Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 ABAMI 4: ELISA AKIZA UMUPFAKAZI UMWENDA YARI ARIMO, IBY’UMUGORE W’I SHUNEMU, ELISA AKIZA IMBOGA UBUROZI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cya 2 Abami, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 26 Ugushyingo 2022

2 ABAMI 4
[1] Bukeye umugore umwe wo mu bagore b’abahanuzi asanga Elisa aramutakambira ati “Umugaragu wawe ari we mugabo wanjye yarapfuye, kandi uzi ko uwo mugaragu wawe yubahaga Uwiteka. None umwishyuza araje, arashaka kujyana abana banjye bombi ngo abagire imbata ze.”
[2] Elisa aramubaza ati “None se nkugire nte? Mbwira niba hari icyo ufite imuhira?” Na we ati “Umuja wawe nta cyo mfite imuhira keretse agaherezo k’utuvuta.”
[3] Aramubwira ati “Genda utire ibintu birimo ubusa mu baturanyi bawe bose, ariko ntutire bike.
[6] Nuko ibyo bintu bimaze kuzura abwira umuhungu we ati “Ongera unzanire ikindi kintu.” Na we aramusubiza ati “Nta kindi gisigaye.” Uwo mwanya amavuta arorera kuza.
[7] Hanyuma asanga uwo muntu w’Imana arabimubwira. Na we ati “Genda ugurishe ayo mavuta wishyure umwenda wawe, asigara agutungane n’abana bawe.”
[8] Bukeye Elisa arahaguruka ajya i Shunemu. Hariyo umugore w’umukire, aramuhata ngo ajye iwe gufungura. Nuko uhereye ubwo, iyo yahanyuraga hose yajyagayo gufungura.
[9] Bukeye uwo mugore abwira umugabo we ati “Mbonye ko uyu mugabo uhora atunyuraho ari umuntu wera w’Imana.
[10] None ndakwinginze twubake akumba hejuru y’inzu, tumushyiriremo uburiri n’ameza n’intebe n’igitereko cy’itabaza, maze uko azajya aza kudusura ajye acumbikamo.”
[27] Ageze kuri uwo muntu w’Imana aho yari ku musozi amufata ibirenge, Gehazi aramwegera ngo amusunike, ariko umuntu w’Imana aravuga ati “Mureke afite agahinda mu mutima, kandi Uwiteka yabimpishe ntiyabimbwiye.”
[28] Umugore aravuga ati “Mbese ni jye wasabye databuja umwana w’umuhungu? Sinakubwiye nti ‘Wibeshya’? ”
[29] Elisa abwira Gehazi ati “Cebura wende inkoni yanjye ugende, kandi nuhura n’umuntu wese ntumuramutse. Ukuramutsa ntumusubize, maze iyi nkoni uyijyane uyirambike ku maso y’umwana.”
[30] Nyina w’umwana aravuga ati “Nkurahiye Uwiteka Imana nzima n’ubugingo bwawe, singusiga.” Nuko arahaguruka aramukurikira.
[31] Ariko Gehazi abacaho ajya imbere. Agezeyo arambika inkoni ku maso y’umwana, ntiyakoma kandi ntiyumva. Aherako aragaruka, ngo ahure na we aramubwira ati “Umwana ntakangutse.”
[36] Elisa ahamagara Gehazi aramubwira ati “Hamagara uwo Mushunemukazi.” Aramuhamagara aramwitaba. Ahageze aramubwira ati “Terura umwana wawe.”

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Kuri uyu munsi Uwiteka yejeje agaha umugisha, twongeye kwerekwa ibitangaza by’Imana biciye mu mukozi wayo Elisa

1️⃣ INEZA IZANA IGISUBIZO
🔰 Umurimo umuhanuzi Elisa yakoze hari ingingo zimwe na zimwe wari utandukanyeho cyane n’uwa Eliya. Eliya yari yarahawe ubutumwa bwo guca iteka n’urubanza. Ijwi rye ryumvikanishaga amagambo yo gucyaha nta bwoba afite, ahamagarira umwami na rubanda guhindukira bakava mu nzira zabo mbi. Nyamara umurimo wa Elisa wari uw’amahoro cyane; umurimo we wari uwo kubaka no gukomeza umurimo Eliya yari yaratangiye; akigisha abantu inzira y’Uwiteka. Ibyanditswe bigaragaza ko yaje maze ubwe akajya yibanira n’abantu, akajya akikizwa n’abana b’abahanuzi, kandi kubw’ibitangaza n’umurimo yakoraga akazana gukira no kwishima. AnA 216.1

▶️ Hamwe no kugira neza, umurimo wa Elisa wagejeje abantu benshi ku bisubizo batari biteze. Benedata nimugire neza mugifite uburyo. Kugira neza kwawe kuzakora kumutima w’Imana, kugira neza kwawe kuzatuma Imana igusubiza, kugira neza kwawe kuzahora ari urwibutso mu maso y’Imana.

⚠️ Kugira neza ku mugore w’Umushunemu kwatumye Imana ibaha umwana w’Umuhungu nubwo bari abatunzi bakomeye. Yagiriye neza Elisa maze bikora ku mutima w’Imana (2 Abami 4:8-16)
Ineza y’umuntu niyo imutera gukundwa, umunsi umwe Yesu azabwira abe ati nimwinjire mu bwami bwa Data, kuko nari nshonje muramfungurira, nari mfite inyota mumpa amazi yo kunywa nari nambaye ubusa muranyambika nari nabuze uburyamo murancumbikira.

2️⃣ GUFATANYA KW’IMANA N’UMUNTU
🔰Elisa aramubaza ati “None se nkugire nte? Mbwira niba hari icyo ufite imuhira?” Na we ati “Umuja wawe nta cyo mfite imuhira keretse agaherezo k’utuvuta.” (2 Abami 4:2).

▶️ Imana irashaka ko igira icyo iheraho igira icyo igukorera. Imana irakurarika igira iti: Mwana wanjye, mpa umutima wawe, Kandi amaso yawe yishimire inzira zanjye. (Imigani 23:26). Wikwibwira ko Uwiteka azagufata ku ngufu ngo agukorere ibyo wowe ubwawe wakwikorera ahubwo arakubaza ati: Mbwira niba hari icyo ufite.

▶️ Muri iyi minsi, hakenewe ububyutse bwo kwiyegurira Imana mu mutima by’ukuri nk’ubwabaye kuri Isiraheli ya kera. Kwihana ni yo ntambwe ya mbere igomba guterwa n’abantu bose bashaka kugarukira Imana. NTA MUNTU USHOBORA GUKORERA UNDI UYU MURIMO. Buri muntu ku giti cye, tugomba kwicisha bugufi imbere y’Imana maze tukareka ibigirwamana byacu. Nitumara gukora ibyo dushoboye gukora byose, Uwiteka azatwereka agakiza ke. (AA 410.5)

3️⃣ URAMENYE NTIWISHUKE
🔰Ariko Gehazi abacaho ajya imbere. Agezeyo arambika inkoni ku maso y’umwana, ntiyakoma kandi ntiyumva. Aherako aragaruka, ngo ahure na we aramubwira ati “Umwana ntakangutse.” (2 Abami 4:31). Muvandimwe nshuti yanjye ndagusabira kwezwa na Mwuka wera; ndasaba ko wongera ugafata umwanya wo kongera kuba imbere y’Imana kugira ahari utaba nka Gihazi wihutiye kujya gukiza umwana kandi nta mbaraga ikiza imurimo, agira ngo yitirirwe icyo gikorwa .

▶️ Umutima wawe urababaye kandi urashavuye, ariko ntukongere kwishuka ngo wiringire ko abagabo n’abagore bazaha agaciro umucyo Imana yabahaye uturutse mu butungane bwayo batari bakingurira Yesu imitima yabo. Yesu aravuga ati, “Nimunyishingikirizeho, munyiringire: Sinzigera mbatererana, nzababera umufasha igihe cyose mubikeneye.” UB2 173.1

➡️Ngaho rero ca bugufi, wumve icyo Imana ivuga utuje nawe azakwereka ibikwiriye.

🛐DATA WERA UMUREMYI W’ISI N’IJURU TUBASHISHE KUKWISHINGIKIRIZAHO🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “<em>2 ABAMI 4: ELISA AKIZA UMUPFAKAZI UMWENDA YARI ARIMO, IBY’UMUGORE W’I SHUNEMU, ELISA AKIZA IMBOGA UBUROZI</em>”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *