Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.
đ 2 NGOMA: 10
[1] Rehobowamu ajya i Shekemu, kuko ari ho Abisirayeli bose bari bagiye kumwimikira.
[2] Bukeye Yerobowamu mwene Nebati abyumvise (kuko yari muri Egiputa aho yari yarahungiye Umwami Salomo), aracikuka.
[3] Baramutumira, nuko Yerobowamu nâAbisirayeli bose baraza babwira Rehobowamu bati
[4] âSo yadushyizeho uburetwa butubabaza, nuko none utworohereze iyo mihakire ya so yatubabazaga nâuburetwa bukomeye yadushyizeho, natwe tuzagukorera.â
[6] Maze Umwami Rehobowamu agisha inama abasaza bahagararaga imbere ya se Salomo akiriho, arababaza ati âMurangira nama ki nzasubiza abo bantu?â
[7] Baramusubiza bati âNugirira neza abo bantu ukabanezeza, ukababwira amagambo meza, bazakubera abagaragu iteka ryose.â
[8] Ariko yanga inama yagiriwe nâabasaza, ajya inama nâabasore babyirukanye na we, bamuhakwaho.
[13] Umwami Rehobowamu abasubizanya inabi nyinshi yanze inama yâabasaza,
[23] abasubiza akurikije inama yâabasore ati âData yabashyizeho uburetwa bukomeye, ariko jye nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.â
[18] Bukeye Rehobowamu yoherezayo Hadoramu wakoreshaga ikoro, Abisirayeli bamutera amabuye arapfa. Umwami Rehobowamu abyumvise ahuta yurira, ajya mu igare rye ngo ahungire i Yerusalemu.
[19] Uko ni ko Abisirayeli bagandiye inzu ya Dawidi kugeza nâubu.
Ukundwa nâImana amahoro abe muri wowe; ni byiza kugisha inama Imana kuruta kuyigisha abantu.
1ď¸âŁ INGARUKA ZâUBURERE BUBI
đ°Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, Azarinda asaza atarayivamo (Imigani 22:6).
âśď¸ Nubwo Salomo yari yarifuje gutegura intekerezo za Rehobowamu (uwo yari yarahisemo ngo azmusimbure ku ngoma) kugira ngo azakoreshe ubwenge mu guhangana nâakaga kari kavuzwe nâumuhanuzi wâImana, ntiyigeze ashobora gucengeza imbaraga iganisha ku cyiza mu ntekerezo zâumuhungu we kuko uburere bwe akiri umwana muto bwari bwarirengagijwe cyane.
âśď¸ Rehobowamu yari yarahawe na nyina wâUmwamonikazi ikimenyetso cyâimico ihuzagurika. Incuro nyinshi yaharaniraga gukorera Uwiteka maze muri icyo gihe akagubwa neza; nyamara ntiyari ashikamye, kandi amaherezo yaje kwiyegurira imbaraga yâikibi zari zaramukikije kuva mu bwana bwe. Mu makosa Rehobowamu yakoze mu buzima bwe ndetse no mu guhakana Imana kwe kwaherutse, hagaragaramo ingaruka ziteye ubwoba zavuye ku kuba Salomo yararongoye abagore bâabapagani. AnA 74.4
âĄď¸Ni ubuhe burere uha abana, ari abawe n’abashaka kukwigiraho?
2ď¸âŁ ABAJYANAMA BABI
đ° Iyo wagize ikibazo ugisha nde inama? Aho niwaba wibagirwa ko Imana ari umujyanama wa mbere!
âśď¸ Kubera gushaka gukoresha ububasha bwâikirenga, Rehobowamu yiyemeje kutita ku nama zâabasaza bo ku ngoma no kugira abasore abajyanama be. Nuko umunsi wari wavuzwe ugeze âYerobowamu nâabantu bose basanga Umwami Rehobowamu nkâuko yabategetse,â maze ku ijambo ryerekeye gahunda yari agiye gukurikiza, Rehobowamu âabasubizanya inabi nyinshi, . . . ati: âData yabakoresheje uburetwa bukomeye, ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.â 1Abami 12:12-14. AnA 76.2
âĄď¸Menya ko INGARUKA mbi ziri mu kutagisha inama Imana n’ijambo ryayo. Guca bugufi no kumva abandi nibyo ijambo ryayo ritugiramo inama. N’izindi nama nyinshi z’ubuzima uzisangamo.
3ď¸âŁ INGARUKA ZO GUTWAZA IGITUGU
đ°Mbese waba uri umuyobozi runaka ? Waba uri umuyobozi ukomeye cyangwa umuyobozi woroheje kabone nâiyo waba uri umuyobozi wâitsinda cg w’urugo rwawe, ongera wisuzume urebe niba abo uyobora bugufitiye icyizere cyangwa niba barakuzinutswe! Niba barakuzinutswe isunge Imana wicishije bugufi izatuma ugururirwa icyizere.
â ď¸Igihe Rehobowamu yabonaga ko imiryango cumi iretse kumuyoboka, yahise akangukira kugira icyo akora. Akoresheje umwe mu bakomeye bo mu bwami bwe witwaga Adoramu wakoreshaga ikoro, yakoze uko ashoboye kugira ngo abagarure biyunge. Ariko uko iyo ntumwa yâamahoro yakiriwe nâibyo yagiriwe byabaye igihamya cyâuko Abisirayeli bari barazinutswe Rehobowamu. âabisirayeli bose bamutera amabuye, arapfa.â Atewe ubwoba nâicyo gihamya cyo gukomera kâubwigomeke, âUmwami Rehobowamu abyumvise, arihuta yurira ajya mu igare rye, ngo ahungire i Yerusalemu.â 1Abami 12:18. AnA 77.3
đ DATA MWIZA TUBASHISHE KUKUGIRA UMUJYANAMA MURI BYOSEđ
Wicogora Mugenzi

Amena. Uwiteka atubashishe kumugira Nyambere no kumugira Umujyanama w’ibanze muri byose.