Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
1 NGOMA 10: GUPFA KWA SAWULI (1 SAM 31.1-13) – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cya 1 NGOMA, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 28 UKUBOZA 2022

📖 1 NGOMA 10
[1] Hariho ubwo Abafilisitiya barwanije Abisirayeli, Abisirayeli barabahunga batsindirwa ku musozi w’i Gilibowa.
[2] Abafilisitiya basendekereza Sawuli n’abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli.

[3] Intambara isumbiriza Sawuli, abarashi bamugeraho ariheba cyane.
[4] Sawuli ni ko kubwira umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe uyinsogote, bariya batakebwe bataza banshinyagurira.” Ariko umutwaje intwaro aranga kuko yatinye cyane, ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye akayishitaho.

[5] Umutwaje intwaro abonye ko Sawuli apfuye, na we yishita ku ye nkota arapfa.
[6] Uko ni ko Sawuli yatanze, n’abahungu be uko ari batatu, n’abo mu nzu ye bose bagwa hamwe.

Ukundwa n’Imana gira amahoro; burya gufata umwanzuro udahanuje Uwiteka ni ukwigerezaho.

1️⃣ IMANGA Y’IMANA IRUTA IKIGARAMA CY’IJISHO!

🔰 Uyu mugani nyarwanda ugira uti “Imanga y’Imana iruta ikigarama cy’ijisho ntugarukira hano ahubwo urakomeza hakiyongeraho ko ikinyura ijisho akenshi kiba gihetse inenge.

🔰 Nkuko twabibonye mu 1 Samweli, uburyo abantu babonagamo Umwami sawuli bwari butandukanye n’uburyo Imana yamubonaga.

▶️ Mu iyimikwa rye yari igitangaza imbere y’abantu; nyamara Imico yihariye y’uwo mwami wari ugiye kwimikwa yari iyo guhaza ubwibone bwo mu mutima bwari bwateye abantu kwifuza umwami. “Nta muntu n’umwe mu Bisirayeli wamurutaga ubwiza.” (1Samweli 9:2). Yari imfura, afite igihagararo cy’abanyacyubahiro, ari mwiza kandi yasumbaga abantu bose; yasaga nk’aho yavukiye kuba umutegetsi. Nyamara nubwo yari afite ubwo buranga bw’inyuma, Sawuli ntiyari afite ibyangombwa byo mu rwego rwo mu bigize ubwenge nyakuri. Mu busore bwe ntiyari yarize gutegeka irari rye; ntiyari yarakiriye imbaraga y’ubuntu bw’Imana ihindura umuntu mushya. AA 423.2

2️⃣ GUKUZA KAMERE Y’ICYAHA
🔰 Sawuli yahawe amahirwe menshi yo kwihana nyamara ayapfusha ubusa; ibi byatumye ibikorwa bye by’ubutwari n’imirimo ye myiza yakoze iba ipfabusa. Kwihandagaza kwa Sawuli kwatangiye ubwo yabwirwaga kurimbura Abamaleki akabirengaho.

♦️ 1 Samweli 15:13-15 duhabona ikiganiro cyashoboraga guha amahirwe Sawuli yo kwihana nyamara ntiyabikozwa ahubwo akomeza gushyigikira kamere ye no kuyikuza. Hanyuma Samweli asanga Sawuli. Sawuli aramubwira ati “Uwiteka aguhire! Dore nashohoje itegeko ry’Uwiteka.” Samweli aramubaza ati “Ariko uko gutāma kw’intama kunza mu matwi no guhogerana kw’inka numva, bigenda bite?” Sawuli aramusubiza ati “Bazivanye mu Bamaleki, kuko abantu barokoye inyamibwa z’intama n’inka z’indatwa, ngo ni izo gutambira Uwiteka Imana yawe, naho ibindi byose twabirimbuye rwose.”

3️⃣ INGARUKA YO KUTIHANA
🔰 Mwuka w’Imana yakomeje kugenderera Sawuli nyamara ntiyamenye igihe cyo kugendererwamo! Ukundwa n’Imana ongera utekereze ku miburo yakugezeho maze urebe niba ukomeza gutera ikirenge mu cya Sawuli cyangwa niba wakwemera kwitaba ijwi rikomanga.

▶️ Kugeza aka kanya Yesu ahagaze ku rugi kandi arakomanga mbese ntiwakumva ijwi rye ukamufungurira akinjira iwawe? Araguhamagara n’ijwi rituje ati “Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire. (Ibyah 3:20)

▶️ Byaba byiza udakomeje kwinangira nk’uko Sawuli yabigenje kuko ntibyamuguye neza! Uko ni ko Sawuli yatanze azize gucumura yacumuye k’Uwiteka, kuko atitondeye ijambo rye, kandi kuko yashikishije umushitsi ngo amuhanuze, ntahanuze Uwiteka. Ni cyo cyatumye amutangisha, ubwami akabugabira Dawidi mwene Yesayi (1 Ngoma 13-14)

🛐 MANA Y’URUKUNDO N’IMBABAZI TUBASHISHE KWIHANA BY’UKURI🙏

Wicogora mugenzi

One thought on “1 NGOMA 10: GUPFA KWA SAWULI (1 SAM 31.1-13)”
  1. Amena. Uwiteka atubashishe kuzirikana imiburo yaduhaye kdi aduhe Mwuka Wera kugira ngo atubashishe kumvira ijwi rye.

    Imana ibahe umugisha kubw’ubu butumwa bwiza mutugezaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *