Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
1 NGOMA 18: DAWIDI ANESHA ABAFILISITIYA N’ABAMOWABU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 18 cya 1 Ngoma, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 05 Mutarama 2023

📖 1 NGOMA 18
[1] Hanyuma y’ibyo Dawidi anesha Abafilisitiya arabacogoza, ahindūra i Gati n’imidugudu yaho, ayinyaga Abafilisitiya.
[2] Anesha n’i Mowabu, Abamowabu bahinduka abagaragu be, bamuzanira indabukirano.
[6] Dawidi aherako ashyira ibihome i Siriya ku murwa w’i Damasiko, Abasiriya bahinduka abagaragu ba Dawidi bamuzanira indabukirano. Nuko Uwiteka aha Dawidi kunesha aho yajyaga hose.
[12] Kandi Abishayi mwene Seruya anesha Abedomu mu kibaya cy’umunyu, abicamo abantu inzovu imwe n’ibihumbi munani.
[13] Maze ashyira ibihome mu Edomu, Abedomu bose bahinduka abagaragu ba Dawidi. Nuko Uwiteka aha Dawidi kunesha aho yajyaga hose.
[14] Dawidi ategeka Isirayeli yose, aca imanza zo gukiranuka zitabera mu bantu be bose.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri
wowe. Mbere y’uko Dawidi yajyaga ku rugamba, yabanzaga kugisha Imana inama.

Turi ku rugamba, intambara y’iby’Umwuka, twemerere Kristo aturwanirire, tuzanesha.

1️⃣ DAWIDI ATSINDA URUGAMBA
Dawidi anesha abafilisitiya, abamowabu, anesha Umwami w’i Soba, abasiriya b’i Damasiko, anesha Edomu n’ahamuzengurutse hose !

🔰 Dawidi amaze gukomera ku ntebe y’ubwami bw’Abisiraheli, igihugu cyagize ihumure igihe kirekire. Amahanga yari abakikije abonye imbaraga n’ubumwe biranga ubwami bwa Dawidi, yahise atekereza ko ibyiza ari uguhagarika gushotora iryo shanga, kandi na Dawidi wari uhugiye mu gushyira kuri gahunda no kubaka ubwami arekera aho gushoza intambara. Ariko amaherezo, Dawidi arwanya abanzi ba kera b’Abisiraheli, Abafilisitiya n’Abamowabu maze arabatsinda bose bategekwa n’Abisiraheli. (AA 496.2)

2️⃣ KUNESHA NI UK’UWITEKA
Dawidi ntiyajyaga ku rugamba atabanje kugisha Imana inama. Kandi nibyo koko, kuko niwe wabahaga kunesha, Ashimwe cyane !

➡️ Mana, ni wowe Mwami wanjye,
Tegekera Abayakobo agakiza.
Ni wowe uzaduha gutsinda ababisha bacu,
Izina ryawe niryo rizaduha kuribata abaduhagurkiye.
Kuko ntaziringira umuheto wanjye,
Kandi inkota yanjye atari yo izankiza,
Ahubwo ni wowe wadukijije ababisha bacu,
Wakojeje isoni abatwanga.” Zaburi 44:4-7. (AA 498.4)

3️⃣ TURI KU RUGAMBA

🔰 Mu rugamba ruriho hagati ya Kristo na Satani, twikomeze ku Rutare Yesu, azaturwanirira. Yakobo 4:7-8 (7)Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga.
(8) Mwegere Imana na yo izabegera.

❇️ Satani yateze Yesu ngo amugeragereshe ibishuko biteye ubwoba, ariko mu kigeregezo cyose, umwanzi yaratsinzwe. Izo ntambara zarwanywe ku bwacu; uko gutsinda kwatubereye inzira yo kunesha. Kristo yiteguye guha umuntu wese ubishaka imbaraga yo gutsinda. Umushukanyi ntafite ububasha bwo gutegeka ubushake cyangwa guhatira umutima gukora icyaha. Ashobora guteza umubabaro mu mutima w’uwo bahanganye, ariko ntashobora kumwanduza. Ashobora kumuca intege, ariko ntashobora kumuhumanya. Kuba Kristo yaratsinze bikwiye gutuma abamwizera bose kurwana bashikamye urugamba rwo kunesha icyaha na Satani. (II 502.3)

➡️Umusirikari unesha ni uwumvira ibyo Umugaba w’ingabo yavuze. Mu rugamba rwa Kristu, arakurwanirira kuko We yamaze kurutsinda.

🛐 MANA TURAKWISUNZE NGO UTURWANIRIRE KANDI UTUNESHEREZE🙏

Wicogora Mugenzi.


Warning: Undefined variable $post in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/themes/newsup/inc/ansar/hooks/hook-index-main.php on line 117
One thought on “<em>1 NGOMA 18: DAWIDI ANESHA ABAFILISITIYA N’ABAMOWABU</em>”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *