Taliki 19 UKUBOZA 2022

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cya 1 NGOMA , usenga kandi uciye bugufi.

📖1 NGOMA 2:
(1)Aba ni bo bahungu ba Isirayeli:Rubeni na Simiyoni na Lewi, na Yuda na Isakali na Zebuluni,
(2)na Dani na Yosefu na Benyamini ,na Nafutali na Gadi na Ashela.
(3)Bene Yuda ni Eli na Onani na Shela, abo uko ari batatu yababyaranye na Batishuwa Umunyakananikazi. Kandi Eli imfura ya Yuda, yari mubi mu maso y’Uwiteka, aramwica .
(4)Tamari umukazana we amubyaraho Peresi na Zera.abahungu ba Yuda bose bari batanu.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Ba Sekuruza w’umukiza Yuda, Dawidi n’abandi bari abanyabyaha nk’abandi. Mu rukundo rwayo Imana, itanga Umwana wayo avukira mu banyabyaha NGO abakize.

1️⃣ IBINDI WAMENYA KURI YUDA

🔰Mu magambo Yakobo yavuze ahanurira abana be ibizababaho,Yuda yabwiwe aya:Yuda bene so bazagushima, ukuboko wawe kuzaba ku ijosi ry’abanzi bawe, bene so bazakwikubita imbere, Yuda ni icyana cy’intare,
Urazamutse mwana wanjye uvuye mu muhīgo.
Inkoni y’ubwami ntizava kuri Yuda, inkoni y’ubutware ntizava hagati y’ibirenge bye, nyirayo ataraza,
Uwo niwe amahanga azumvira (itang 49:8-10).

❇️Yakobo mu minsi ye ya nyuma yakunze guhamagara abana be akabahesha umugisha,kdi uko yagiye abivuga koko niko byagenze. Reka imibereho yacu izatume duhabwa umugisha.

🛐 MWUKA WERA DUHE GUCA BUGUFI DUHABWE UMUGISHA NAWE🙏

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *