Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 17 cya 1 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 4 Mutarama 2023
📖 1 NGOMA 17
[1]Nuko Dawidi aganje mu nzu ye abwira umuhanuzi Natani ati “Dore jyewe mba mu nzu y’imyerezi, ariko isanduku y’isezerano ry’Uwiteka ikaba mu ihema.”
[2]Natani asubiza Dawidi ati “Kora uko umutima wawe ushaka kose, kuko Imana iri kumwe nawe.”
[3]Iryo joro ijambo ry’Imana rigera kuri Natani, iravuga iti
[4]“Genda ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti ‘Umva uko Uwiteka avuze ati: Ntuzanyubakire inzu yo kubamo,
[11]“ ‘Kandi iminsi yawe yo gusanga ba sogokuruza nigera, nzaherako mpagarike urubyaro rwawe rukuzungure, umwe wo mu bahungu bawe nkomeze ubwami bwe.
[12]Uwo ni we uzanyubakira inzu, kandi nzakomeza ingoma ye iteka ryose.
[13]Nzamubera se na we azambera umwana. Sinzamukuraho imbabazi zanjye nk’uko nazikuye ku wakubanjirije.
[20]Uwiteka, nta wuhwanye nawe, nta yindi mana keretse wowe nk’uko twabyumvishije amatwi yacu byose.
[22]Kuko ubwoko bwawe bwa Isirayeli wabugize abantu bawe bwite iteka ryose, nawe Uwiteka wahindutse Imana yabo.
[23]“Nuko none Uwiteka, ijambo uvuze ku mugaragu wawe no ku nzu ye rikomezwe iteka ryose, kandi ugenze nk’uko uvuze.
Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Imana ikoresha umuntu uko ibishaka.
1️⃣ DAWIDI AHAKANIRWA KUBAKA URUSENGERO
🔰Dawidi yari afite umugambi wo guhindura Yerusalemu ihuriro ry’iby’iyobokamana ku ishyanga ryose. Dawidi yari yariyubakiye ingoro, maze hanyuma abona yuko bidakwiriye yuko isanduku y’Imana iba mu ihema. Yiyemeje kuyubakira urusengero rwiza cyane, rwajyaga kugaragaza kunyurwa kw’Abisiraheli, banyuzwe n’icyubahiro cyahawe ishyanga ryabo binyuze mu kuba Uwiteka Umwami wabo abana na bo.
❇️ Dawidi abwiye umuhanuzi Natani umugambi we, yamusubije amutera ubutwari ati: “Genda ukore uko umutima wawe ukubwira kose, kuko Uwiteka ari kumwe na we.” AA 494.6
❇️Ariko iryo joro ijambo ry’Uwiteka riza kuri Natani, rimubwira ubutumwa akwiriye gushyira umwami. Dawidi yagombaga kutemererwa kubaka inzu y’Imana, ariko yahawe ibyiringiro by’uko Imana izamugirira neza, we n’urubyaro rwe ndetse n’ingoma ya Isiraheli.( AA 495.1)
❓Aho ntiwaba wifuza impano itari iyawe? Ongera utekereze ku mpano wahawe usuzume neza niba uyikoresha! Dawidi yagize ishyaka ryo kubaka inzu y’Uwiteka ariko ntiyabyemererwa.
➡️Wowe gira ubushake bwo gukorera Imana, ni Yo izihitiriramo icyo uyikorera, igushoboze kandi uzabiherwa umugisha. Emera ubushake bwayo kuko nibwo bwiza.
2️⃣ ISENGESHO RYA DAWIDI
🔰Nubwo Imana yanze umugambi Dawidi yari yishimye cyane mu mutima we, Dawidi yakiriye ubwo butumwa abyishimiye. Yaravuze ati: “Nkanjye ndi nde Nyagasani Mana, kandi inzu yanjye ni iki, nkanjye ko undinda ukarinda ugeza aha? Ariko ibyo kuri wowe ntibikomeye, Nyagasani Mana. None uvuze ko no ku by’inzu y’umugaragu wawe uko bizamera igihe kirekire kigiye kuza, na byo bibaye nk’itegeko mu bantu, Nyagasani Mana.” Ibyo birangiye Dawidi avugurura isezerano yagiranye n’Imana. (AA 495.4)
➡️Amasengesho dusenga ajye aherekezwa no kuvugurura amasezerano yacu n’Imana. Twitange tutizigamye tube ibikoresho by’Uwiteka bikwiye.
🛐 DATA MWIZA DUSHOBOZE KWITANGA BURUNDU NO KUGENDA USHAKA.🙏
Wicogora mugenzi.