Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 18 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.
đ 2 NGOMA 18
[1] Yehoshafati yari atunze cyane afite icyubahiro gikomeye, bukeye aba bamwana wa Ahabu.
[2] Nuko hashize imyaka, aramanuka ajya i Samariya kwa Ahabu. Ahabu abagira Yehoshafati nâabantu bari kumwe na we inka nâintama nyinshi cyane, aramushukashuka ngo batabarane i Ramoti yâi Galeyadi.[4] Yehoshafati arongera abwira umwami wâAbisirayeli ati âNdakwinginze, ubu banza ugishe ijambo ryâUwiteka inama.â
[6] Ariko Yehoshafati arabaza ati âMbese nta wundi muhanuzi wâUwiteka uri hano ngo tumuhanuze?â
[7] Umwami wâAbisirayeli asubiza Yehoshafati ati âHasigaye undi mugabo tubasha kugishisha inama zâUwiteka. Ariko ndamwanga kuko atampanurira ibyiza, keretse ibibi bisa. Uwo ni Mikaya mwene Imula.â Yehoshafati aravuga ati âMwami, wivuga utyo.â
[10] Sedekiya mwene KenÄna yicurishiriza amahembe yâibyuma aravuga ati âUku ni ko Uwiteka yavuze ati âAya mahembe uzayakubitisha Abasiriya kugeza aho bazashirira.â â
[13] Mikaya aravuga ati âNdahiye Uwiteka uhoraho, icyo Imana yanjye iri buvuge ni cyo mvuga.â
[31] Nuko abatware bâamagare barabutswe Yehoshafati baravuga bati âNguriya umwami wâAbisirayeli.â Ni cyo cyatumye bakebereza aho bajya kumurwanya. Maze Yehoshafati arataka Uwiteka aramutabara, Imana ibatera kumuvaho.
Ukundwa nâImana, amahoro abe muri wowe. Tandukanya Ijwi ryâImana nâiryâabantu.
1ď¸âŁ YEGOSHAFATI YIFATANYA NA AHABU WA ISIRAHELI MU NTAMBARA.
đ°Yehoshafati ajya gusura Ahabu umwami wâabisirayeli agezeyo yemera gufatanya nawe mu ntambara yo kurwanya abasiriya. Ikinejeje nuko Yehoshafati yagize impungenge abwira Ahabu kubanza kugisha Imana niba batera i Siriya.
âĄď¸ Nubwo mu kanya ko kugira intege nke Yehoshafati yari yasezeranye ahubutse ko yemeye gufatanya nâumwami wâAbisirayeli mu ntambara yo kurwana Abasiriya, nyamara yasubije agatima impembero maze bimutera gushaka kumenya ubushake bwâImana kuri uwo mugambi bari bafashe. Yasabye Ahabu ati: âNdakwinginze, ubu banza ugishe ijambo ryâUwiteka inama.â Mu rwego rwo kubahiriza icyifuzo cya Yehoshafati, Ahabu yahamagaje abahanuzi magana ane bo mu bahanuzi bâibinyoma babaga i Samariya, maze arababaza ati: âDutabare i Ramoti Galeyadi, cyangwa se ndorere?â Baramusubiza bati: âZamuka kuko Uwiteka azahagabiza umwami.â 2 Ngoma 18:4-5. AnA 175.3
â ď¸Abahanuzi b’ibinyoma n’uyu nibo benshi kandi nibo bakurikiwe na benshi. Nka Ahabu, abenshi bari kwishimira ababahanurira ibyiza Imana ngo igiye kubakorera kandi itabatumye, ahubwo abababwira ukuri kwatuma babona ubugingo bw’iteka bakabita impezanguni, abigisha ibitera ubwoba cg ibyarangije igihe cyabyo. Abo bose nibakomeza kwirengagiza ukuri bazasoza nka Ahabu.
2ď¸âŁ YEHOSHAFATI ASHAKA KUMENYA UBUSHAKE BWâIMANA
đ°Mikaya araterura aravuga ati: “Nabonye Abisirayeli bose batataniye ku misozi miremire, nk’intama zidafite umwungeri: Uwiteka ni ko kuvuga ati: ‘Bariya ni impehe zitagira shebuja; nibasubireyo umuntu wese atahe iwe amahoro.'” 2 Ngoma 18:16, 17. AnA 176.1
âď¸Aya magambo ‘umuhanuzi yagombye kuba ahagije kugira ngo yereke aba bami bombi ko umugambi wabo utemewe n’Ijuru, nyama nta n’umwe muri abo bategetsi waciye bugufi ngo yumvire uwo muburo. Ahabu yari yamaze kumaramaza mu mugambi we, kandi yari yiyemeje kuwukurikira AnA 176.2
âĄď¸Ni kangahe dusenga dusaba Imana ngo iduhiteremo kandi twamaze guhitamo twamaramaje.
âŻď¸Ni icyemezo kikugwa nabi, iyo wanze kumvira Imana kandi wamaze kumva icyo no gusobanukirwa ubushake bw’Imana.
â ď¸ Gendera mu kuri Kandi vuga ukuri mu gihe gikwiye nâikidakwiye, nicyo Imana idushakaho. (Imigani 23:23) Gura ukuri ntuguranure, gura ubwenge no kwigishwa nâubuhanga. Nâumugani wâikinyarwanda uravuga ngo âUkuri guca mu ziko ntigushyeâ.
đ MANA NZIZA TURINDE KUKWIHAKANA, TWE KWISHUSHANYA NâABATAKUBAHA . đđ˝
Wicogora Mugenzi.

Amena. Imana itubashishe kumvira inama zayo no kuzigenderamo.