Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 15: KUTARAMYA IBISHUSHANYO, GUSEZERANA ISEZERANO N’UWITEKA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 15 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 15
[1] Umwuka w’Imana aza kuri Azariya mwene Odedi,
[2] ajya gusanganira Asa aramubwira ati “Nimunyumve, Asa namwe Bayuda n’Ababenyamini mwese, Uwiteka ari kumwe namwe nimuba kumwe na we. Nimumushaka muzamubona, ariko nimumuta na we azabata.
[7] Ariko mwebwe mukomere, amaboko yanyu ye gutentebuka kuko imirimo yanyu izagororerwa.”
[8] Nuko Asa yumvise ayo magambo, yumva n’ayo umuhanuzi Odedi yahanuye arakomera, akura ibizira mu gihugu cyose cy’i Buyuda n’i Bubenyamini, no mu midugudu yahindūye yo mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu, asubiriza icyotero cy’Uwiteka cyari imbere y’ibaraza ry’Uwiteka.
[9] Bukeye ateranya Abayuda n’Ababenyamini bose n’abaturanaga na bo, baturutse mu gihugu cya Efurayimu no mu cy’Abamanase no mu cy’Abasimeyoni, kuko benshi bamukeje baturuka mu Bwisirayeli, babonye yuko Uwiteka Imana ye iri kumwe na we.
[12] Maze basezerana isezerano, ryo gushakisha Uwiteka Imana ya ba sekuruza imitima yabo yose n’ubugingo bwabo bwose,
[15] Abayuda bose bishimira iyo ndahiro kuko bari barahiye n’imitima yabo yose, bagashakana Uwiteka umwete wabo wose bakamubona, maze Uwiteka abaha ihumure impande zose.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Asa yakomeje kurwana ishyaka ry’Uwiteka.

1️⃣ UWITEKA ARI KUMWE NAMWE
🔰 ‘Nimunyumve, Asa namwe Bayuda n’Ababenyamini mwese, Uwiteka ari kumwe namwe nimuba kumwe na we . Nimumushaka muzamubona, ariko nimumuta na we azabata.’ ‘Ariko mwebwe mukomere, amaboko yanyu ye gutentebuka kuko imirimo yanyu izagororerwa.” (2 Ngoma 15:1, 2,7. AnA 95.2).

➡️ Ari kumwe natwe nituba kumwe na We. Ntawe uhatirwa kubana n’Imana, ni umuntu ubyihitiramo. Agakiza yakaronkeye buri muntu, ariko abizeye gusa nibo bakakira.

❓Ese natwe Umwuka w’Uwiteka Wera ahamanya n’umwuka wacu ko ari muri twe?
⏯️Nk’uko byanditse mu Baroma 8:16 – Umwuka w’Imana Ubwo ahamanya n’umwuka wacu yuko turi abana b’Imana. Byose bishobokera uwizeye.

2️⃣ ASA AKORA IVUGURURA, BASEZERANA ISEZERANO
🔰 Asa akomejwe cyane n’ayo magambo, bidatinze yaje gukora ivugurura rya kabiri mu Buyuda. Nuko Asa “akura ibizira mu gihugu cyose cy’i Buyuda n’i Bubenyamini, no mu midugudu yahindūye yo mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu, asubiriza icyotero cy’Uwiteka cyari imbere y’ibaraza ry’Uwiteka. Bukeye ateranya Abayuda n’Ababenyamini bose n’abaturanaga na bo, baturutse mu gihugu cya Efurayimu no mu cy’Abamanase no mu cy’Abasimeyoni, kuko benshi bamukeje baturuka mu Bwisirayeli, babonye yuko Uwiteka Imana ye iri kumwe na we. Nuko bateranira i Yerusalemu mu kwezi kwa gatatu ko mu mwaka wa cumi n’itanu, ku ngoma ya Asa. Kuri uwo munsi batambira Uwiteka inka magana arindwi n’intama ibihumbi birindwi, babikuye mu minyago bazanye. Maze basezerana isezerano, ryo gushakisha Uwiteka Imana ya ba sekuruza imitima yabo yose n’ubugingo bwabo bwose.” “Abayuda bose bishimira iyo ndahiro kuko bari barahiye n’imitima yabo yose, bagashakana Uwiteka umwete wabo wose bakamubona, maze Uwiteka abaha ihumure impande zose.” (2Ngoma 15:8-12, 15. AnA 95.3)

➡️ Tugambirire kugira ububyutse n’ivugururwa mu bugingo bwacu. Uwiteka azatubashisha tutica isezerano. Kandi twibuka ko amasezerano yanditse mu Ijambo ry’Imana yose ari ayacu, dukwiye kuyishyuza Imana.

🛐 DUSHOBOZWA BYOSE NA KRISTO UDUHA IMBARAGA. DUSHOBOZE MANA 🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

2 thoughts on “<em>2 NGOMA 15: KUTARAMYA IBISHUSHANYO, GUSEZERANA ISEZERANO N’UWITEKA</em>.”
  1. Umujinya si mwiza. Burya no kuwugira byangiza nyirawo. Kuwujera ntibyoroshye kereka Yesu gusa twakwiyambaza akadushoboza!

  2. Amena. Uwiteka adushoboze gushikama ku masezerano yaduhaye kdi aduhe kugira ivugurura rikwiriye no komatana nawe ibihe byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *