Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 30: KONGERA KUZIRIRIZA PASIKA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 30 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 30
[3]Icyo gihe ntibabashaga kuyiziririza, kuko umubare w’abatambyi biyejeje wari udashyitse, na rubanda bari batarateranira i Yerusalemu.
[4]Iyo nama ishimwa n’umwami n’iteraniro ryose.
[5]Nuko bashyiraho itegeko, baryamamaza mu Bisirayeli bose uhereye i Bērisheba ukageza i Dani, ngo baze i Yerusalemu kuziriririza Uwiteka Imana ya Isirayeli Pasika, kuko bari batakiyiziririza ari benshi cyane uko byari byaranditswe.
[13]Nuko mu kwezi kwa kabiri i Yerusalemu hateranira abantu benshi baziririza ibirori by’imitsima idasembuwe, bari iteraniro rinini cyane.
[18]Kuko abantu benshi cyane b’Abefurayimu n’Abamanase, n’Abisakari n’Abazebuluni bari batiyejeje, bagapfa kurya umwana w’intama wa Pasika kandi atari ko byategetswe. Kandi Hezekiya yari yabasabiye ati “Uwiteka umunyambabazi ababarire
[19]umuntu wese ugambiriye gushaka Imana, Uwiteka Imana ya ba sekuruza, nubwo atejejwe nk’uko umuhango w’ubuturo bwera umera.”
[20]Uwiteka yumvira Hezekiya akiza abantu.
[25]Iteraniro ryose ry’Abayuda n’abatambyi n’Abalewi, n’iteraniro ryose ryavuye i Bwisirayeli n’abashyitsi bavuye mu gihugu cya Isirayeli n’abatuye i Buyuda, baranezerwa.
[26]Nuko i Yerusalemu haba umunezero mwinshi, kuko uhereye ku ngoma ya Salomo mwene Dawidi umwami wa Isirayeli, ntihigeze kubaho nk’ibyo i Yerusalemu.
[27]Maze abatambyi b’Abalewi barahaguruka basabira abantu umugisha, ijwi ryabo rirumvwa, gusenga kwabo kugera mu buturo bwayo bwera, ari bwo juru.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Izihiza ibyo Imana igusaba kwizihiza, ibyashyizweho n’abantu ntibikagucumuze.

1️⃣ KUGARURA INZIRA NZIZA Z’ABAKERA
🔰Hari hashize imyaka myinshi Pasika itizihizwa nk’umunsi mukuru w’igihugu. Kwigabanya k’ubwami bwa Isirayeli kwabayeho nyuma yo gusoza kw’ingoma ya Salomo kwari kwaratumye kwizihiza Pasika bidashoboka. Nyamara ibihano bikomeye byageraga ku miryango cumi byakanguraga kwifuza ibintu byiza kurutaho mu mitima ya bamwe ; kandi ubutumwa bukangura bw’abahanuzi bwatangaga umusaruro wabwo…. Abanze kwihana birengagije ubwo butumire babugira ubusa, nyamara abantu bamwe bari bafite ubwuzu bwo gushaka Imana kugira ngo barusheho kumenya ubushake bwayo, “bicisha bugufi, baza i Yerusalemu.” AnA 306.3

➡️Igihe cyose Imana itanze ubutumire, hari ababukerensa n’ababwitabira. Ariko nibo bihitiramo si igeno ry’Imana. N’uyu munsi nuhitamo neza uzabaho, nuhitamo nabi uzarimbuka. Hitamo neza ubeho.

2️⃣IMANA IRAKWEMERA NUGARUKA
🔰Igihe cyarageze kugira ngo abari baje kuramya Imana basubire mu ngo zabo. “Maze abatambyi b’Abalewi barahaguruka basabira abantu umugisha, ijwi ryabo rirumvwa, gusenga kwabo kugera mu buturo bwayo bwera, ari bwo juru.” 2Ngoma 30:27. Imana yari yemeye abari bihannye ibyaha byabo n’imitima imenetse kandi bari bayigarukiye bafite intego ihamye yo gusaba imbabazi n’ubufasha . AnA 307.3
➡️Imana yemeye: abihannye ibyaha bafite imitima imenetse , abagarutse bafite intego ihamye yo gusaba imbabazi n’ubufasha .
⏯️Niba ibyo bintu bitatu bikurimo ni ukuri urahirwa, uragarurwa mu rugo utegerezanye ibyiringiro kugaruka k’umucunguzi.

🛐 MANA DUHE KWIHANA GUFITE INTEGO YO KUTAZABISUBIRA NO KUGUMA MUNSI Y’UBUFASHA BWAWE 🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>2 NGOMA 30: KONGERA KUZIRIRIZA PASIKA</em>”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *