Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cya 1 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 29 UKUBOZA 2022
đ 1 NGOMA 11
[1] Bukeye Abisirayeli bose bateranira aho Dawidi yari ari i Heburoni baravuga bati âUmva turi amaraso yawe, turi ubura bwawe.
[2] Mu bihe bya kera ubwo Sawuli yari umwami, ni wowe watabazaga Abisirayeli ukabataburura, kandi Uwiteka Imana yawe yarakubwiye iti âNi wowe uzaragira ubwoko bwanjye bwa Isirayeliâ. Kandi iti âUzaba umugaba wâubwoko bwanjye bwa Isirayeli.â â
[3] Nuko abakuru ba Isirayeli bose basanga umwami i Heburoni, ahasezeranira na bo imbere yâUwiteka isezerano, bimikisha Dawidi amavuta ngo abe umwami wa Isirayeli, nkâuko Uwiteka yavugiye muri Samweli.
[4] Hanyuma Dawidi nâAbisirayeli bose bajya i Yerusalemu (ahitwa i Yebusi), kandi Abayebusi ni bo bari abaturage bo muri icyo gihugu bari basanzwemo.
[6] Ubwo Dawidi yaravuze ati âUri bubanze kunesha Abayebusi, ni we uzaba umutware nâumugabaâ. Maze Yowabu mwene Seruya aba ari we ubanza kuhamenera, aba umugaba wâingabo.
[9] Maze Dawidi akajya arushaho gukomera, kuko Uwiteka Nyiringabo yari kumwe na we.
[10] Aba ni bo bari bakomeye mu ntwari Dawidi yari afite, ni bo bafatanije na we kwerekana imbaraga zabo mu bwami bwe, bagafatanya nâAbisirayeli bose kumwimika nkâuko Uwiteka yavuze ku Bisirayeli.
[11] Ngaba abagabo bâintwari Dawidi yari afite, uko umubare wabo wari uri: Yashobeyamu umwana wâUmuhakimoni, umutware wâabâintore mirongo itatu. Yabanguye icumu rye kurwanya abantu magana atatu, abicira icyarimwe.
[20] Abishayi murumuna wa Yowabu ni we wari umutware wâabatatu, kuko yabanguye icumu rye kurwana nâabantu magana atatu akabica, akamamara muri abo batatu.
Ukundwa nâImana gira amahoro; nkuko Yobu 42:2 habivuga Uwiteka ashobora byose kandi nta kibasha kurogoya imigambi ye.
1ď¸âŁ KWIHANGANA GUTERA KUNESHA
đ° Mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaroma igice cya 5: 3-5 haragira hati twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro.
âśď¸ Uwari wategereje Uwiteka yihanganye, yabonye isezerano ry’Imana risohora. “Dawidi akajya arushaho gukomera, kuko Uwiteka Imana Nyiringabo yari kumwe na we.” 2 Samweli 5:10. (AA 489.1).
âśď¸ Igihe gikwiriye gisohoye, abakuru ba Isirayeli bose basanga umwami i Heburoni. Umwami Dawidi asezeranira na bo isezerano imbere yâUwiteka i Heburoni, bamwimikisha amavuta ngo abe umwami wa Isirayeli (2 Sam 5:3).
2ď¸âŁ INTWARI KU RUGAMBA
đ° Aba ni bo bari bakomeye mu ntwari Dawidi yari afite, ni bo bafatanije na we kwerekana imbaraga zabo mu bwami bwe, bagafatanya nâAbisirayeli bose kumwimika nkâuko Uwiteka yavuze ku Bisirayeli. (1Ngoma 11: 10).
âśď¸ Uhereye ku gihe cya Yohana Umubatiza ukageza none, ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga. Matayo 11:12
âŚď¸Wowe usoma ubu butumwa, isuzume urebe uruhande uherereyemo. Reba niba uri intwari cyangwa niba uri ikigwari. Ndakwifuriza kuba intwari maze kuri urya munsi nawe uzaboneke mu gitaramo cyâabesheje imihigo.
đśđśNgabo, muhaguruke! murwanire Yesu; murindâingabe yanyu, mutazayinyagwa. Mu nzira yo kunesha tuyoborwa na Yesu, tujyane na wâiteka, ni ho tuzanesha. (Indirimbo 172)
đ MANA NYâIRUBUTWARI NâICYUBAHIRO TUBASHISHE GUHAGARARA TUDATSINZWEđ
Wicogora mugenzi
Amena