Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 19 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 19
[1] Bukeye Yehoshafati umwami w’Abayuda atabaruka amahoro, asubira iwe i Yerusalemu.
[3] Icyakora hariho ibyiza bikubonekaho, kuko wakuye ibishushanyo bya Ashera mu gihugu, ukagambirira mu mutima gushaka Imana.”
[4] Nuko Yehoshafati aguma i Yerusalemu, bukeye arongera arasohoka arambagira mu bantu be, ahera i Bērisheba ageza mu gihugu cy’imisozi cya Efurayimu, abagarura ku Uwiteka Imana ya ba sekuruza.
[5] Ashyira abacamanza mu gihugu, bakwira imidugudu y’i Buyuda yose igoswe n’inkike, imidugudu yose umwe umwe.
[6] Abo bacamanza arabategeka ati “Muramenye ibyo mugiye gukora kuko atari abantu mucirira imanza, ahubwo ni Uwiteka kandi ni we uri kumwe namwe muca imanza.
[7] Ariko mujye mwubaha Uwiteka mwirinde mu byo mukora, kuko ku Uwiteka Imana yacu nta gukiranirwa cyangwa kwita ku cyubahiro cy’umuntu cyangwa guhongerwa.”
[9] Umwami arabihanangiriza ati “Muzajye mugenza mutyo mwubashye Uwiteka, mwiringirwa, mufite umutima utunganye.
[11] Kandi dore Amariya umutambyi mukuru ni we uzabatwara mu by’Uwiteka byose, na Zebadiya mwene Ishimayeli umutware w’umuryango wa Yuda ni we uzabatwara mu by’umwami byose, kandi Abalewi bazaba abatware muri mwe. Mushire amanga mukore, Uwiteka abane n’ukiranuka.”

Ukundwa n’Imana, ndagusabira ngo kuri uyu munsi w’Isabato, Imana yejeje, ikawuruhuka, ikawuha umugisha, nawe wezwe na Yo.

1️⃣ YEHU ACYAYA YEHOSHAFATI
🔰 Yehoshafati yavuye muri urwo rugamba rwari rukomeye maze agaruka i Yerusalemu. Ubwo yari ageze hafi y’umurwa, umuhanuzi Yehu yaramusanganije aya magambo yo kumucyaha ati: “Hari n’aho watabaye abanyabyaha, ugakunda abanga Uwiteka? Icyo ni cyo gitumye Uwiteka akurakarira. Icyakora hariho ibyiza bikubonekaho, kuko wakuye ibishushanyo bya Ashera mu gihugu, ukagambirira mu mutima gushaka Imana.” 2 Ngoma 19:2-3. AnA 177.1

➡️ Imana yacu ni inyebambe n’imbabazi, iyo dutannye iratugarura. (Nehemiya 9:31) Ariko ku bw’imbabazi zawe nyinshi ntiwabatsembaga rwose kandi ntiwabataga, kuko uri Imana y’imbabazi n’ibambe.
❓Ese nawe hari ibyiza bikubonekaho byakwibukwa bibaye ngombwa?

2️⃣ YEHOSHAFATI AKOMEZA INKIKO Z’UBUTABERA.
🔰 Yehoshafati ajya kurambagira mu midugudu, ashyiraho inkiko ndetse n’abacamanza. Ababwira guca imanza zitabera.

🔰 Muri uku kurinda uburenganzira n’umudendezo by’abaturage ayobora, Yehoshafati yashimangiye agaciro Imana nyirubutungane kandi itegeka bose, iha umuntu wese mu muryango wa muntu . “Imana ihagarara mu iteraniro ryayo; icira abigira ‘imana’ urubanza.” Kandi abashyiriweho kuba abacamanza bakorera munsi y’ukuboko kwayo bagomba “guca imanza zikwiriye uworoheje n’impfubyi;” bagomba “gutabara uworoheje n’umukene,” bakabakiza “amaboko y’abanyabyaha.” Zaburi 82: 1, 2. AnA 178.3

➡️ Iyaba twari tuzi ko Imana yaremanye umuntu wese agaciro gahebuje, ntitwasuzuguye umukene, ufite ubumuga. Ntitwagize iwo turenganya kuko twahita twibuka ko atari umuntu turenganyije ahubwo ari Imana. Abacamanza si abakora mu nkiko gusa, natwe dushobora kurenganya ukwiye kurengerwa cg kubera ukwiye gukosorwa.
⏯️Tuzirikane ko
Imana ariyo Mucamanza mukuru, nituyisunga, tuzakora ibitunganye, tuzagira ubutabera.

🛐 MANA TUBABARIWE GUKIRANIRWA KWACU, TUGENDERE MU NZIRA ZAWE DUKIRANUKA 🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

One thought on “2 NGOMA 19: BA MU BACAMANZA BATABERA.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *