Taliki 20 UKUBOZA 2022
Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cya 1 NGOMA , usenga kandi uciye bugufi.
📖1 NGOMA 3:
[1]Aba ni bo bahungu ba Dawidi yabyariye i Heburoni: uw’imfura ni Amunoni umwana wa Ahinowamu w’Umunyayezerēlikazi, uw’ubuheta ni Daniyeli umwana wa Abigayili w’Umunyakarumelikazi,
[2]uwa gatatu ni Abusalomu umwana wa Māka umukobwa wa Talumayi umwami w’i Geshuri, uwa kane ni Adoniya umwana wa Hagiti,
[5]Kandi aba ni bo yabyariye i Yerusalemu: Shimeya na Shobabu na Natani na Salomo, uko ari bane ni aba Batishuwa umukobwa wa Amiyeli,
[9]Abo bose bari abahungu ba Dawidi hatagiyeho ab’abaja, kandi Tamari yari mushiki wabo.
[10]Umuhungu wa Salomo ni Rehobowamu, uwa Rehobowamu ni Abiya, uwa Abiya ni Asa, uwa Asa ni Yehoshafati.
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. DAWIDI ashaka Nawe abagore BENSHI byongera urwango no guhukirana mu muryango. Amunoni yonona Tamari, musaza we Abusalomo aramuhorera ndetse yigomeka no ku mwami.
1️⃣ UBURERE BURUTA UBUVUKE
🔰Gusuzugura gutoza umwana akiri muto cyane maze bikaza kumubyarira imico mibi, bene ibyo bituma uburere bwe buzakurikiraho burushaho gukomera, kandi akenshi kumutoza ikinyabupfura bikaba inzira iruhanije cyane. Ni koko nk’uko bigenda, iyo umuntu asabwa kureka ibyifuzo bya kamere n’ibyo kamere ibogamiramo, kamere irababara; ariko umubabaro ushobora kwibagirana igihe umuntu ageze ku munezero wo mu rwego rwo hejuru. Ub 308.2
➡️Gutoza abana bakiri bato ni ngombwa ngo abana bazakure bitwara neza.
⏯️Kuri DAWIDI ho ntibyari byoroshye. Kubyara abana ku bagore batandukanye byakuruye ibibazo mu muryango, bigaragara ko Amunoni wononnye Mushiki we na Absalomo wamuhoreye batari baratojwe indangagaciro z’ibwami. Gukunda abagore n’umwami Dawidi kwatumye agwa mu cyaha ananirwa kuhikura. Ese ubwo yari gutoza iki abana?
⚠️Mubyeyi irinde kuzahusha intego nka Dawidi. Ananirwa gutoza urubyaro rwe imibereho ishimwa n’Uwiteka. Abagukomotseho ubatoze ibyiza, yaba Ari mu magambo ariko cyane cyane mu mibereho yawe. Ana bakurikiza ingero zacu kurusha Amagambo tubabwira.
🛐 DATA MWIZA DUHE KUBERA INGERO NZIZA ABAZADUKOMOKAHO.
Wicogora mugenzi.