Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 14 cya 1 Ngoma, usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 01 Mutarama 2023

📖 1 NGOMA 14
[1] Hiramu umwami w’i Tiro yohereza intumwa kuri Dawidi, n’ibiti by’imyerezi n’abazi kubakisha amabuye n’ababaji, ngo bamwubakire inzu.
[2] Nuko Dawidi amenya ko Uwiteka amukomereje ubwami bwa Isirayeli ngo bube ubwe, kuko ubwami bwe bwashyiriwe hejuru ku bw’ubwoko bwe bw’Abisirayeli.
[13] Bukeye Abafilisitiya bongera kuzura cya kibaya.
[14] Dawidi yongera kugisha Imana inama. Imana iramubwira iti “We gutabara ubakurikiye, ahubwo ubace rubete ubarasukireho ahateganye n’ishyamba ry’imitugunguru.
[16] Nuko Dawidi abigenza uko Imana yamutegetse, batsinda ingabo z’Abafilisitiya uhereye i Gibeyoni ukageza i Gezeri.

[17] Maze inkuru ya Dawidi yamamara mu bihugu byose, Uwiteka atuma amahanga yose amutinya.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Mbese mu ntambara urwana waba wibuka kugisha Uwiteka Inama? Niba utabikoraga byaba byiza utangiye none muri uyu mwaka twatangiye

1️⃣ URUHARE RW’ABANYAMAHANGA MU MURIMO W’IMANA
🔰 Itorero ni umuyoboro washyizweho n’Imana kubw’agakiza k’abantu. Ryateguriwe gukora umurimo kandi inshingano yaryo ni ukugeza ubutumwa bwiza ku batuye isi. Kuva mu itangiriro, umugambi w’Imana wari uko binyuze mu Itorero ryayo, abatuye isi bari kugaragarizwa kamere yayo yose ndetse n’uko yihagije. Abizera bagize Itorero, abo yahamagariye ikabakura mu mwijima maze ikabageza mu mucyo wayo w’itangaza, bagomba kugaragaza ubwiza bwayo. Itorero ni ikigega cy’ubutunzi bw’ubuntu bwa Kristo; kandi binyuze mu Itorero, ukwigaragaza guheruka kandi kuzuye k’urukundo rw’Imana kuzamenyeshwa n’ibinyabutware n’ibinyabushobozi by’ahantu ho mu ijuru. Abanyefezi 3:10. INI 9.1

▶️ Nubwo bimeze bityo, abanyamahanga ntibahejwe ku masezerano cyangwa ku murimo. Imana yaravuze iti: “Kandi abanyamahanga bahakwa ku Uwiteka bakamukorera bakunze izina rye, bakaba abagaragu be, umuntu wese akeza isabato ntayice, agakomeza isezerano ryanjye, abo nabo nzabageza ku musozi wanjye wera, mbanezereze mu nzu yanjye y’urusengero; ibitambo byabo byoswa n’amaturo yabo bizemerwa bitambirwe ku gicaniro cyanjye; kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n’amahanga yose.” Yesaya 56:6, 7. AnA 34.1

♦️Hiramu umwami w’i Tiro yohereza intumwa kuri Dawidi, n’ibiti by’imyerezi n’abazi kubakisha amabuye n’ababaji, ngo bamwubakire inzu (1 Ngoma 14:1).

▶️ Hiramu, umwami w’umujyi wari ukungahaye cyane wa Tiro wari ku Nyanja ya Mediterane, yaje gushaka ubucuti ku Mwami w’Abisiraheli maze aha Dawidi intwererano zo kubaka ingoro ya cyami i Yerusalemu. Intumwa zoherejwe ziturutse i Tiro, zijyanye n’abahanga mu by’ubwubatsi n’abafundi, n’amagare maremare akurura imbaho z’agaciro kenshi, ibiti by’amasederi n’ibindi bikoresho by’agaciro. AA 490.3

2️⃣ MBERE NA MBERE IMANA
🔰Nk’uko umurongo utangira Bibiliya utangiza ijambo rivuga riti “Mbere na mbere Imana” niko Dawidi atahwemye kugira Uwiteka nyambere. Ku murongo wa 10 w’iki gice haragira hati: “ Dawidi agisha Imana inama ati “Ntere Abafilisitiya uzabangabiza?” Uwiteka aramusubiza ati “Genda kuko nzabakugabiza. Igikorwa cye cyo kugisha inama cyarakomeje nticyarangiriye aho ahubwo mu bikorwa bye byose yakomeje kugisha Uwiteka inama.
Ku mirongo 14,15, ahabwa n’ubwenge bw’intambara abukurukije aranesha bidasubirwaho.

▶️ Ku ruhande rwawe bimeze bite? Uri mu ruhande rw’Uwiteka ntajya aneshwa, nawe mugire nyambere azakurwanirira.
❇️Iyo Dawidi aba nka Sawuli agakora ibyo yishakiye, ntiyajyaga kunesha. 1 Ngoma 14:16,17. AA 490.6

🛐 MANA Y’IMPUHWE N’URUKUNDO TUBASHISHE KUKUGIRA NYAMBERE MURI BYOSE.🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “1 NGOMA 14: IMANA IHA DAWIDI UBWENGE BW’INTAMBARA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *