Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 20 cya 1 Ngoma, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 07 Mutarama 2023

📖 1 NGOMA 20
[1]Nuko umwaka utashye mu gihe abami batabarira, Yowabu ateza ingabo zikomeye igihugu cy’Abamoni aracyoreka, maze araza agota i Raba, ariko Dawidi asigara i Yerusalemu. Yowabu atsinda i Raba arahasenya.
[2]Dawidi yenda ikamba ry’umwami waho arimukura ku mutwe, areba kuremera kwaryo kwari italanto y’izahabu kandi ryari ritatsweho amabuye y’igiciro cyinshi, baherako baryambika Dawidi mu mutwe. Muri uwo mudugudu akuramo iminyago myinshi cyane.
[4]Hanyuma y’ibyo habaho intambara y’Abafilisitiya i Gezeri. Muri iyo ntambara Sibekayi w’Umuhusha yica Sipayi wo mu bana b’igihanda, maze baraneshwa.
[5]Bukeye hongera kuba intambara y’Abafilisitiya. Eluhanani mwene Yayiri yica Lahumi murumuna wa Goliyati w’Umugiti, uruti rw’icumu rye rwari rumeze nk’igiti kiboherwaho imyenda.
[6]Bukeye hongera kubaho intambara i Gati. Hari umugabo muremure cyane, wari ufite intoki n’amano byose ari makumyabiri na bine, ku kuboko hagiye habaho esheshatu no ku kirenge atandatu, kandi na we yabyawe na cya gihanda.
[7]Nuko asuzugura Abisirayeli, Yonatani mwene Shimeya mukuru wa Dawidi aramwica.
[8]Abo babyawe na cya gihanda cy’i Gati, batsembwa na Dawidi n’abagaragu be.

Ukundwa n’Imana gira umunsi w’umunezero. Abanzi ba DAWIDI b’ibihangange baraneshwa bose kubera Imana.

1️⃣IKAMBA RY’UWATSINZWE NI IRY’UWAMUTSINZE

📖1 NGOMA 20:2
Dawidi yenda ikamba ry’umwami waho arimukura ku mutwe, areba kuremera kwaryo kwari italanto y’izahabu kandi ryari ritatsweho amabuye y’igiciro cyinshi, BAHERAKO BARYAMBIKA DAWIDI MU MUTWE…

➡️Abazatsinda tuzambikwa amakamba Kristu agarutse. Nyamara ikamba ry’ingenzi bihebuje n’iry’Umwana w’Intama w’Imana, kuko abacunguwe bose bazaba ari We bakesha insinzi. Ku bw’ibyo bazarambika bose amakamba yabo ku birenge Bye. Ishuri ry’iteka ryose ryo kwiga iby’urukundo rw’Imana ruhebuje, rizaba ritangiye. Nkwifurije kuzaribamo.

2️⃣WITINYA IBITEYE UBWOBA. REBA NEZA HARI UBUTABAZI.

Intwari zo mu ngabo za Dawidi bica ba bagabo barebare cyane b’ibihangange, barimo na murumuna wa Goliyati. Kubera kurwanirirwa n ‘Imana.

🔰Buri wese akwiriye kumvira ubuyobozi bw’Imana, ntagendere ku nyungu ze bwite, kandi ntiyiringire gusa ibyo yibwira. Hari bamwe basa nk’abaremewe kubona gutsindwa aho Imana iteganya insinzi; babona gusa ibihanda (ibihangange), imigi y’ibihome, mu gihe abandi bareba nta bikezikezi, babona kandi IMANA n’abamarayika biteguye guha insinzi ukuri kwayo. {5T 392.1}

➡️Uri gukora ibyo Imana ishaka kandi ishima, nta gikwiye kugutera ubwoba. Ntabwo ukwiye kumva ko uzatsindirwa, aho Imana iteganya intsinzi. Garurira Imana abazimiye bamenye ko agakiza kabonetse ku buntu, nibizera. Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, abe ari We wiringira, na we azarusohoza. Ni isezerano ryawe nanjye riri muri Zaburi 37:5.

🛐 MANA NZIZA, URI KUMWE NAWE NTACYO YATINYA. TUGUSHIMIYE KO UTURWANIRIRA, KOMEZA UBIKORE 🙏🏽

Wicogora mugenzi.

One thought on “<em>1 NGOMA 20: GUTSINDA IBIGORANYE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *