Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cya 1 NGOMA usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 30 Ukuboza 2022
📖 1 NGOMA 12
[1] Aba ni bo basanze Dawidi i Sikulagi, ubwo yari acyihishe Sawuli mwene Kishi, bari muri za ntwari zamutabaraga mu ntambara.
[2] Batwaraga imiheto bakabasha gutwarira amaboko yombi, bateresha amabuye imihumetso, barashisha n’imyambi imiheto. Bari bene wabo wa Sawuli bo mu Babenyamini.
[3] Umukuru ni Ahiyezeri, agakurikirwa na Yowasi ari bo bene Shemaya w’i Gibeya, na Yeziyeli na Peleti bene Azimaveti, na Beraka na Yehu w’Umunyanatoti.
[4] Ishimaya w’i Gibeyoni yari umunyambaraga muri abo mirongo itatu, ari we wari umutware muri bo,
[9] Kandi no mu Bagadi hirobanuramo abagabo b’abanyambaraga b’intwari bigishijwe kurwana, babasha gutwara ingabo n’icumu. Amaso yabo yasaga n’ay’intare, bari bafite umuvumbuko nk’uw’impara ziri ku gasozi, basanga Dawidi mu gihome cyo mu butayu.
[15] Abo Bagadi bari abatware b’ingabo, umutoya muri bo yari ahwanye n’abantu ijana, umukuru agahwana n’igihumbi.
[17] Bukeye Ababenyamini n’Abayuda baraza, basanga Dawidi mu gihome.
[13] Nuko Mefibosheti aguma i Yerusalemu kuko yajyaga arira ku meza y’umwami iteka, kandi yacumbagiraga ibirenge byombi.
[39] Izo ngabo zose z’abantu babashaga kwirema inteko, bazanywe i Heburoni bafite umutima utunganye no kwimika Dawidi ngo abe umwami wa Isirayeli yose, kandi n’abandi Bisirayeli bose bari bahuje umutima wo kwimika Dawidi.
Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Ongera usuzume urugero rwawe rw’ubuyoboke.
1️⃣ GUHAMAGARWA
🔰 1Kor.1:26. Muzirikane guhamagarwa kwanyu bene Data, yuko ab’ubwenge bw’abantu bahamagawe atari benshi, n’abakomeye bahamagawe atari benshi, n’imfura zahamagawe atari nyinshi. Ubwo Imana yamagariraga Dawidi kuba umwami w’ubwoko bwayo nta gushidikanya yamuhamagaranye n’intwari zigomba kumwunganira mu buyobozi.
▶️ Maze umwuka aherako aza kuri Amasa, umutware wa ba bandi mirongo itatu aravuga ati “Turi abawe Dawidi, turi mu ruhande rwawe mwana wa Yesayi. Amahoro abe kuri wowe no ku bagutabara, kuko Imana yawe igutabara.” Dawidi aherako arabakira, abagira abatware b’umutwe. 1 Ngoma 12: 19.
Kandi no mu Bamanase himūramo bamwe bakeza Dawidi, ubwo yajyanaga n’Abafilisitiya bateye Sawuli. Ariko ntibabavuna kuko abatware b’Abafilisitiya bamaze kujya inama bakamwirukana bagira bati “Azakeza shebuja Sawuli, ashyire imitwe yacu mu kaga.” 1 Ngoma 12: 19.
▶️ None wowe ufatanije nande? Uri mu ruhande rw’Uwiteka cyangwa uri mu ruhande rw’Umwanzi? Suzuma neza wihe igisubizo wongere usuzume niba warahamagawe cyangwa niba warihamagaye. Icyaba cyiza ni uko wavuga nka Amasa; ukabwira Yesu uti ndi uwawe mwami Yesu nyakira mu ngabo zawe.
2️⃣ URUGERO RW’UBUYOBOKE
🔰 Nuko uko bukeye hakajya haza abantu batabara Dawidi, kugeza ubwo babaye ingabo nyinshi nk’ingabo z’Imana. 1 Ngoma 12: 23
“Umuntu wes’iy’ari muri Kristo, ab’icyaremwe gishya: ibya kera biba bishize, dore byose biba bihindutse bishya.” 2 Abakorinto 5:17.
▶️ Nkuko umuntu iyo ari muri Kristo aba icyaremwe gishya ni nako umusirikare nyakuri apfira shebuja cyangwa apfira igihugu cye. Mu kuyoboka nyakuri, imibare y’imitwe y’ingabo zasanze Dawidi i Heburoni zitwaje intwaro, ngo bamuhindūrire ubwami bwa Sawuli nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryari riri. 1 Ngoma 12:24.
♦️None twebwe tugeze ku kihe kigero cyo kuyoboka Kristo? Turingabo ze koko? Cyangwa turi abatasi n’abagambanyi? Umutima wacu ufitwe na nde? Ibitekerezo byacu byo se bifitwe na nde? Se, uwo dukunda kuganira ni nde? Uwo dufitiy’irari n’ubwuzu ni nde? Ni tub’ abantu ba Kristo, ibitekerezo byacu bizamuhoraho kandi ni we tuzarushaho gutekerezany’urukundo uko turi kose, n’ibyo dutunze byose, tuzabimwegurira tuzifuza rwose kugir’ishusho ye no guhumek’umwuka we, no kumushimishish’ibyo dukora byose. KY 29.3
🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KUKWIMIKA MU MITIMA YACU UBE UMWAMI WACU🙏
Wicogora mugenzi.
Amena. Imana idufashe tuyimike mu mitima yacu kugira ngo ibe umugenga w’ubugingo bwacu