Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cya 2 Abami, usenga kandi uciye bugufi.
Taliki 01 Ukuboza 2022
đ 2 ABAMI 9
[1] Elisa ahamagara umwe mu bana bâabahanuzi aramubwira ati âCebura wende iyi mperezo irimo amavuta, ujye i Ramoti Galeyadi.
[2] Nugerayo ubaririze Yehu mwene Yehoshafati mwene Nimushi. Numenya aho ari winjire, umuhagurutse muri bene se umujyane haruguru mu mwinjiro,
[3] uhereko wende iyi mperezo irimo amavuta, uyamusuke ku mutwe uvuge uti âUwiteka aravuze ngo akwimikishije amavuta ngo ube umwami wâAbisirayeli.â Maze uhereko ukingure urugi, wiruke uhunge ntutinde.â
[6] Nuko Yehu arahaguruka binjirana mu nzu. Bagezemo, uwo muhanuzi amusuka amavuta mu mutwe aravuga ati âUwiteka Imana ya Isirayeli iravuze iti âNkwimikishije amavuta ngo ube umwami wâAbisirayeli, ubwoko bwâUwiteka.
[24] Nuko Yehu afora umuheto we, arinjiza arasa Yehoramu mu gihumbi, umwambi usohoka mu mutima agwa mu igare rye.
[25] Yehu aherako abwira Bidukari umutware we ati âMuterure umujugunye muri cya gikingi cya Naboti wâi YezerÄli. Wibuke yuko ubwo jyewe nawe twagenderaga ku mafarashi twembi dukurikiye se Ahabu, Uwiteka yamushyizeho iki gihano akavuga ati
[26] âNi ukuri ejo nabonye amaraso ya Naboti nâayâabana be, ni ko Uwiteka yavuzeâ. Kandi ati âNzakwiturira muri iki gikingi, ni ko Uwiteka yavuze.â Nuko rero muterure umujugunye muri icyo gikingi, nkâuko Uwiteka yavuze.â
[30] Yehu ageze i YezerÄli, Yezebeli arabyumva. Maze yisiga irangi mu maso asokoza umusatsi, aherako arungurukira mu idirishya.
[31] Yehu arararama areba mu idirishya aravuga ati âUwo dufatanije ni nde?â Nuko abagabo babiri bâinkone cyangwa batatu baramurunguruka.
[33] Arababwira ati âNimumujugunye hasi.â Nuko bamujugunya hasi. Amaraso ye yimisha ku mazu no ku mafarashi, Yehu araza aramuribata.
[37] Kandi intumbi ya Yezebeli izaba nkâamase ari ku gasozi mu gikingi cyâi YezerÄli, bitume nta wavuga ati âUyu ni Yezebeli.â
Ukundwa nâImana, Amahoro abe muri wowe. Iherezo ryâUmunyabyaha ni urupfu.
1ď¸âŁ IVUGURURA RYAZANYWE NA YEHU
đ° Elisa ahamagara umwe mu bana bâabahanuzi aramubwira ati âCebura wende iyi mperezo irimo amavuta, ujye i Ramoti Galeyadi (2Abami 9:1)
Kimwe nka Sawuli cyangwa Dawidi, Yehu yasizwe amavuta yimikirwa kuba umwami wa Isirayeli.
âśď¸ Ingamba zikomeye zâivugurura zashyizweho na Yehu zatumye abâinzu ya Ahabu bose bicwa. AnA 232.1
âśď¸ Urukundo Imana yakundaga Isirayeli yari yarayobye ni rwo rwatumye Imana yemera ko Abasiriya bahana Isirayeli. Impuhwe Imana yagiriye abari bafite intege nke mu mico mbonera nizo zatumye ihagurutsa Yehu akica inkozi yâibibi Yezebeli ndetse nâabâinzu ya Ahabu bose. Na none kandi kubwâubuntu bwayo, abatambyi ba Bali na Ashitoreti baje kwigizwayo kandi ibicaniro byabo bya gipagani birasenywa. Imana mu bwenge bwayo yaboneraga ibintu kure ko igihe ibigeragezo bikuweho, abantu bamwe bazareka imigenzo ya gipagani maze amaso yabo bakayahanga mu ijuru, kandi iyi ni yo mpamvu yemeye ko ibyago byâurudaca byajyaga bibageraho. Ibihano yabahanishaga byacubywaga nâimbabazi zayo; kandi ubwo umugambi wayo wabaga ugezweho, Imana yahinduraga ibihe mu rwego rwo kugirira neza ababaga baramenyee kuyishaka. AnA 232.2
2ď¸âŁ UBUHANUZI BWA ELIYA BUSOHORA
đ°Nuko bajya kumuhamba, ariko intumbi ye ntibayihasanga keretse igihanga cye nâibirenge nâibiganza. Bituma bagaruka barabimubwira, aravuga ati âIryo ni rya jambo Uwiteka yavugiye mu mugaragu we Eliya wâi Tishubi ati âMu gikingi cyâi YezerÄli ni ho imbwa zizarira intumbi ya Yezebeli.â (2Abami 9:35-36)
âśď¸Mu gihe urimo kwiga ibyagiye biba ku nkozi zâibibi ushobora kwibwira ko Uwiteka nta mpuhwe agira! Wakwibwirako ashobora kuba agira inzika ndetse kubabarira kutaba muriwe. Oya da, siko bimeze kuko burya no gupfa ku munyabyaha ni urukundo rwâImana.
âśď¸ Uwiteka ntiyishimira gupfa ku munyabyaha ahubwo amwihanganira ashaka ko yakwihana. Uwiteka aravuga ati: âUmunyabyaha nagarura ibyo yahawe ho ingwate, akagarura ibyo yibye, akagendera mu mategeko ahesha ubugingo ntakore ibibi,âŚâŚ Ibyaha bye byose yakoze nta na kimwe kizamwibukwaho: ⌠kubaho azabaho.â Ezekiyeli 33:15, 16. UIB 373.4
đ UWITEKA MUREMYI WACU, TUBASHISHE KWIHANA TUMARAMAJEđ
Wicogora mugenzi.
Amena