Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 NGOMA 19: IMANA IRI KU RUHANDE RWAWE, UBWINSHI BW’ABANZI SI IKIBAZO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 19 cya 1 Ngoma, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 06 Mutarama 2023

📖 1 NGOMA 19
[1] Hanyuma y’ibyo Nahashi umwami w’Abamoni aratanga, umwana we yima ingoma ye.
[2] Dawidi abyumvise aravuga ati “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, kuko se yangiriye neza.” Nuko Dawidi atuma intumwa zo kumumara umubabaro wa se. Bukeye abagaragu ba Dawidi bajya mu gihugu cy’Abamoni kwa Hanuni, kumumara umubabaro.
[3] Ariko ibikomangoma by’Abamoni bibwira Hanuni biti “Mbese ugira ngo Dawidi yubashye so, bituma akoherereza abo kukumara umubabaro? Ahubwo ntuzi ko abagaragu be bazanywe no kwitegereza umurwa kugira ngo bawurimbure, kandi no gutata igihugu?”
[4] Nuko Hanuni afata abagaragu ba Dawidi arabamora, akeba imyambaro yabo hagati ku bibuno, aherako arabohereza.
[5] Abandi baragenda babwira Dawidi uko ba bagabo bagenjejwe. Atuma kubasanganira kuko abo bagabo bari bakozwe n’isoni cyane. Umwami aravuga ati “Mugume i Yeriko kugeza aho ubwanwa bwanyu buzamerera, muzabone kugaruka.”
[6] Abamoni babonye ko bazinuye Dawidi, Hanuni n’Abamoni bohereza italanto z’ifeza igihumbi kugurira amagare n’abagendera ku mafarashi by’i Mezopotamiya, n’ibyo muri Aramumāka n’iby’i Soba.
[10] Yowabu abonye ko urugamba rumuremeye imbere n’inyuma, atoranya abagabo mu ntore zatoranijwe mu Bisirayeli zose, abarema urugamba bahangana n’Abasiriya.
[13] Komera turwane kigabo ku bw’ubwoko bwacu n’imidugudu y’Imana yacu, kandi Uwiteka abigenze uko ashaka.”

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Ntibyoroshye kumenya igihe umuntu yahindukiye, bimenywa na Mwuka Wera gusa.

1️⃣ DAWIDI AZIRIKANA INEZA YAGIRIWE, BARABIMUZIZA
📖Dawidi ati: nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, kuko se yangiriye neza (um. 2).
🔰ABAMONI bari bemerewe gukora umugambi mibisha y’imitima yabo kugira ngo imico yabo nyayo ihishurirwe Dawidi. Ntabwo Byari mu bushake bw’Imana ko Isiraheri igirana amasezerano na bariya bapagani. {EP 518.2}
📖2 Sam 10:4
[4]Nuko Hanuni afata abo bagaragu ba Dawidi abaharaturaho igice cy’ubwanwa, akeba imyenda yabo hagati ku kibuno, aherako arabohereza.
➡️Ibi byabaye kuri DAWIDI bitubere isomo, nugirira umuntu neza akakwitura inabi, uzamenye ko Imana yabyemeye igufitiye umugambi. Hari abo Imana ishobora kubona ko kugirana n’abo amasezerano byadutandukanya na Yo. Yigishe inama.

2️⃣ INTAMBARA YONGERA KUROTA
🔰Akaga kari kugarije ubwoko bwabo ngo burimburwe, byagaragaye ko aribyo byatumye ahubwo bukomera. Yibutse gutabarwa kwe, Dawidi araririmba ati”
Abanyamahanga babaye imihonge, Bava mu bihome byabo bahinda imishyitsi.
Uwiteka ahoraho,Igitare cyanjye gihimbazwe,Imana y’agakiza kanjye ishyirwe hejuru.
Ni yo Mana impōrera, Ikangomorera amahanga nkayatwara”. Zaburi 18:46-48. {EP 518.5}
➡️Amahanga ahagurukiye kurwanya ubwoko bw’Imana nibwo insinzi yabaye nini cyane, igihugu cyasezeraniwe Aburahamu cyose kiba icy’Abisiraheri.

⏯️Nawe ibikurwanya nibiba byinshi, uzazirikane ko kubicanamo n’Imana bizashimangira imigambi myiza igufitiye. (Abaroma 8:28: Byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza). Ntuzitotombe cg ngo wihebe.

⚠️Mureke twizere amasezerano ry’Uwiteka kuko ni ayacu, tuzanesha.

🛐 MANA NZIZA, INSINZI YACU NI UKUKWIKOREZA URUGENDO RWACU RWOSE. DUHE KUKWEGURIRA BYOSE.🙏🏽

Wicogora Mugenzi.

One thought on “<em>1 NGOMA 19: IMANA IRI KU RUHANDE RWAWE, UBWINSHI BW’ABANZI SI IKIBAZO</em>”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *