Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 NGOMA 1:URUTONDE RW’AMASEKURUZA UHEREYE KURI ADAMU UKAGERA KURI BENE ESAWU – Wicogora Mugenzi

Taliki 18 UKUBOZA 2022

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1cya 1 NGOMA , usenga kandi uciye bugufi.

📖1 NGOMA 1:
(1)Adamu na Seti na Enoshi,(2)Kenani na Mahalaleli na Yeredi,
(3)Henoki na Metusela na Lameki,
(4)Nowa na Shemu na Hamu na Jafeti .
(5)Bene Jafeti ni Gomeri na Magogi, na Madayi na Yavani ,na Tubali na Mesheki na Tirasi……

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Inkomoko y’abantu bose ni imwe ariko ameherezo yabo aratandukanye kubera guhitamo Imana cg kuyigomera.

1️⃣ICYO TWAMENYA MU GITABO CY’IBYO KU NGOMA

▶️Ibitabo byombi by’ibyo ku ngoma,bifite inkomoko imwe, kera byari igitabo kimwe.Birashoboka ko cyaba cyaranditswe n’umutambyi. Ibyo bitabo birimo igitekerezo cyihariye cy’abantu b’Imana ,uhereye mu iremwa ry’isi ukageza igihe Abayuda bajyanyweho iminyago I Baburoni.
▶️Uwanditse iki gitabo kenshi yifashishije ibitabo bya Samweli n’iby’Abami .ingingo arobanura muri ibyo bitabo ,zitugaragariza neza ko Imana yonyine ariyo mutegetsi w’Abisirayeli, naho abami bakaba abagaragu bayo bashinzwe kuyihagararira muri byose.
Dawidi yari umwami w’indahemuka, kandi niwe wigaruriye Yerusalemu, yahindutse umurwa w’Imana n’ingaro yayo yawubatswemo. Ni nawe kandi washimangiye imiyoborere y’igihugu, akanashyira gahunda y’iyobokamana mu Bisirayeli.
❇️Umugabane wa mbere n’iki gitabo cya mbere cy’amateka, utwibutsa mu magambo make ibyabaye kuri Adamu ukagera kuri Dawidi. Umugabane wa kabili ,uvuga iby’ingoma ya Dawidi, n’uko ateganya kubaka urusengero rw’Imana i Yerusalemu n’imyiteguro yo kuyubaka .
❇️Muri iki gitabo dusangamo n’amazina menshi y’abantu batazwi, ariko Imana irabazi. Yesu atubwira ko dukwiriye kwishimira ko amazina yacu yanditswe mu ijuru ((Lk 10:20) Bibiliya ijambo ry’Imana pge 473))

2️⃣INKOMOKO IMWE AHEREZO ATANDUKANYE

Abedomo n’Abisirayeri bakomokaga Bose kuri Isaka , Ama

🛐 *MWUKA WERA DUSHOBOZE GUKORA IBITUMA AMAZINA YACU YANDIKWA MU IJURU 🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “1 NGOMA 1:URUTONDE RW’AMASEKURUZA UHEREYE KURI ADAMU UKAGERA KURI BENE ESAWU”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *