Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 NGOMA 10: INGARUKA ZO KUTAGISHA IMANA INAMA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cya 2 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

📖 2 NGOMA: 10
[1] Rehobowamu ajya i Shekemu, kuko ari ho Abisirayeli bose bari bagiye kumwimikira.
[2] Bukeye Yerobowamu mwene Nebati abyumvise (kuko yari muri Egiputa aho yari yarahungiye Umwami Salomo), aracikuka.
[3] Baramutumira, nuko Yerobowamu n’Abisirayeli bose baraza babwira Rehobowamu bati
[4] “So yadushyizeho uburetwa butubabaza, nuko none utworohereze iyo mihakire ya so yatubabazaga n’uburetwa bukomeye yadushyizeho, natwe tuzagukorera.”
[6] Maze Umwami Rehobowamu agisha inama abasaza bahagararaga imbere ya se Salomo akiriho, arababaza ati “Murangira nama ki nzasubiza abo bantu?”
[7] Baramusubiza bati “Nugirira neza abo bantu ukabanezeza, ukababwira amagambo meza, bazakubera abagaragu iteka ryose.”
[8] Ariko yanga inama yagiriwe n’abasaza, ajya inama n’abasore babyirukanye na we, bamuhakwaho.
[13] Umwami Rehobowamu abasubizanya inabi nyinshi yanze inama y’abasaza,
[23] abasubiza akurikije inama y’abasore ati “Data yabashyizeho uburetwa bukomeye, ariko jye nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.”
[18] Bukeye Rehobowamu yoherezayo Hadoramu wakoreshaga ikoro, Abisirayeli bamutera amabuye arapfa. Umwami Rehobowamu abyumvise ahuta yurira, ajya mu igare rye ngo ahungire i Yerusalemu.
[19] Uko ni ko Abisirayeli bagandiye inzu ya Dawidi kugeza n’ubu.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe; ni byiza kugisha inama Imana kuruta kuyigisha abantu.

1️⃣ INGARUKA Z’UBURERE BUBI
🔰Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, Azarinda asaza atarayivamo (Imigani 22:6).

▶️ Nubwo Salomo yari yarifuje gutegura intekerezo za Rehobowamu (uwo yari yarahisemo ngo azmusimbure ku ngoma) kugira ngo azakoreshe ubwenge mu guhangana n’akaga kari kavuzwe n’umuhanuzi w’Imana, ntiyigeze ashobora gucengeza imbaraga iganisha ku cyiza mu ntekerezo z’umuhungu we kuko uburere bwe akiri umwana muto bwari bwarirengagijwe cyane.

▶️ Rehobowamu yari yarahawe na nyina w’Umwamonikazi ikimenyetso cy’imico ihuzagurika. Incuro nyinshi yaharaniraga gukorera Uwiteka maze muri icyo gihe akagubwa neza; nyamara ntiyari ashikamye, kandi amaherezo yaje kwiyegurira imbaraga y’ikibi zari zaramukikije kuva mu bwana bwe. Mu makosa Rehobowamu yakoze mu buzima bwe ndetse no mu guhakana Imana kwe kwaherutse, hagaragaramo ingaruka ziteye ubwoba zavuye ku kuba Salomo yararongoye abagore b’abapagani. AnA 74.4
➡️Ni ubuhe burere uha abana, ari abawe n’abashaka kukwigiraho?

2️⃣ ABAJYANAMA BABI
🔰 Iyo wagize ikibazo ugisha nde inama? Aho niwaba wibagirwa ko Imana ari umujyanama wa mbere!
▶️ Kubera gushaka gukoresha ububasha bw’ikirenga, Rehobowamu yiyemeje kutita ku nama z’abasaza bo ku ngoma no kugira abasore abajyanama be. Nuko umunsi wari wavuzwe ugeze “Yerobowamu n’abantu bose basanga Umwami Rehobowamu nk’uko yabategetse,” maze ku ijambo ryerekeye gahunda yari agiye gukurikiza, Rehobowamu “abasubizanya inabi nyinshi, . . . ati: ‘Data yabakoresheje uburetwa bukomeye, ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.” 1Abami 12:12-14. AnA 76.2
➡️Menya ko INGARUKA mbi ziri mu kutagisha inama Imana n’ijambo ryayo. Guca bugufi no kumva abandi nibyo ijambo ryayo ritugiramo inama. N’izindi nama nyinshi z’ubuzima uzisangamo.

3️⃣ INGARUKA ZO GUTWAZA IGITUGU
🔰Mbese waba uri umuyobozi runaka ? Waba uri umuyobozi ukomeye cyangwa umuyobozi woroheje kabone n’iyo waba uri umuyobozi w’itsinda cg w’urugo rwawe, ongera wisuzume urebe niba abo uyobora bugufitiye icyizere cyangwa niba barakuzinutswe! Niba barakuzinutswe isunge Imana wicishije bugufi izatuma ugururirwa icyizere.

⚠️Igihe Rehobowamu yabonaga ko imiryango cumi iretse kumuyoboka, yahise akangukira kugira icyo akora. Akoresheje umwe mu bakomeye bo mu bwami bwe witwaga Adoramu wakoreshaga ikoro, yakoze uko ashoboye kugira ngo abagarure biyunge. Ariko uko iyo ntumwa y’amahoro yakiriwe n’ibyo yagiriwe byabaye igihamya cy’uko Abisirayeli bari barazinutswe Rehobowamu. “abisirayeli bose bamutera amabuye, arapfa.” Atewe ubwoba n’icyo gihamya cyo gukomera k’ubwigomeke, “Umwami Rehobowamu abyumvise, arihuta yurira ajya mu igare rye, ngo ahungire i Yerusalemu.” 1Abami 12:18. AnA 77.3

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KUKUGIRA UMUJYANAMA MURI BYOSE🙏

Wicogora Mugenzi

One thought on “2 NGOMA 10: INGARUKA ZO KUTAGISHA IMANA INAMA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *