Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 34: GUKORERA IMANA NTIBISABA IMYAKA Y’UBUKURE CG AMASHURI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 34 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 34
[1]Yosiya yatangiye gutegeka amaze imyaka munani avutse, amara imyaka mirongo itatu n’umwe i Yerusalemu ari ku ngoma.
[2]Akora ibishimwa n’Uwiteka, agendera mu nzira za sekuruza Dawidi, ntiyateshuka ngo azivemo ace iburyo cyangwa ibumoso.
[4]Basenya ibicaniro bya Bāli abyirebera, kandi atema ibishushanyo by’izuba byari hejuru yabyo arabigusha, Ashera n’ibishushanyo bibajwe n’ibiyagijwe arabimenagura abigira ishingwe, abinyanyagiza ku bituro by’ababitambiraga.
[18]Maze Shafani w’umwanditsi abwira umwami ati “Hilukiya w’umutambyi ampaye igitabo.” Shafani aherako agisomera umwami.
[19]Umwami yumvise amagambo y’amategeko ashishimura imyambaro ye.
[20]Maze umwami ategeka Hilukiya na Ahikamu mwene Shafani, na Abudoni mwene Mika na Shafani w’umwanditsi, na Asaya w’umugaragu w’umwami ati
[21]“Nimugende mumbarize Uwiteka, mubarize n’abasigaye mu Bwisirayeli n’i Buyuda iby’amagambo yo muri iki gitabo cyubuwe, kuko uburakari bw’Uwiteka bugiye kudusukwaho ari bwinshi, kuko ba sogokuruza bacu batitondeye ijambo ry’Uwiteka ngo bakore uko byanditswe muri iki gitabo cyose.”
[26]Ariko umwami w’Abayuda wabatumye kumbaza mumubwire mutya muti ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuga ku magambo wumvise iti:
[27]Kuko umutima wawe wari woroheje, ukicisha bugufi imbere y’Imana wumva amagambo yayo ivuga kuri aha hantu n’abaturage baho, ukicisha bugufi imbere yanjye ugashishimura imyambaro yawe ukandirira imbere, nanjye ndakumvise.’ Ni ko Uwiteka avuze.
[28]‘Nuko nzagusangisha ba sogokuruza ushyirwe mu mva yawe amahoro, kandi amaso yawe ntazareba ibyo byose nzateza aha hantu n’abaturage baho.’ ” Nuko baragenda babwira umwami ubutumwa.
[30]Hanyuma umwami azamukana n’ab’i Buyuda bose n’abaturage b’i Yerusalemu, n’abatambyi n’Abalewi n’abantu bose abakomeye n’aboroheje, bajya ku nzu y’Uwiteka. Umwami aherako abasomera amagambo yose yo mu gitabo cy’isezerano, cyubuwe mu nzu y’Uwiteka.
[31]Umwami ahagarara ahe asezeranira imbere y’Uwiteka ko azakurikira Uwiteka, akitondera amategeko ye n’ibyo yahamije n’amateka ye, abyemerana umutima we wose n’ubugingo bwe bwose, yuko azasohoza amagambo y’isezerano ryanditswe muri icyo gitabo.
[32]Maze ab’i Yerusalemu n’Ababenyamini bose abemeza iryo sezerano. Nuko abaturage b’i Yerusalemu basohoza isezerano ry’Imana, ari yo Mana ya ba sekuruza.
[33]Maze Yosiya akura ibizira byose mu bihugu by’Abisirayeli byose, yemeza abari mu gihugu cya Isirayeli bose gukorera Uwiteka Imana yabo. Iminsi yose akiriho ntabwo baretse gukurikira Uwiteka, Imana ya ba sekuruza.

Ukundwa n’Imana gira umunsi w’umunezero. So na sogokuru barakoreye ibigirwamana, wowe wakorera Imana rurema, ku myaka y’ubukure iyo ariyo yose.

1️⃣ KWIGISHWA N’ IMIBURO N’ IBIGERAGEZO

🔰Nubwo yavutse ku mwami w’inkozi y’ibibi, akaba yari yugarijwe n’ibigeragezo byamukururiraga kugera ikirenge mu cya se, ndetse akaba yari afite abajyanama bake cyane bo kumushishikariza kugendera mu nzira itunganye, Yosiya yari indahemuka ku Mana ya Isirayeli.
Kubera ko yari yaraburiwe y’ab’ibihe byashyize, yahisemo gukora ibitunganye aho kugira ngo ajye ku rwego rwo hasi cyane rwo gukora ibyaha no gusigingira se na sekuru bari baragezeho. “Ntiyakebakeba ngo ace iburyo cg ibumoso .”(AnA 248)

➡️Ni kangahe ukora ibinyuranije n’ubushake bw’Imana witwaje aho wavutse, abo mubana, aho utuye n’ibindi? Ni ingenzi cyane kumvira Imana kuruta abantu.

2️⃣ABUBAHA IMANA IRABEMERA

🔰 Nk’umuntu wagombaga kuba mu mwanya ukomeye, yiyemeje kumvira amategeko yari yaratanzwe ngo ayobore abami b’Abisirayeli, kandi kumvira kwe kwatumye Imana imugira igikoresho cy’icyubahiro. (AnA 248 )

📖Kuko umutima wawe wari woroheje ubwo wumvaga ibyo navuze kuri aha hantu n’abaturage baho, ko hazahinduka umusaka n’ikivume ukicisha bugufi imbere y’Uwiteka, ugashishimura imyambaro yawe ukandirira imbere, nanjye ndakumvise , niko Uwiteka avuze (2Abami 22;19)

⏩Ca bugufi Uwiteka abone uko agukoresha niyo waba uri umwana mu myizerere, yagira ivugururwa rigasakara no mu bandi. Nta kure wagera Imana itagukura, ngwino umusange arakwakira.

🛐 MANA TUBASHISHE GUSHIKAMA MU RUHANDE RWAWE. N’IGIHE ABENSHI BAKURWANYA🙏

Wicogora Mugenzi.

One thought on “2 NGOMA 34: GUKORERA IMANA NTIBISABA IMYAKA Y’UBUKURE CG AMASHURI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *