Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 31: GUTUNGANYA IBY’IDINI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 31 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 31
[1]Nuko ibyo byose bishize, Abisirayeli bose bari bari aho bajya mu midugudu y’i Buyuda bamenagura inkingi, batemagura Ashera, basenya ingoro n’ibicaniro i Buyuda hose n’i Bubenyamini, n’i Bwefurayimu n’i Bumanase kugeza aho babirimburiye byose. Abisirayeli bose baherako basubira mu midugudu yabo, umuntu wese ajya muri gakondo y’iwabo.
[4]Kandi ategeka abantu b’i Yerusalemu kujya batanga igerero ry’abatambyi n’Abalewi, kugira ngo begukire ku mategeko y’Uwiteka.
[5]Itegeko rimaze kwamamara, Abisirayeli bazana ibintu byinshi cyane by’umuganura w’amasaka na vino, n’amavuta n’ubuki n’imyaka yose yo mu murima, na kimwe mu icumi cya byose babizana ari byinshi cyane.
[7]Mu kwezi kwa gatatu ni ho batangiye kurunda ibirundo, babirangiza mu kwezi kwa karindwi.
[8]Maze Hezekiya n’abatware baje babona ibirundo, bashima Uwiteka n’abantu be b’Abisirayeli.
[11]Hezekiya aherako ategeka ko batunganya amazu yo mu nzu y’Uwiteka. Barayatunganya
[20]Uko ni ko Hezekiya yabigenje i Buyuda hose, akora ibishimwa byo gukiranuka bidahinyurwa n’Uwiteka Imana ye.
[21]Mu byo yatangiye gukora byose kugira ngo ashake Imana ye, iby’umurimo wo mu nzu y’Imana n’iby’amategeko n’ibyategetswe, yabikoranaga umwete wose akabisohoza.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Nyuma ya Pasika ivugurura ryarakomeje. Nta gutuza, gukosora ibibangamira gukorera Imana bigomba gukurwaho

1️⃣ IBIRUNDO BIGWIRA CYANE
📖Kandi ategeka abantu b’i Yerusalemu kujya batanga igerero ry’abatambyi n’Abalewi, kugira ngo begukire ku mategeko y’Uwiteka. Itegeko rimaze kwamamara, Abisirayeli bazana ibintu byinshi cyane by’umuganura w’amasaka na vino, n’amavuta n’ubuki n’imyaka yose yo mu murima, na kimwe mu icumi cya byose babizana ari byinshi cyane . (2 Ngoma 31:4-5)
➡️Abisirayeri bagarukiye Imana, bamenagura inkingi, basenya ingoro n’ibicaniro by’ibigirwamana. Babwiwe kuzana ibirundo bazana byinshi cyane.
⏯️Ni kenshi abantu babwirwa gushyigikira umurimo batabanje kwigishwa kwiyunga n’Imana, kubyitabira bikaba hasi cyane. Uwamaze kuryoherwa no kubana n’Imana atanga atitangiriye itama ibishyigikira umurimo.

2️⃣GUKOMERA NI UKUBA KU RUHANDE RW’UWITEKA
🔰Ingoma ya Hezekiya yaranzwe n’urukurikirane rw’ibyiza byinshi bigaragara byeretse amahanga yari akikije Ubuyuda ko Imana ya Isirayeli yari kumwe n’ubwoko bwayo. AnA 308.3
➡️Amahanga abonye ko Imana itagitabara Abisirayeri, batangiye kubasuzugura cyane. Nyamara Hezikiya amaze kubunga n’Imana, amahanga yabonye ko bihindutse.
⏯️Ibyubahiro by’isi byaguca mu myanya y’intoki ariko kubana n’Uwiteka ni insinzi ihiga izindi, kubaho ushimwa na We biruta ubutunzi bw’isi yose bushobora kuyoyoka nk’umuyaga.

🛐 MANA NZIZA, VUGURURA IMITIMA Y’ABAGIZE ITORERO RYAWE, BITYO N’IMIRIMO IBASHE GUSHIMWA NAWE 🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>2 NGOMA 31: GUTUNGANYA IBY’IDINI</em>”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *