Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 NGOMA 15: ISANDUKU Y’IMANA MU RUREMBO – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 15 cya 1 Ngoma, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 02 Mutarama 2023

📖 1 NGOMA 15
[1] Bukeye Dawidi yiyubakira amazu mu rurembo rwa Dawidi, atunganiriza isanduku y’Imana ahantu, ayibambira ihema.
[2] Dawidi aravuga ati “Nta muntu ukwiriye kuremērwa isanduku y’Imana keretse Abalewi, kuko ari bo Uwiteka yatoranije kujya baremērwa isanduku y’Imana, bakayiremērwa iteka ryose.”
[3] Bukeye Dawidi ateraniriza Abisirayeli bose i Yerusalemu, ngo bajye kuzamura isanduku y’Uwiteka bayishyire ahantu hayo yayitunganirije.
[12] arababwira ati “Mwebwe muri abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abalewi. Mwiyeze ubwanyu ndetse na bene wanyu, mubone kujya kuzamura isanduku y’Uwiteka Imana ya Isirayeli, muyishyire ahantu nayitunganirije.
[14] Nuko abatambyi n’Abalewi biyereza kujya kuzamura isanduku y’Uwiteka Imana ya Isirayeli.
[16] Dawidi abwira abatware b’Abalewi gutoranya abaririmbyi muri bene wabo ngo bazane ibintu bivuga: nebelu n’inanga n’ibyuma birenga, babivuze cyane barangurura ijwi n’ibyishimo.
[26] Maze ubwo Imana ifashije Abalewi bari baremērewe isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, baherako batamba amapfizi arindwi n’amasekurume y’ihene arindwi.
[27] Kandi Dawidi yari yambaye umwitero w’igitare cyiza, Abalewi bose na bo bari baremērewe isanduku, n’abaririmbyi na Kenaniya umutware w’abahetsi, bose bari bambaye batyo. Kandi Dawidi yari yambaye efodi y’igitare.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Uwiteka Ashimwe wagaruye Isanduku y’Uwiteka ye mu bisiraheli.

1️⃣ DAWIDI AGARURA ISANDUKU Y’UWITEKA

🔰Dawudi yubakira isanduku y’Uwiteka, maze ajyana n’abatambyi kwa Obededomu kuyizana ngo bayishyire aho yayitunganirije.

Hashize amezi atatu, Dawidi yiyemeje kongera kugerageza kwimura iyo Sanduku y’isezerano, ariko noneho yita ku mabwiriza y’Uwiteka akomeje. Yongeye guhamagaza abatware bo mu ishyanga n’abantu benshi baraterana bakikiza urugo rwa Obededomu. N’ubwitonzi bwinshi, iyo sanduku ihekeshwa abantu batoranyijwe n’Imana, maze iyo mbaga y’abantu itonda imirongo, bityo abantu bongera guherekeza iyo sanduku bahinda umushitsi mu mutima. Dawidi ategeka abantu gutamba ibitambo, batamba impfizi n’ikimasa cy’umushishe. Ubwo noneho kwishima gusimbura guhinda umushitsi n’ubwoba. Umwami yari yiyambuye imyambaro ya cyami maze yiyereka yambaye efodi isanzwe yambarwa n’abatambyi. Kubw’icyo yari akoze, ntabwo byari bivuze ko akoze imirimo y’abatambyi, kuko usibye abatambyi, rimwe na rimwe efodi yajyaga yambarwa n’abandi bantu. Ariko muri uwo muhango wera, yagombaga KWICISHA BUGUFI AKAJYA KU RUGERO RUMWE N’ABANTU BE IMBERE Y’IMANA. Kuri uwo munsi Uwiteka ni we wagombaga kuramywa. Uwiteka ni we wenyine wagombaga kubahwa. (AA 492.4)

➡️ Birakwiye ko tujya mu nzu y’Imana kuyiramya, twitonze kandi twicishije bugufi, kuko aho iri ari ahera. Imbere yayo turi bamwe, ufasha hasi ibyubahiro n’amazina akomeye, ukamera nk’abandi bose nk’uko umwami Dawidi yabikoze, bituma uwo munsi icyubahiro kiba icy’Imana yonyine.

2️⃣ INDIRIMBO ZAHEREKEJE ISANDUKU Y’UWITEKA

📖Zaburi 150 : 1,3-4 (1)Haleluya. Mushimire Imana ahera hayo, Muyishimire mu isanzure ry’imbaraga zayo.
(3) Muyishimishe ijwi ry’impanda, Muyishimishe nebelu n’inanga.
(4) Muyishimishe ishako n’imbyino, Muyishimishe ibifite imirya n’imyironge.

🔰Na none abantu bakomeza urugendo, amajwi y’inanga, n’ihembe, n’amakondera n’ibyuma birangira azamuka agana mu ijuru yungikanya n’indirimbo z’amajwi menshi. “Maze Dawidi yiyerekera imbere y’Uwiteka,” yishimye akurikiza injyana y’indirimbo. (AA 493.1)

➡️ Dawidi anejejwe n’ibyo Uwiteka abakoreye arataraka.

⚠️ Nyamara tubwirwa ko, muri iki gihe, tutagomba kwigana Dawidi ngo tubyine bijyanye n’irari ryacu, kuko satani yabigize urwitwazo muri iki gihe!

⚠️ Abakristo ntibakwiriye gushaka ibinezeza bicogoza urukundo dukunda ibyera kandi bikagabanya uko twishimira umurimo w’Imana. Umuzika no kubyina byabayeho abantu banejejwe no gusingiza Imana igihe bahekaga Isanduku y’Imana, ntaho wari uhuriye na hato n’umuzika w’imbyino zo muri iki gihe. Umuzika w’igihe cya Dawidi wari ugamije kwibutsa abantu Imana kandi wererezaga izina ryayo ryera. (AA 493.2)

Turirimbire Uwiteka tumuhimbaze kuko abikwiye.

🛐 MANA TUNEZEZWA N’IBYO UDUKORERA, DUHE KUGUSHIMA NO KUGUHIMBAZA🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “<em>1 NGOMA 15: ISANDUKU Y’IMANA MU RUREMBO</em>”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *