Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 ABAMI 8: UKO UMWAMI BENIHADADI YISHWE NA HAZAYELI, IBY’INGOMA YA YORAMU N’IBYO KU NGOMA YA AHAZIYA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cya 2 Abami, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 29 Ugushyingo 2022

📖 2 ABAMI 8
[7] Bukeye Elisa ajya i Damasiko. Icyo gihe Benihadadi umwami w’i Siriya yari arwaye baramubwira bati “Wa muntu w’Imana araje.”
[8] Umwami abwira Hazayeli ati “Jyana ituro uhure n’umuntu w’Imana, umubarizemo Uwiteka uti ‘Mbese aho azakira iyi ndwara?’ ”
[9] Nuko Hazayeli ajya kumusanganira ajyanye amaturo y’ikintu cyose cyiza cyo muri Damasiko: byari imitwaro ihetswe n’ingamiya mirongo ine. Bahuye ahagarara imbere ye aramubwira ati “Umwana wawe Benihadadi umwami w’i Siriya, akuntumyeho ngo mbese aho azakira iyi ndwara?”
[10] Elisa aramusubiza ati “Genda umubwire uti ‘Gukira ko uzakira’, ariko rero Uwiteka anyeretse ko azapfa.”
[14] Nuko aherako asiga Elisa aho asanga shebuja, shebuja aramubaza ati “Elisa yakubwiye iki?”Na we aramusubiza ati “Yambwiye ko uzakira nta kabuza.”
[15] Bukeye bwaho Hazayeli yenda uburingiti, abwinika mu mazi abumupfukisha amaso. Umwami aherako aratanga.Nuko Hazayeli yima ingoma ye.

[16] Mu mwaka wa gatanu wo ku ngoma ya Yehoramu mwene Ahabu, umwami w’Abisirayeli (kandi Yehoshafati wari umwami w’Abayuda amaze gutanga), Yoramu umwana wa Yehoshafati yima ingoma ye
[18] Ariko yagendanaga ingeso z’abami b’Abisirayeli nk’uko ab’inzu ya Ahabu bazigendanaga, kuko yarongoye umukobwa wa Ahabu akora ibyangwa n’Uwiteka.

[19] Ariko Uwiteka yanze kurimbura Abayuda kuko yagiriye Dawidi umugaragu we, nk’uko yamusezeranije kuzamuha itabaza rijya ryaka mu rubyaro rwe iteka ryose.

[25] Mu mwaka wa cumi n’ibiri wo ku ngoma ya Yehoramu mwene Ahabu umwami w’Abisirayeli, Ahaziya mwene Yoramu umwami w’Abayuda yimye ingoma.

[27] Yagendanaga ingeso z’ab’inzu ya Ahabu, agakora ibyangwa n’Uwiteka nk’uko ab’inzu ya Ahabu bagenzaga, kuko yari umukwe wa Ahabu.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Benihadadi umwami w’I Siriya yari yaratsinze ingabo z’Abisrayeli mu rugamba rwahitanye Ahabu nawe yishwe na Hazayeli

1️⃣ INZIRA Z’UWITEKA
🔰Uko utazi inzira y’umuyaga iyo ari yo, cyangwa uko amagufwa akurira mu nda y’utwite, ni ko utazi imirimo y’Imana ikora byose. (Umubwiriza 11:5).

▶️ Imana ifite uburyo bwinshi icisha mo ubwoko bwayo. Mugucyaha ubwoko bwayo bwa Isirayeli yakoresheje Eliya aza ni ijwi rirangurura; ibonye ko bidahagije yohereza Elisa aza n’ijwi rituje, igihe cyari kigeze cyo gushaka ubundi buryo ngo ahari wenda Ishyanga ngo riba ryakwisubiraho.

▶️ Bukeye bwaho Hazayeli yenda uburingiti, abwinika mu mazi abumupfukisha amaso. Umwami aherako aratanga. Nuko Hazayeli yima ingoma ye. Hazayeli yasigiwe amavuta kugira ngo ahane ishyanga rya Isirayeli ryari ryarahakanye Imana.

Ongera usubize amaso inyuma urebe niba iby’uhura nabyo atari uburyo Uwiteka akugoragoza ngo ahari wenda wakwisubiraho

2️⃣ KWINANGIRA KW’ISHYANGA
🔰 Umugaragu w’Imana Elisa ntiyigeze acika intege, yakomeje gukora umwaka ugahita undi ugataha, akegera abantu akora umurimo uzira amakemwa, kandi mu bihe by’amakuba akajya aba hafi y’umwami akamubera umujyanama mwiza. Imyaka myinshi yo gusubira inyuma bagasenga ibigirwamana ku ruhande rw’abatware na rubanda, yari yarasize ingaruka zayo mbi. Umwijima w’ubuhakanyi wari ukiboneka ahantu hose, nyamara hirya no hino hari hakiri abantu bari barashikamye banga gupfukamira Bali. Uko Elisa yakomezaga umurimo we w’ivugurura, abantu benshi bavaga mu bupagani, kandi bene abo bishimiraga gukorera Imana nyakuri. Umuhanuzi Elisa yanezezwaga n’ibyo bitangaza by’ubuntu bw’Imana, kandi akifuza cyane kugera ku bantu bose bari inyangamugayo mu mitima. Aho yabaga ari hose yihatiraga kuba umwigisha wo gukiranuka. AnA 236.4

➡️Nubwo umurimo wa Elisa utigeze uhagarara ariko ntibyabujije ishyanga kwintangira. Yaba Yoramu yaba n’Ahaziya bagendeye mu ngeso z’ab’inzu ya Ahabu, bagakora ibyangwa n’Uwiteka nk’uko ab’inzu ya Ahabu bagenzaga, (Abami 8:27).

3️⃣ GUHUMURIZWA
Itorero ryambaye ikanzu yo gukiranuka kwa Kristo kandi rikitandukanya no kuyoboka isi uko ari ko kose, imbere yaryo hazaba umuseke w’umunsi urabagirana kandi uhebuje. AnA 237.2

➡️Imana ihamagarira indahemuka zayo ziyiringira kubwira amagambo atera ubutwari abatizera n’impezamajyo. Nimugarukire Uwiteka mwebwe mbohe zibuze ibyiringiro. Nimusabe Imana imbaraga, yo Mana ihoraho. Nimwerekane ko mwizera imbaraga ze n’ubushake bwe bwo gukiza mufite kudacogora kandi mwicisha bugufi. Iyo tugundiriye imbaraga zayo mu kwizera, ibyagaragaraga ko nta byiringiro bibirimo ndetse ko ari urucantege, Imana izabihindura mu buryo bw’igitangaza. Ibyo Imana izabikora kubw’ukuzo ry’izina ryayo. AnA 237.3

🛐 IMANA Y’AMAHORO TUBASHISHE KWAKIRA IHUMURE RITURUKA IWAWE🙏

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *