Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cya 1 NGOMA usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 30 Ukuboza 2022
đ 1 NGOMA 12
[1] Aba ni bo basanze Dawidi i Sikulagi, ubwo yari acyihishe Sawuli mwene Kishi, bari muri za ntwari zamutabaraga mu ntambara.
[2] Batwaraga imiheto bakabasha gutwarira amaboko yombi, bateresha amabuye imihumetso, barashisha nâimyambi imiheto. Bari bene wabo wa Sawuli bo mu Babenyamini.
[3] Umukuru ni Ahiyezeri, agakurikirwa na Yowasi ari bo bene Shemaya wâi Gibeya, na Yeziyeli na Peleti bene Azimaveti, na Beraka na Yehu wâUmunyanatoti.
[4] Ishimaya wâi Gibeyoni yari umunyambaraga muri abo mirongo itatu, ari we wari umutware muri bo,
[9] Kandi no mu Bagadi hirobanuramo abagabo bâabanyambaraga bâintwari bigishijwe kurwana, babasha gutwara ingabo nâicumu. Amaso yabo yasaga nâayâintare, bari bafite umuvumbuko nkâuwâimpara ziri ku gasozi, basanga Dawidi mu gihome cyo mu butayu.
[15] Abo Bagadi bari abatware bâingabo, umutoya muri bo yari ahwanye nâabantu ijana, umukuru agahwana nâigihumbi.
[17] Bukeye Ababenyamini nâAbayuda baraza, basanga Dawidi mu gihome.
[13] Nuko Mefibosheti aguma i Yerusalemu kuko yajyaga arira ku meza yâumwami iteka, kandi yacumbagiraga ibirenge byombi.
[39] Izo ngabo zose zâabantu babashaga kwirema inteko, bazanywe i Heburoni bafite umutima utunganye no kwimika Dawidi ngo abe umwami wa Isirayeli yose, kandi nâabandi Bisirayeli bose bari bahuje umutima wo kwimika Dawidi.
Ukundwa nâImana, amahoro yâImana abe muri wowe. Ongera usuzume urugero rwawe rw’ubuyoboke.
1ď¸âŁ GUHAMAGARWA
đ° 1Kor.1:26. Muzirikane guhamagarwa kwanyu bene Data, yuko abâubwenge bwâabantu bahamagawe atari benshi, nâabakomeye bahamagawe atari benshi, nâimfura zahamagawe atari nyinshi. Ubwo Imana yamagariraga Dawidi kuba umwami wâubwoko bwayo nta gushidikanya yamuhamagaranye nâintwari zigomba kumwunganira mu buyobozi.
âśď¸ Maze umwuka aherako aza kuri Amasa, umutware wa ba bandi mirongo itatu aravuga ati âTuri abawe Dawidi, turi mu ruhande rwawe mwana wa Yesayi. Amahoro abe kuri wowe no ku bagutabara, kuko Imana yawe igutabara.â Dawidi aherako arabakira, abagira abatware bâumutwe. 1 Ngoma 12: 19.
Kandi no mu Bamanase himĹŤramo bamwe bakeza Dawidi, ubwo yajyanaga nâAbafilisitiya bateye Sawuli. Ariko ntibabavuna kuko abatware bâAbafilisitiya bamaze kujya inama bakamwirukana bagira bati âAzakeza shebuja Sawuli, ashyire imitwe yacu mu kaga.â 1 Ngoma 12: 19.
âśď¸ None wowe ufatanije nande? Uri mu ruhande rwâUwiteka cyangwa uri mu ruhande rwâUmwanzi? Suzuma neza wihe igisubizo wongere usuzume niba warahamagawe cyangwa niba warihamagaye. Icyaba cyiza ni uko wavuga nka Amasa; ukabwira Yesu uti ndi uwawe mwami Yesu nyakira mu ngabo zawe.
2ď¸âŁ URUGERO RWâUBUYOBOKE
đ° Nuko uko bukeye hakajya haza abantu batabara Dawidi, kugeza ubwo babaye ingabo nyinshi nkâingabo zâImana. 1 Ngoma 12: 23
âUmuntu wes’iy’ari muri Kristo, ab’icyaremwe gishya: ibya kera biba bishize, dore byose biba bihindutse bishya.â 2 Abakorinto 5:17.
âśď¸ Nkuko umuntu iyo ari muri Kristo aba icyaremwe gishya ni nako umusirikare nyakuri apfira shebuja cyangwa apfira igihugu cye. Mu kuyoboka nyakuri, imibare yâimitwe yâingabo zasanze Dawidi i Heburoni zitwaje intwaro, ngo bamuhindĹŤrire ubwami bwa Sawuli nkâuko ijambo ryâUwiteka ryari riri. 1 Ngoma 12:24.
âŚď¸None twebwe tugeze ku kihe kigero cyo kuyoboka Kristo? Turingabo ze koko? Cyangwa turi abatasi nâabagambanyi? Umutima wacu ufitwe na nde? Ibitekerezo byacu byo se bifitwe na nde? Se, uwo dukunda kuganira ni nde? Uwo dufitiy’irari n’ubwuzu ni nde? Ni tub’ abantu ba Kristo, ibitekerezo byacu bizamuhoraho kandi ni we tuzarushaho gutekerezany’urukundo uko turi kose, n’ibyo dutunze byose, tuzabimwegurira tuzifuza rwose kugir’ishusho ye no guhumek’umwuka we, no kumushimishish’ibyo dukora byose. KY 29.3
đ DATA MWIZA TUBASHISHE KUKWIMIKA MU MITIMA YACU UBE UMWAMI WACUđ
Wicogora mugenzi.
Amena. Imana idufashe tuyimike mu mitima yacu kugira ngo ibe umugenga w’ubugingo bwacu