Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 NGOMA 16: IBIRORI BYO KUGARURA ISANDUKU. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 16 cya 1 Ngoma, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 03 Mutarama 2023

📖 1 NGOMA 16
[1] Nuko binjiza isanduku y’Imana bayitereka hagati mu ihema Dawidi yari yayibambiye, baherako batambira imbere y’Imana ibitambo byoswa, n’iby’ishimwe yuko bari amahoro.
[3] Maze agaburira abantu ba Isirayeli bose, abagabo n’abagore, umuntu wese amuha irobe ry’umutsima n’igiti cy’inyama, n’umubumbe w’inzabibu zumye.
[4] Kandi ashyiraho bamwe mu Balewi ngo bakorere imbere y’isanduku y’Uwiteka, bajye bibutsa bashima Uwiteka Imana ya Isirayeli bayisingiza.
[7] Uwo munsi ni wo Dawidi yatangiye gutegeka Asafu na bene se kuba ari bo bashima Uwiteka.
[8] Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye, Mwamamaze imirimo yakoze mu mahanga.
[9] Mumuririmbire, mumuririmbire n’ishimwe, Muvuge imirimo itangaza yakoze yose.
[12] Mwibuke imirimo itangaza yakoze, Ibitangaza bye n’amateka yo mu kanwa ke.
[13] Mwa rubyaro rwa Isirayeli umugaragu we mwe, Mwa bana ba Yakobo mwe, abo yatoranije,
[14] Uwiteka ni we Mana yacu, Amateka ye ari mu isi yose.
[23] mwese, Mwerekane agakiza ke uko bukeye.
[24] Mwogeze icyubahiro cye mu mahanga, Imirimo itangaza yakoze muyogeze mu mahanga yose.
[25] Kuko Uwiteka akomeye, akwiriye gusingizwa cyane, Kandi ateye ubwoba arusha imana zose.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Ni byiza gushima Uwiteka kuko adukorera ibitangaza.

1️⃣ IBIRORI BYO KWAKIRA ISANDUKU Y’UWITEKA
Dawidi n’abisiraheli banejejwe no kwakira isanduku y’Uwiteka, kandi ni mu gihe, ubwiza bw’Imana bwari bugarutse muri bo!

🔰Nuko amarembo arugururwa, iyo mbaga y’abantu irinjira maze n’icyubahiro cyinshi iyo Sanduku ishyirwa mu ihema ryari ryateguriwe kuyakira. Mbere y’uko basoza uwo muhango wera, bubatse ibicaniro maze umwotsi w’ibitambo by’uko bari amahoro n’ibitambo bikongorwa n’umuriro, umwotsi w’imibavu n’indirimbo zo gusingiza no kwinginga by’Abisiraheli bizamukira icyarimwe byerekeza mu ijuru. Uwo muhango urangiye, umwami ubwe ahesha abantu umugisha. Maze ategeka ko abantu bagaburirwa bagahabwa n’icyo banywa. (AA 493.14)

🔰 Imiryango yose yari ifite abayihagarariye muri uwo muhango, ari wo munsi mukuru w’umuhango wera uruta iyindi yose Dawidi yari amaze gukora uhereye aho yari yarimikiwe. Mwuka wo guhishurirwa kuva ku Mana wari ku mwami, none ubwo imirasire y’izuba rirenga yamurikaga ku buturo bwera mu mucyo mwinshi uturutse ku Mana, umutima w’umwami wakangukiye gushimira Imana yuko ikimenyetso cyiza cy’uko iri kumwe na bo noneho cyari kiri hafi cyane y’intebe y’ubwami bwa Isiraheli. (AA 494.1)
➡️ Amahoro n’umutuzo biboneka iyo Uwiteka ari hagati mu bantu, mu Muryango, mu itorero.

2️⃣ INDIRIMBO NA ZABURI ZISINGIZA UWITEKA

🔰Dawidi yarishimye cyane ababwira kuririmbira Uwiteka, kandi twibuke ko ari we wanditse Zaburi zihimbaza Uwiteka. (Um. 13).
Mwa rubyaro rwa Isirayeli umugaragu we mwe, Mwa bana ba Yakobo mwe, abo yatoranije. Ati : nimushime Uhoraho mwambaze Izina, mumuririmbire, tumuririmbire ishimwe.

➡️ Zaburi 96 hati : muririmbire Uwiteka mushima kandi murata icyubahiro cye no gukomera kwe. Zaburi 105 : 1-15 Muririmbire Uwiteka ishimwe, muvuge imirimo n’ibitangaza yakoze. Yibuka kandi agakomeza isezerano rye ku bamwubaha. Zaburi 106:1 – Nimushimwe Uwiteka y’uko ari mwiza kandi n’imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

Uwiteka akwiriye kubahwa, gushimwa, guhabwa icyubahiro no guhimbazwa iteka ryose.

⚠️Kwinjira mu wundi mwaka si k’ubw’imbaraga zacu, ni k’ubw’ubuntu n’urukundo rw’Imana. Ibisingizo, ishimwe, guhimbazwa irabikwiye iteka ryose🙏🏽

🛐 UWITEKA IMANA UHIMBAZWE ITEKA RYOSE, KANDI ABANTU BOSE BAVUGE BATI : “AMEN!” HALELUYA.🙏

Wicogora Mugenzi ugenzi.

One thought on “<em>1 NGOMA 16: IBIRORI BYO KUGARURA ISANDUKU.</em>”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *