Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 14: UWITEKA AMUKIZA ABANZI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 14 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA 14
[1]Asa akora ibyiza bishimwe n’Uwiteka Imana ye,
[2]kuko yakuyeho ibicaniro by’ibinyamahanga n’ingoro, agasenya inkingi z’amabuye bubatse, agatema kandi agatsinda ibishushanyo bya Ashera bibajwe,
[3]maze ategeka Abayuda gushaka Uwiteka Imana ya ba sekuruza, no kwitondera amategeko yayo n’ibyo yategetse.
[8]Bukeye Zera w’Umunyetiyopiya arabatera afite ingabo agahumbagiza n’amagare magana atatu, aza i Maresha.
[9]Nuko Asa ajya kumusanganira, bateza ingamba mu kibaya cya Zefata i Maresha.
[10]Maze Asa atakambira Uwiteka Imana ye ati “Uwiteka, nta mutabazi utari wowe, uvuna abanyantegenke ku bakomeye. Udutabare Uwiteka Mana yacu kuko ari wowe twiringira, kandi duteye iki gitero mu izina ryawe. Uwiteka ni wowe Mana yacu, ntiwemere ko waneshwa n’umuntu.”
[11]Nuko Uwiteka atsindira Abanyetiyopiya imbere ya Asa n’Abayuda, Abanyetiyopiya baherako barahunga.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Kwikoreza Uwiteka intambara zose uhura nazo, ni nko gutahukana insinzi utarazirwana.

1️⃣ UBUBYUTSE N’ IVUGURURA
🔰 Mu gihe cy’imyaka myinshi Asa yakoze ibyiza bishimwa n’Uwiteka Imana ye “kuko yakuyeho ibicaniro by’ibinyamahanga n’ingoro, agasenya inkingi z’amabuye bubatse, agatema kandi agatsinda ibishushanyo bya Ashera bibajwe, maze ategeka Abayuda gushaka Uwiteka Imana ya ba sekuruza, no kwitondera amategeko yayo n’ibyo yategetse. Kandi akura mu midugudu y’i Buyuda yose ingoro n’ibishushanyo by’izuba, ubwami buturiza imbere ye. Kandi yubaka i Buyuda imidugudu igoswe n’inkike, kuko igihugu cyari gituje kandi muri iyo myaka nta ntambara yarwanye, kuko Uwiteka yari yamuhaye ihumure.” 2Ngoma 14:2-5. AnA 93.2

➡️Ikihutirwa ni ukubanza gusenya ibigirwamana byose bikubuza kwegurira Imana byose.
▶️Muvandimwe, usubire inyuma wibaze niba ugishikamye kubyo wizera cyangwa niba warabivuyemo? Icyaba cyiza ni ukwivugurura no gushikama mu byizerwa.

2️⃣UBUTABAZI BWIZEWE

🔰Ntabwo muri ako kaga Asa yashyize ibyiringiro bye mu midugudu y’Ubuyuda igoteshejwe inkike yari yarubatse ndetse no ku nzugi z’amarembo zikomezwa n’ibihindizo, cyangwa ngo abishyire ku bagabo b’intwari zifite imbaraga babarizwaga mu ngabo ze zari zaratojwe neza. (2Ngoma 14:6-8). Ibyiringiro by’umwami byari ku Uwiteka nyiringabo, uwo Abisirayeli ba kera bari baracunguriwe bitangaje mu izina rye. Yashyize ingabo ze ku rugamba maze atakambira Imana ngo ibafashe. AnA 93.3

➡️Habanje ububyutse n’ivugururwa, hanyuma hakurikiraho kutiringira imbaraga by’umuntu, ahubwo biringira Uwiteka nyiringabo.
❓IKIBAZO: Aho ntiwaba wumva wakwikoreza Uwiteka intambara zawe zose z’ubuzima, ariko ukaguma kwimika ibigirwamana byakwigaruriye? Banza ube inshuti y’Imana, ni nabwo uzabasha kujya wibuka kuyikorera ibyawe byose.

🛐MANA UHORA URI UMUNESHI, DUHE KWIBUKA GUKORANA NAWE MURI BYOSE.🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>2 NGOMA 14: UWITEKA AMUKIZA ABANZI</em>”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *