Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 13 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.
đ 2 NGOMA 13
[1] Mu mwaka wa cumi nâumunani ku ngoma ya Yerobowamu, Abiya yatangiye gutegeka i Buyuda.
[2] Amara imyaka itatu i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Mikaya umukobwa wa Uriyeli wâi Gibeya. Nuko habaho intambara hagati ya Abiya na Yerobowamu.
[3] Abiya atabarana nâingabo zâintwari, abagabo batoranijwe uduhumbi tune. Yerobowamu na we ateza urugamba, ahangana na we afite abagabo batoranijwe bakomeye bâintwari uduhumbi munani.
[7] Abiya ahagarara ku musozi Semarayimu wo mu gihugu cyâimisozi ya Efurayimu aravuga ati âNimunyumve, yemwe Yerobowamu namwe Bisirayeli mwese!
[5] Ntimwari mukwiriye kumenya yuko Uwiteka Imana ya Isirayeli yahaye Dawidi ubwami bwa Isirayeli iteka ryose, ubwe nâabahungu be akabibasezeranisha umunyu?
[12] Kandi dore Imana iri kumwe natwe itugiye imbere, nâabatambyi bayo bagenda bavuza amakondera ahururiza kugira ngo turwane namwe. Yemwe Abisirayeli, ntimukarwanye Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu, kuko nta mugisha muzabona.â
[13] Ariko Yerobowamu acisha ruhinganyuma abajya kubacira igico, bituma bamwe baba imbere yâAbayuda, ababaciriye igico bari inyuma yabo
[14] Abayuda bakebutse babona urugamba rubari imbere nâinyuma baherako batakambira Uwiteka, abatambyi bavuza amakondera.
[15] Nuko ingabo zâAbayuda zirangurura amajwi, maze zimaze kurangurura amajwi Imana itsinda Yerobowamu nâAbisirayeli, imbere ya Abiya nâAbayuda.
[16] Abisirayeli baherako bahunga Abayuda, Imana irababagabiza.
[18] Uko ni ko Abisirayeli bacishijwe bugufi muri icyo gihe, Abayuda baratsinda kuko biringiye Uwiteka Imana ya ba sekuruza.
Ukundwa nâImana, amahoro abe muri wowe. Kwiringira Uwiteka ni igisubizo cyâibibazo byasaga nkaho bikomeye.
1ď¸âŁ USHIZE IMPUMU YIBAGIRWA ICYAMWIRUKANSAGA
đ° Akenshi na kenshi umuntu iyo yugarijwe n’amakuruba yibuka Imana ndetse akayiyambaza. Ibi nibyo byabaye kuri Rehobowamu n’abo yari ayoboye ubwo baterwaga na Egiputa.
Ariko ukuboko kwabahanaga kuvuyeho maze igihugu kikongera kugubwa neza, abantu benshi bibagiwe ubwoba bari bafite maze bongera gusubira mu gusenga ibigirwamana. Muri bo harimo nâumwami Rehobowamu ubwe.
âśď¸ Nubwo yari yaracishijwe bugufi nâibyago yari yaragezemo, yananiwe gufata ibyo byamubayeho ngo bimubere intambwe ihindura imibereho ye. Yibagiwe ibyigisho Imana yari yarakoze uko ishoboye kose ngo imwigishe, maze yisubirira mu byaha byari byaratumye igihugu gicirwaho iteka. Nyuma yâimyaka mike yâimibereho yâurukozasoni aho atakiranukaga âkuko atagiraga umwete wo gushaka Uwiteka,â AnA 81.2
âĄď¸Ni bibi cyane kutigira ku byatubayeho, Imana yaturokoye mu bihe bikomeye tukayitera umugongo, ntibikabeho.
2ď¸âŁ IHEREZO RYO KUTUMVIRA IMANA
đ° Nubwo ku ruhande rwa Rehobowamu bagiye batakobwa ntibagume mu byizerwa ntibasayishije nk’abo Ku ruhande rwa Yerobowamu. Mu ntambara yahuje Abisirayeli n’Abayuda, Abayuda bisunze Uwiteka maze Uwiteka arabarwanirira.
[15] Nuko ingabo zâAbayuda zirangurura amajwi, maze zimaze kurangurura amajwi Imana itsinda Yerobowamu nâAbisirayeli, imbere ya Abiya nâAbayuda.
âśď¸ Ahagana ku iherezo ryâingoma ya Yerobowamu yamaze imyaka 22 kandi ntirangwe nâamahoro, uyu mwami yaje gutsindwa uruhenu mu ntambara yarwanaga na Abiya waje gusimbura Rehobowamu”. AnA 90.2
âŚď¸Reka twongere twibuke ko uwiringiye Uwiteka atazakorwa n’isoni ahubwo ku munsi w’amakuba azamurwanirira.
đ IMANA IKOMEYE KANDI DATA WA TWESE, TUBASHISHE KUGUMANA NAWE ITEKA RYOSEđ
Wicogora Mugenzi.

Amena. Uwiteka atubashishe guhora gumuhanze amaso mu bihe byose byaba ibyiza cg ibibi.