Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 NGOMA 11: ABISIRAYELI BIMIKA DAWIDI (2 SAM.5.1-10); INTWARI ZA DAWIDI (2 SAM 23.8-39) – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cya 1 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 29 UKUBOZA 2022


📖 1 NGOMA 11
[1] Bukeye Abisirayeli bose bateranira aho Dawidi yari ari i Heburoni baravuga bati “Umva turi amaraso yawe, turi ubura bwawe.
[2] Mu bihe bya kera ubwo Sawuli yari umwami, ni wowe watabazaga Abisirayeli ukabataburura, kandi Uwiteka Imana yawe yarakubwiye iti ‘Ni wowe uzaragira ubwoko bwanjye bwa Isirayeli’. Kandi iti ‘Uzaba umugaba w’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.’ ”

[3] Nuko abakuru ba Isirayeli bose basanga umwami i Heburoni, ahasezeranira na bo imbere y’Uwiteka isezerano, bimikisha Dawidi amavuta ngo abe umwami wa Isirayeli, nk’uko Uwiteka yavugiye muri Samweli.
[4] Hanyuma Dawidi n’Abisirayeli bose bajya i Yerusalemu (ahitwa i Yebusi), kandi Abayebusi ni bo bari abaturage bo muri icyo gihugu bari basanzwemo.

[6] Ubwo Dawidi yaravuze ati “Uri bubanze kunesha Abayebusi, ni we uzaba umutware n’umugaba”. Maze Yowabu mwene Seruya aba ari we ubanza kuhamenera, aba umugaba w’ingabo.
[9] Maze Dawidi akajya arushaho gukomera, kuko Uwiteka Nyiringabo yari kumwe na we.

[10] Aba ni bo bari bakomeye mu ntwari Dawidi yari afite, ni bo bafatanije na we kwerekana imbaraga zabo mu bwami bwe, bagafatanya n’Abisirayeli bose kumwimika nk’uko Uwiteka yavuze ku Bisirayeli.
[11] Ngaba abagabo b’intwari Dawidi yari afite, uko umubare wabo wari uri: Yashobeyamu umwana w’Umuhakimoni, umutware w’ab’intore mirongo itatu. Yabanguye icumu rye kurwanya abantu magana atatu, abicira icyarimwe.

[20] Abishayi murumuna wa Yowabu ni we wari umutware w’abatatu, kuko yabanguye icumu rye kurwana n’abantu magana atatu akabica, akamamara muri abo batatu.

Ukundwa n’Imana gira amahoro; nkuko Yobu 42:2 habivuga Uwiteka ashobora byose kandi nta kibasha kurogoya imigambi ye.

1️⃣ KWIHANGANA GUTERA KUNESHA

🔰 Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaroma igice cya 5: 3-5 haragira hati twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro.

▶️ Uwari wategereje Uwiteka yihanganye, yabonye isezerano ry’Imana risohora. “Dawidi akajya arushaho gukomera, kuko Uwiteka Imana Nyiringabo yari kumwe na we.” 2 Samweli 5:10. (AA 489.1).

▶️ Igihe gikwiriye gisohoye, abakuru ba Isirayeli bose basanga umwami i Heburoni. Umwami Dawidi asezeranira na bo isezerano imbere y’Uwiteka i Heburoni, bamwimikisha amavuta ngo abe umwami wa Isirayeli (2 Sam 5:3).

2️⃣ INTWARI KU RUGAMBA
🔰 Aba ni bo bari bakomeye mu ntwari Dawidi yari afite, ni bo bafatanije na we kwerekana imbaraga zabo mu bwami bwe, bagafatanya n’Abisirayeli bose kumwimika nk’uko Uwiteka yavuze ku Bisirayeli. (1Ngoma 11: 10).

▶️ Uhereye ku gihe cya Yohana Umubatiza ukageza none, ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga. Matayo 11:12

♦️Wowe usoma ubu butumwa, isuzume urebe uruhande uherereyemo. Reba niba uri intwari cyangwa niba uri ikigwari. Ndakwifuriza kuba intwari maze kuri urya munsi nawe uzaboneke mu gitaramo cy’abesheje imihigo.

🎶🎶Ngabo, muhaguruke! murwanire Yesu; murind’ingabe yanyu, mutazayinyagwa. Mu nzira yo kunesha tuyoborwa na Yesu, tujyane na w’iteka, ni ho tuzanesha. (Indirimbo 172)

🛐 MANA NY’IRUBUTWARI N’ICYUBAHIRO TUBASHISHE GUHAGARARA TUDATSINZWE🙏

Wicogora mugenzi

One thought on “1 NGOMA 11: ABISIRAYELI BIMIKA DAWIDI (2 SAM.5.1-10); INTWARI ZA DAWIDI (2 SAM 23.8-39)”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *