Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
2 NGOMA 11: UKWIGABANYAMO KABIRI KW’ISHYANGA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA: 11
[1] Nuko Rehobowamu ageze i Yerusalemu ateranya umuryango wa Yuda n’uwa Benyamini, ayirobanuramo abagabo batoranije bo kurwanya Abisirayeli agahumbi n’inzovu munani, ngo bagarurire Rehobowamu igihugu cye.
[2] Ariko ijambo ry’Uwiteka riza kuri Shemaya umuntu w’Imana riti
[3] Bwira Rehobowamu mwene Salomo umwami w’Abayuda, n’Abisirayeli bose bari i Buyuda n’i Bubenyamini uti
[4] ‘Uku ni ko Uwiteka avuze: Ntimuzamuke kandi ntimuzarwanye bene wanyu, musubireyo umuntu wese ajye iwe, kuko ibyo ari jye byaturutseho.’ ” Nuko bumvira amagambo y’Uwiteka barorera gutera Yerobowamu, basubirayo.
[5] Maze Rehobowamu aba i Yerusalemu, yubaka i Buyuda imidugudu y’ibihome.

[12] Kandi mu mudugudu wose ashyiramo ingabo n’amacumu, arayikomeza cyane. I Buyuda n’i Bubenyamini haba ahe.
[13] Maze abatambyi n’Abalewi babaga i Bwisirayeli hose, bava mu migabane yabo yose baramusanga.
[14] Basiga ibikingi byabo na gakondo yabo bajya i Buyuda n’i Yerusalemu, kuko Yerobowamu n’abahungu be babirukanye ngo be gukorera Uwiteka umurimo wabo w’ubutambyi,
[15] ahubwo yitorera abandi batambyi bo gutambira ibigirwamana n’ibishushanyo by’inyana yaremye, mu ngoro zabyo.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Burya kutumvira Imana ni ukwigerezaho!

1️⃣ INGARUKA Z’AMAGAMBO AHUBUKIWEHO

🔰 Nuko rero bene Data bakundwa, umuntu wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara, kuko uburakari bw’abantu budasohoza ibyo gukiranuka kw’Imana. (Yakobo 1:19-20)

▶️ Icyuho cyatewe n’amagambo ahubukiyeho ya Rehobowamu nticyashoboraga gusibwa. Kuva icyo gihe imiryango cumi n’ibiri y’Abisirayeli yarigabanyije maze umuryango wa Yuda n’uwa Benjamini irema ubwami bw’amajyepfo ari bwo bw’Ubuyuda bityo buyoborwa na Rehobowamu. Imiryango icumi yo mu majyaruguru yo yakoze ubutegetsi bwihariye, bwiswe ubwami bwa Isirayeli bwahise buyoborwa na Yerobowamu. Uko ni ko ibyo umuhanuzi yari yaravuze byerekeye kwigabanya k’ubwami byaje gusohora. “Byari byaraturutse ku Uwiteka” 1Abami 12:15. AnA 77.2

2️⃣ ABARWANYI KABUHARIWE BATAHA

🔰 Bamwe biringira amagare, Abandi biringira amafarashi, Ariko twebweho tuzavuga izina ry’Uwiteka Imana yacu. Zab 20:8.

▶️Imana yategetse ko ingabo za Rehobowamu zidatera bene wabo.
Uwiteka ni We uhosha intambara.

⚠️Wowe wiringira iki? Ahari ushobora kuba wiringira akazi gahemba neza ukora? Waba wiringira se abana wabyaye cyangwa umuryango washatsemo! Ibyo byose ntacyo bimaze igifite icyo kimaze ni ukwiringira Uwiteka.
Umwiringira azarindwa rwose.

3️⃣ IBANGA RYO KUGUBWA NEZA
🔰Ibanga ryo kugubwa neza k’ubwami bw’Ubuyuda mu myaka ibanza y’ingoma ya Rehobowamu kwari gushingiye ku kuzirikana ko Imana ari yo Mutware wabo w’ikirenga ni byo byatumye umuryango wa Yuda n’uwa Benyamini igira isumbwe. Baje kwiyongeraho abantu benshi bubahaga Imana baturukaga mu miryango yo mu bwami bw’amajyaruguru.

▶️ Ibyanditswe biravuga biti: “Maze bakurikirwa n’abari bafite umwete wo gushaka Uwiteka Imana ya Isirayeli bo mu miryango ya Isirayeli yose, bajya i Yerusalemu gutambira Uwiteka Imana ya ba sekuruza. Nuko bamara imyaka itatu bakomeje ubwami bw’Abayuda, bakomeza na Rehobowamu mwene Salomo, kuko muri iyo myaka itatu bagendanaga ingeso nziza za Dawidi n’iza Salomo.” 2Ngoma 11:16, 17. AnA 78.2

➡️Ubaha Uwiteka Imana yawe, niryo sumbwe rihebuje, nitwo ruhande ukwiye kubarizwamo, aho kwiringira iby’isi (ibigirwamana).

🛐 IMANA IKOMEYE TUBASHISHE KUZIRIKANA KO ARI WOWE MUTWARE WACU UKOMEYE.🙏

Wicogora Mugenzi

One thought on “2 NGOMA 11: UKWIGABANYAMO KABIRI KW’ISHYANGA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *