Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cya 2 Abami, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 27 Ugushyingo 2022

2 ABAMI 5
[1] Nāmani umugaba w’ingabo z’umwami w’i Siriya yari umutoni kuri shebuja kandi w’umunyacyubahiro, kuko ari we Uwiteka yaheshaga Abasiriya kunesha. Yari umugabo w’umunyamaboko w’intwari, ariko yari umubembe.
[2] Icyo gihe Abasiriya bajyaga gutabara bakarema imitwe y’abanyazi. Bukeye bajya mu gihugu cya Isirayeli banyagayo umukobwa muto, aba umuja wa muka Nāmani.
[3] Bukeye uwo muja abwira nyirabuja ati “Icyampa databuja agasanga umuhanuzi w’i Samariya, yamukiza ibibembe!”
[4] Nāmani ajya kubwira shebuja ibyo umuja waturutse mu gihugu cya Isirayeli yavuze.
[5] Nuko umwami w’i Siriya abyumvise abwira Nāmani ati “Haguruka ugende, nanjye ndandikira umwami w’Abisirayeli urwandiko.” Nāmani aherako aragenda, ajyana italanto z’ifeza cumi, n’ibice by’izahabu ibihumbi bitandatu n’imyambaro yo gukuranwa cumi.
[8] Nuko Elisa umuntu w’Imana yumvise ko umwami w’Abisirayeli yashishimuye imyenda ye, amutumaho ati “Ni iki gitumye ushishimura imyenda yawe? Mureke ansange, aramenya ko muri Isirayeli harimo umuhanuzi.”
[9] Nuko Nāmani araza, azana n’amafarashi ye n’amagare ye, ahagarara ku muryango w’inzu ya Elisa.
[10] Elisa aherako amutumaho ati “Genda wiyuhagire muri Yorodani karindwi, umubiri uzasubira uko wari uri, nawe uzaba uhumanutse.”

[14] Nuko aramanuka, yibira muri Yorodani karindwi nk’uko uwo muntu w’Imana yari yamutegetse. Uwo mwanya umubiri we uhinduka nk’uw’umwana muto, arahumanuka.
[21] Nuko Gehazi akurikira Nāmani. Nāmani abonye umukurikiye yiruka, ava mu igare rye aramusanganira, aramubaza ati “Ni amahoro?”
[22] Na we ati “Ni amahoro.” Databuja arantumye ngo aka kanya haje abahungu babiri b’abana b’abahanuzi baturutse mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu: ngo arakwinginze ubamuhere italanto y’ifeza n’imyambaro yo gukuranwa ibiri.
[23]Hanyuma araza ahagarara imbere ya shebuja. Elisa aramubaza ati “Uraturuka he Gehazi?” Undi ati “Umugaragu wawe ntaho nagiye.”
[24] Aramubwira ati “Umutima wanjye ntiwajyanye nawe, ubwo wa mugabo yahindukiraga akava ku igare rye akaza kugusanganira? Mbese iki gihe ni igihe cyo kwakira ifeza n’imyambaro, n’inzelayo n’inzabibu, n’intama n’inka n’abagaragu n’abaja?
[2] Nuko ibibembe bya Nāmani bizakomaho no ku rubyaro rwawe iteka ryose.” Maze amuva imbere ahindutse umubembe, yera nk’urubura.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Iby’Umusiriya Namani biratugaragariza neza ko Imana itarobanura ku butoni.

1️⃣ INSHINGANO YO KWITABWAHO
🔰Bukeye uwo muja abwira nyirabuja ati “Icyampa databuja agasanga umuhanuzi w’i Samariya, yamukiza ibibembe!(2Abami 5:3). Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, Azarinda asaza atarayivamo. (Imigani 22:6). Ubwo ababyeyi b’uwo mukobwa w’Umuheburayokazi bamwigishaga iby’Imana, ntabwo bari bazi amaherezo ye. Nyamara bari indahemuka ku nshingano bahawe; bityo mu rugo rw’umugaba w’ingabo z’Abasiriya umwana wabo ahatangira ubuhamya ahagaragariza Imana yari yarize kubaha. AnA 226.1.

▶️ Imico y’uwo muja wari waratwawe bunyago, uko yitwaraga muri urwo rugo rw’abapagani ni igihamya gikomeye kigaragaza imbaraga z’uburere bw’ibanze butangirwa mu muryango. Nta nshingano ihanitse iruta iyahawe ababyeyi b’abagabo n’abagore mu kwira no kurera no gutoza abana babo. Ababyeyi bagomba kwita cyane ku mfatiro z’imyitwarire n’imico. Ahazaza h’abana babo hashingiye cyane ku rugero babaha n’inyigisho babigisha. AnA 225.1

▶️ Mubyeyi usoma ubu butumwa, aho ujya wibuka ko abana ari umwandu uturuka k’Uwiteka? Ujya uzirikana ko abana wabyaye uzababazwa? Kwita ku burezi bw’umwana ni inshingano y’umubyeyi wese. Uko tubarera niko bazakura.

2️⃣ AGAKIZA KU BANYAMAHANGA
🔰Hashize imyaka amagana menshi Namani asubiye iwabo muri Siriya, akize uburwayi bw’umubiri kandi ahindutse mu mutima, ukwizera kwe gutangaje kwaje kuvugwaho kandi gushimwa n’Umukiza ko ari icyitegererezo ku bantu bose bavuga ko bakorera Imana. Umukiza yaravuze ati: “Kandi hariho ababembe benshi mu Bisirayeli mu gihe cy’umuhanuzi Elisa, nyamara ntihakizwa n’umwe muri bo keretse Namani w’Umusiriya.” Luka 4:27.

▶️ Imana yahise ku babembe benshi bari muri Isirayeli bitewe n’uko kutizera kwabo kwari kwarakinze urugi ibyiza bibazaho bicamo. Umunyacyubahiro w’umupagani wari warabaye indahemuka ku byo yizeraga ko ari ukuri, kandi wumvise ko akeneye ubufasha, ni we wagaragaye mu maso y’Imana ko akwiriye imigisha yayo kurusha imbabare zo muri Israyeli zari zarahinduye ubusa kandi zigasuzugura amahirwe Imana yari yarabahaye. Imana igira icyo ikorera banyurwa n’ubuntu ibagirira kandi bakitwara uko bikwiriye ku mucyo bahabwa uturutse mu ijuru. AnA 230.4

Namani w’Umusiriya kuba yarakize ibibembe kandi isirayeli yarifite ababembe benshi batakize ni igihamya simusiga cy’uko kuba mu Itorero ry’Imana rigaragara bidasobanuye ko wageze aho usiganirwa kugera. Kuba umuntu atari mu Itorero ry’Imana si igihamya ko uwo muntu ari umwana wo kurimbuka.

3️⃣ GUHOMBERA AHO ABANDI BUNGUKIYE
🔰Nuko ibibembe bya Nāmani bizakomaho no ku rubyaro rwawe iteka ryose.” Maze amuva imbere ahindutse umubembe, yera nk’urubura. (2Abami 5:27). Wakwibaza impamvu Gihazi ibibembe bigomba kumwomaho iminsi yose kandi yabonye amaze Namani yagiyemo akabasha gukira. Ni iyihe mpamvu yatuma Gihazi atakira ibibembe yanduye mu gihe yaba yemeye kwibira inshuro zirindwi muri Yorodani nk’uko shebuja yabigenje ariko. Igisubizo ni iki: Amazi ntafite agakiza ahubwo agakiza kari muri ny’iri mazi.

⚠️ Emerera nyiri amazi akogeshe isoko ye yeza urahumanuka nta gisibya.

▶️ Muri iki gihe mu bihugu byose hari abantu b’inyangamugayo mu mitima, kandi umucyo w’ijuru urabamurikira. Nibakomeza kuba indahemuka mu gukurikiza ibyo basobanukiwe ko ari yo nshingano yabo, bazahabwa umucyo uruseho kugeza ubwo, nk’uko byagendekeye Namani wa kera, imitima yabo izabahatira guhamya ko “nta yindi Mana iriho mu isi yose,” uretse Imana ihoraho, Umuremyi. AnA 231.1

▶️ Umuntu wese w’umunyakuri kandi umaramaje, “ugenda mu mwijima adafite umucyo,” agezwaho iri rarika rigira riti: “niyiringire izina ry’Uwiteka, kandi yishingikirize ku Mana ye.” “Kuko uhereye kera nntabwo abantu bigeze kumenya, cyangwa kumvisha amatwi no kurebesha amaso, indi mana igira icyo imarira uyitegereza, itari wowe. Ubonana n’unezererwa ibyo gukiranuka, akabikora, n’abagendera mu nzira zawe bakwibuka.” Yesaya 64:4, 5. AnA 231.2

🛐 DATA WERA, SOKO Y’UMUGISHA TWEJESHE AMARASO YAWE YEZA🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “2 ABAMI 5: IBYA NĀMANI UMUGABA W’I SIRIYA W’UMUBEMBE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *