Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 ABAMI 9: YEHU ABA UMWAMI, YEHU YICA YEHORAMU NA AHAZIYA, YEHU YICA YEZEBELI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cya 2 Abami, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 01 Ukuboza 2022

📖 2 ABAMI 9

[1] Elisa ahamagara umwe mu bana b’abahanuzi aramubwira ati “Cebura wende iyi mperezo irimo amavuta, ujye i Ramoti Galeyadi.
[2] Nugerayo ubaririze Yehu mwene Yehoshafati mwene Nimushi. Numenya aho ari winjire, umuhagurutse muri bene se umujyane haruguru mu mwinjiro,
[3] uhereko wende iyi mperezo irimo amavuta, uyamusuke ku mutwe uvuge uti ‘Uwiteka aravuze ngo akwimikishije amavuta ngo ube umwami w’Abisirayeli.’ Maze uhereko ukingure urugi, wiruke uhunge ntutinde.”
[6] Nuko Yehu arahaguruka binjirana mu nzu. Bagezemo, uwo muhanuzi amusuka amavuta mu mutwe aravuga ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze iti ‘Nkwimikishije amavuta ngo ube umwami w’Abisirayeli, ubwoko bw’Uwiteka.
[24] Nuko Yehu afora umuheto we, arinjiza arasa Yehoramu mu gihumbi, umwambi usohoka mu mutima agwa mu igare rye.
[25] Yehu aherako abwira Bidukari umutware we ati “Muterure umujugunye muri cya gikingi cya Naboti w’i Yezerēli. Wibuke yuko ubwo jyewe nawe twagenderaga ku mafarashi twembi dukurikiye se Ahabu, Uwiteka yamushyizeho iki gihano akavuga ati
[26] ‘Ni ukuri ejo nabonye amaraso ya Naboti n’ay’abana be, ni ko Uwiteka yavuze’. Kandi ati ‘Nzakwiturira muri iki gikingi, ni ko Uwiteka yavuze.’ Nuko rero muterure umujugunye muri icyo gikingi, nk’uko Uwiteka yavuze.”
[30] Yehu ageze i Yezerēli, Yezebeli arabyumva. Maze yisiga irangi mu maso asokoza umusatsi, aherako arungurukira mu idirishya.
[31] Yehu arararama areba mu idirishya aravuga ati “Uwo dufatanije ni nde?” Nuko abagabo babiri b’inkone cyangwa batatu baramurunguruka.
[33] Arababwira ati “Nimumujugunye hasi.” Nuko bamujugunya hasi. Amaraso ye yimisha ku mazu no ku mafarashi, Yehu araza aramuribata.
[37] Kandi intumbi ya Yezebeli izaba nk’amase ari ku gasozi mu gikingi cy’i Yezerēli, bitume nta wavuga ati ‘Uyu ni Yezebeli.’

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Iherezo ry’Umunyabyaha ni urupfu.

1️⃣ IVUGURURA RYAZANYWE NA YEHU
🔰 Elisa ahamagara umwe mu bana b’abahanuzi aramubwira ati “Cebura wende iyi mperezo irimo amavuta, ujye i Ramoti Galeyadi (2Abami 9:1)
Kimwe nka Sawuli cyangwa Dawidi, Yehu yasizwe amavuta yimikirwa kuba umwami wa Isirayeli.

▶️ Ingamba zikomeye z’ivugurura zashyizweho na Yehu zatumye ab’inzu ya Ahabu bose bicwa. AnA 232.1

▶️ Urukundo Imana yakundaga Isirayeli yari yarayobye ni rwo rwatumye Imana yemera ko Abasiriya bahana Isirayeli. Impuhwe Imana yagiriye abari bafite intege nke mu mico mbonera nizo zatumye ihagurutsa Yehu akica inkozi y’ibibi Yezebeli ndetse n’ab’inzu ya Ahabu bose. Na none kandi kubw’ubuntu bwayo, abatambyi ba Bali na Ashitoreti baje kwigizwayo kandi ibicaniro byabo bya gipagani birasenywa. Imana mu bwenge bwayo yaboneraga ibintu kure ko igihe ibigeragezo bikuweho, abantu bamwe bazareka imigenzo ya gipagani maze amaso yabo bakayahanga mu ijuru, kandi iyi ni yo mpamvu yemeye ko ibyago by’urudaca byajyaga bibageraho. Ibihano yabahanishaga byacubywaga n’imbabazi zayo; kandi ubwo umugambi wayo wabaga ugezweho, Imana yahinduraga ibihe mu rwego rwo kugirira neza ababaga baramenyee kuyishaka. AnA 232.2

2️⃣ UBUHANUZI BWA ELIYA BUSOHORA

🔰Nuko bajya kumuhamba, ariko intumbi ye ntibayihasanga keretse igihanga cye n’ibirenge n’ibiganza. Bituma bagaruka barabimubwira, aravuga ati “Iryo ni rya jambo Uwiteka yavugiye mu mugaragu we Eliya w’i Tishubi ati ‘Mu gikingi cy’i Yezerēli ni ho imbwa zizarira intumbi ya Yezebeli.’ (2Abami 9:35-36)

▶️Mu gihe urimo kwiga ibyagiye biba ku nkozi z’ibibi ushobora kwibwira ko Uwiteka nta mpuhwe agira! Wakwibwirako ashobora kuba agira inzika ndetse kubabarira kutaba muriwe. Oya da, siko bimeze kuko burya no gupfa ku munyabyaha ni urukundo rw’Imana.

▶️ Uwiteka ntiyishimira gupfa ku munyabyaha ahubwo amwihanganira ashaka ko yakwihana. Uwiteka aravuga ati: “Umunyabyaha nagarura ibyo yahawe ho ingwate, akagarura ibyo yibye, akagendera mu mategeko ahesha ubugingo ntakore ibibi,…… Ibyaha bye byose yakoze nta na kimwe kizamwibukwaho: … kubaho azabaho.” Ezekiyeli 33:15, 16. UIB 373.4

🛐 UWITEKA MUREMYI WACU, TUBASHISHE KWIHANA TUMARAMAJE🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “2 ABAMI 9: YEHU ABA UMWAMI, YEHU YICA YEHORAMU NA AHAZIYA, YEHU YICA YEZEBELI”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *