Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 12: REHOBOWAMU NABO AYOBOYE BAHANWA MU MABOKO YA SHISHAKI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA: 12
[1] Hanyuma Rehobowamu amaze gukomeza ubwami bwe, areka amategeko y’Uwiteka hamwe n’Abisirayeli bose.
[2] Nuko mu mwaka wa gatatu ku ngoma ya Rehobowamu, Shishaki umwami wa Egiputa atera i Yerusalemu kuko bacumuye ku Uwiteka.
[3] Yari afite amagare igihumbi na magana abiri, n’abagendera ku mafarashi inzovu esheshatu, n’abantu batabarika bavanye na we muri Egiputa, Abalubimu n’Abasukimu n’Abanyetiyopiya.
[4] Atsinda imidugudu y’Abayuda igoswe n’inkike, arongera atera i Yerusalemu.
[5] Nuko umuhanuzi Shemaya asanga Rehobowamu n’abatware b’Abayuda, bari bateraniye i Yerusalemu bahunze Shishaki arababwira ati “Uko ni ko Uwiteka avuga ‘Mwarantaye, ni cyo gitumye mbahana mu maboko ya Shishaki.’ ”
[6] Maze abatware ba Isirayeli n’umwami bicisha bugufi baravuga bati “Uwiteka arakiranuka koko.”
[7] Uwiteka abonye ko bicishije bugufi ijambo rye riza kuri Shemaya riti “Bicishije bugufi sinzabarimbura, ahubwo nzabakiza ariko si rwose, n’uburakari bwanjye ntibuzasandara kuri Yerusalemu buzanywe n’ukuboko kwa Shishaki.
[8] Ariko rero bazaba abagaragu be, kugira ngo bamenye ubuhake bwanjye n’ubuhake bw’abami b’ibindi bihugu.”

Ukundwa n’Imana gira umunsi w’umunezero; muri uyu munsi wera Imana yejeje igaha umugisha reka tunambe ku Mana twe kuyimura.

1️⃣ KWIMURA UWITEKA
🔰Nambir’ ukuri jya wihangana, Komez’ ubutwari no kwizera!
Rutar’ aduha kuganziriza, Mur’ iyi si y’ igomero.

▶️ Ongera wisuzume niba unambira ukuri! Cyangwa iyo utewe n’impagarara ubivamo?

▶️ Yerobowamu yari afite amahirwe yo gukosora mu buryo bukomeye amakosa yari yarakoze mu gihe cyashize, kandi akongera kwigarurira icyizere ku by’ubushobozi bwe bwo kuyoborana ubuhanga. Nyamara ibyanditswe byagaragaje amateka mabi y’uwasimbuye Salomo maze bivuga ko yananiwe guteza impinduka zikomeye ziganisha ku kuyoboka Uwiteka.
Nubwo ubusanzwe yari intumva, akiyemera, ntagirwe inama kandi akayoboka ibigirwamana, iyo aza kwiringira Imana atizigamye, aba yaragize imbaraga z’imico, akagira ukwizera kudacogora ndetse akumvira ibyo Imana isaba. Ariko uko igihe cyahitaga, umwami Rehobowamu yashyize ibyiringiro bye mu bushobozi [umwanya w’ubwami yariho wari ufite] ndetse no mu bihome yari yarubatse akabikomeza. Yaje guha icyuho intege nke za kamere buhoro buhoro kugeza ubwo imbaraga ze yazeguriye mu ruhande rwo gusenga ibigirwamana. “Hanyuma Rehobowamu amaze gukomeza ubwami bwe, areka amategeko y’Uwiteka hamwe n’Abisirayeli bose.” 2Ngoma 12:1. AnA 79.1

2️⃣ IKINYAFU CY’UWITEKA

🔰Uwiteka aravuga ati: “Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane.” Ibyah 3:19

▶️ Imana ntiyemeye ko ubuhakanyi bw’umwami w’Ubuyuda bukomeza kubaho adahanwe. “Nuko mu mwaka wa gatatu ku ngoma ya Rehobowamu, Shishaki umwami wa Egiputa atera i Yerusalemu kuko bacumuye ku Uwiteka. Yari afite amagare igihumbi na magana abiri, n’abagendera ku mafarashi inzovu esheshatu, n’abantu batabarika bavanye na we muri Egiputa, . . . Atsinda imidugudu y’Abayuda igoswe n’inkike, arongera atera i Yerusalemu. AnA 80.1

♦️ “Nuko umuhanuzi Shemaya asanga Rehobowamu n’abatware b’Abayuda, bari bateraniye i Yerusalemu bahunze Shishaki arababwira ati: “Uko ni ko Uwiteka avuga ‘Mwarantaye, ni cyo gitumye mbahana mu maboko ya Shishaki.’” 2Ngoma 12:2-5. AnA 80.2

3️⃣ IMBABAZI Z’UHORAHO

🔰 Uwiteka aragira ati: “Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka na we aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe.” Yes 55:7

♦️Ntabwo abantu bari barageze kure cyane mu buhakanyi ku buryo basuzuguye iteka ry’Imana. Mu rupfu rw’abantu benshi rwatewe n’ibitero by’umwami Shishaki, babibonyemo ukuboko kw’Imana maze bamara igihe runaka bicishije bugufi. Baravuze bati: “Uwiteka arakiranuka.” AnA 80.3

“Uwiteka abonye ko bicishije bugufi ijambo rye riza kuri Shemaya riti: ‘Bicishije bugufi sinzabarimbura, ahubwo nzabakiza ariko si rwose, n’uburakari bwanjye ntibuzasandara kuri Yerusalemu buzanywe n’ukuboko kwa Shishaki. Ariko rero bazaba abagaragu be, kugira ngo bamenye ubuhake bwanjye n’ubuhake bw’abami b’ibindi bihugu. AnA 80.4

🛐 MANA IGIRA IBAMBE, TUBASHISHE KUKUMENYA BIRUSEHO NO KUKUGARUKIRA🙏

Wicogora Mugenzi

One thought on “2 NGOMA 12: REHOBOWAMU NABO AYOBOYE BAHANWA MU MABOKO YA SHISHAKI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *