Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 32: IMBARAGA ZITANGAJE Z’ISENGESHO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 32 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 32
[20]Ibyo bituma Umwami Hezekiya n’umuhanuzi Yesaya mwene Amosi basenga batakambira Iyo mu ijuru.

[24]Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa, asaba Uwiteka amusubiza ijambo, amuha n’ikimenyetso.
[25]Ariko Hezekiya ntiyitura ubuntu yagiriwe kuko yiyogeje mu mutima we, ni cyo cyatumye uburakari bumubaho we n’Abayuda n’ab’i Yerusalemu.
[31]Ariko mu by’intumwa abatware b’i Babuloni bamutumyeho kumubaza ibitangaza byakorwaga mu gihugu cye, Imana yaramuretse imugerageza, kugira ngo imenye ibyari mu mutima we byose.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Gusenga ni intwaro iruta izindi ukwiye kurwanisha.

1️⃣ SENAKEREBU ATUKA IMANA
📖[21]Nuko Uwiteka yohereza marayika atsemba abagabo bakomeye bose b’intwari, n’abatware n’abagabo bari mu ngerero z’umwami wa Ashūri, maze asubira mu gihugu cye akozwe n’isoni. Nuko ageze mu ngoro y’imana ye, abo yibyariye bamwicishirizamo inkota.
[22]Uko ni ko Uwiteka yakijije Hezekiya n’abaturage b’i Yerusalemu, amaboko ya Senakeribu umwami wa Ashūri n’amaboko y’abandi bose, maze abarinda impande zose. (2 NGOMA 32:21-22)

➡️ Uwiteka ni We ukwiye icyubahiro kandi ni We urengera abamwisunga. Yesaya 48:11 Ku bwanjye nzabyikorera, nta cyatuma izina ryanjye ritukwa kandi icyubahiro cyanjye sinzagiha undi.
Namba ku Mana uzaba uri mu bwishingizi bukomeye.

2️⃣ INTWARO YO GUSENGA
Hezekiya yaneshesheje gusenga, amasengesho ni intwaro ikomeye. Mu gusenga tuvuga ubuhangange bw’Imana, tukayishima, tukihana ibyaha byacu, tukayisaba kandi tusabira abandi. Ni ukuganira n’Imana tuyibwira kandi nayo ikadusubiriza mu Ijambo ryayo bibliya.

▶️Harihw impamvu zimwe zatuma twiringira kw Imana izumvira gusenga kwacu. lya mbere yo muri zo, n’uko twiyumvamo ko dukennye Imana ko idufasha Yarisezeraniye iti: “Ufit’inyota nzamusukaho amazi, n’imigezi ku butaka bgumye” Yesaya 44:3. Abafit’inzara n’inyota byo gukiranuka, bakāhagizwa no gushak’lmana, babasha kumenya badashidikanya yuko bazahazwa Dukwiriye kūgurur’umutima rwose, kukw iyo bitabaye bityo, tutabasha gusukwah’umugisha w’lmana ngo tuwakīre. (KY 47.2)

Mureke tugire ibihe bihoraho byo kubana n’Imana, tuyugururire imitima yacu.

🛐 MANA NZIZA TUBASHISHE KUBANA NAWE NO KUKWISUNGA MU NTAMBARA ZOSE Z’UBUZIMA.🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>2 NGOMA 32: IMBARAGA ZITANGAJE Z’ISENGESHO</em>”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *