakisha uburyo rwakubakwa kuko birakwiye.

3️⃣ AMARIRA Y’IBYISHIMO
🔰 Ariko benshi mu batambyi n’Abalewi n’abatware b’amazu ya ba sekuruza, ab’abasaza bari babonye inzu ya mbere, babonye urufatiro rw’inzu rushinzwe imbere yabo bararira cyane baboroga. Abandi benshi basakuza cyane bishima, bituma abantu batabasha gutandukanya ijwi ry’ibyishimo by’abantu n’ijwi ryo kurira kwabo, kuko abantu basakuzaga amajwi arenga urusaku rukagera kure. (Ezira 3: 12-13)

⏯️ Ibyiza Uwiteka yangiriye byose, Ndabimwitura iki? Nzakīra igikombe cy’agakiza, Nambaze izina ry’Uwiteka. Nzahigura Uwiteka umuhigo wanjye, Ni koko nzawumuhigurira mu maso y’ubwoko bwe bwose. (Zab 116: 12-14).

⏯️ Byari ibisanzwe ko agahinda kuzura imitima y’abo basaza, ubwo batekerezaga ku ngaruka zo kutihana kwamaze igihe kirekire. Iyo bo ubwabo ndetse n’abo mu gihe cyabo baba barumviye Imana kandi bagashyira mu bikorwa umugambi yari ifitiye Isirayeli, urusengero rwubatswe na Salomo ntiruba rwarasenywe kandi no kujyanwa mu bunyage ntibiba byarabaye ngombwa. Ariko bitewe no kudashima n’ubuhemu, bari baratatanyirijwe mu bapagani. AnA 523.1

⚠️ Wowe uri gusoma ubu butumwa, subiza amaso inyuma wibuke aho Uwiteka yagukuye hanyuma uhindukire uve mu bitagira umumaro.

🛐 DATA WERA TUBASHISHE KWIBUKA INEZA YAWE NO KUYIHA AGACIRO🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “EZIRA 3: INKURIKIZI Z’UMUTIMA UNYUZWE”
  1. Uwiteka atubashishe kuzirikana ineza itangaje yatugiriye, twibuke imirimo n’ibitangaza yadukoreye maze tumuhindukirire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *