Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 ABAMI 6: IMANA YEREKA UMUGARAGU WA ELISA INGABO ZO MU IJURU – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cya 2 Abami, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 28 Ugushyingo 2022

📖 2 ABAMI 6
(8)Muri iyo minsi umwami w’i Siriya yarwanaga n’Abisirayeli ,maze ajya inama n’abagaragu be aravuga ati “
(9) Ariko uwo muntu w’Imana agatuma ku mwami w’Abisirayeli ati “Wirinde guca ibunaka, kuko ariho Abasiriya bamanukana kugutera. “
(11) Ibyo bituma umwami w’i Siriya ahagarika umutima cyane ahamagaza abagaragu be arababaza ati “Mbese ntimwambwira umuntu wacu wifatanije n’umwami w’Abisirayeli?”
(12)Umwe mu bagaragu be aramubwira ati “Oya nyagasani mwami, ahubwo Elisa umuhanuzi wo muri Isirayeli ni we ubwira umwami w’Abisirayeli amagambo uvugira mu murere. “
(13)Arababwira ati “Nimugende murebe aho ari, ntume abo kumufata. “Baramubwira bati “Ari i Dotani. “Aherako yohereza amafarasi n’amagare n’ingabi nyinshi, bagenda ijoro ryose bagota uwo mudugudu .
(15) Maze umugaragu w’uwo muntu w’Imana azinduste kare mu gitondo, arasohoka abona ingabo n’amafarashi n’amagare bigose uwo mudugudu. Umugaragu abwira shebuja ati “Biraciste databuja ,turagira dute?”
(16)Aramusubiza ati “Witinya, kuko abo turi kumwe ari benshi kuruta abari kumwe na bo. “
(24) Hanyuma y’ibyo Benihadadi umwami w’i Siriya ateranya ingabo ze zose arazamuka atera i Samariya arahagota.
(25)Bukeye i Samariya hatera inzara mbi cyane ,barahagota ndetse kugeza aho baguriye igihanga cy’indogobe ibice by’ifeza mirongo inani ,igice cya kane cy’agakondwe kamwe k’amahurunguru y’inuma ibice by’ifeza bitanu
(26)Bukeye umwami w’Abisirayeli anyuze hejuru y’inkike z’amabuye umugore aramutakambira ati “Ndengera nyagasani mwami. “
(27)Aramusubiza ati “Uwiteka natakurengera ibyo kukurengera ndabikura he?ndabikura ku mbuga cyangwa mu rwengero?”
(28)Umwami aramubaza ati”Ubaye ute?” Aramusubiza ati “Uyu mugore yarambwiye ati”Zana umwana wawe w’umuhungu tumurye none,ejo tuzarya uwanjye.
(29)Nuko duteka umwana wanjye turamurya, bukeye bwaho ndamubwira nti “Zana umwana wawe tumurye”,none yamuhishe .

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe.

1️⃣IMANA YACU NTIZADUHANA HABA MU BYAGO CYANGWA MU MAKUBA

▶️Imana ntiyigeze itererana umwana wayo yatoranije. Umunsi umwe ubwo Abasiriya bayogozaga igihugu, Umwami w’Abasiriya yashatse kwica Elisa bitewe n’ibyo yakoraga aburira Umwami w’Abisirayeli iby’imigambi y’umwanzi.Umwami w’i Siriya yari yagiye inama n’abagaragu be ati:”Ibunaka niho hazaba urugerero rwanjye. “Uwo mugambi Imana yaje kuwuhishurira Elisa. (AnA 164.2)

⏩Mukundwa Imana yacu ni nziza,iradukunda,ntishaka ko hagira n’umwe urimbuka, uhagaze ute?Ese nawe wumva kdi umenya imiburo y’Uwiteka?
Uyu munsi arakuburira,arakwereka inzira unyuramo, inzira y’agakiza .Ibi kandi bimenwa n’abatoranijwe, ndakwifuriza kuba muri uwo mugabane

2️⃣ABANA B’IMANA BARASHINGANYE
📖Nuko Uwiteka ahumura amaso y’uwo musore,arareba,abona umusozi wuzuye amafarashi n’amagare by’umuriro bigose Elisa.
Hagati y’umugaragu w’Imana n’ingabo z’abanzi hari abamarayika bo mu ijuru bakoze uruziga rugose.
❇️Bari bamanutse bafite ububasha bukomeye, batazanwe no kurimbura cyangwa kwihesha icyubahiro ,ahubwo bari bazanwe no gukikiza no gukorera abagaragu b’Imana bari abanyantege nke kandi badafite kirengera.(AnA 164)

▶️Igihe abantu b’Imana bagejejwe ahantu bibakomereye cyane, kandi uko bigaragara bakaba badafite aho bahungira, Uwiteka wenyine niwe bagomba kwishingikirizaho.
Ubwo ingabo z’Abasiriya zajyaga imbere zifite isheja, zititaye ku ngabo zitaboneshwa amaso zo mu ijuru,
📖Elisa yinginga Uwiteka ati”Ndakwinginze huma amaso izi ngabo. “Uwiteka aherako azihuma amaso nk’uko Elisa yasabye. Elisa arazibwira ati”Iyi si yo nzira, kandi uyu siwo mudugudu, nimunkurikire ndabageza ku muntu mushaka. “N’uko azijyana i Samariya. (2 Abami 19)(AnA 164_166 )
⚠️Nubwo dusobanukirwa impitagihe ariko Imana yo ntisobwa, iraturengera amanywa na n’ijoro.Hari byinshi byari kuguhitana, Uwiteka arabiyobya, akura imitego mu nzira kugira ngo itaguhitana.

Ni kangahe wigeze ubona iyo mitego?Ni ryari se waba warabonye Imana ikurengera mu gihe byari bikomeye?
Kubw’intege nke zacu,Imana yacu itwitaho ikatwoherereza ingabo zo mu ijuru kuturinda.

🛐 DATA WERA, GITARE CYISUNGWA N’AMAHANGA YOSE, DUHUMURE, AMASO YACU AHWEZE, TUBONE UKUBOKO KWAWE GUKIZA🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “2 ABAMI 6: IMANA YEREKA UMUGARAGU WA ELISA INGABO ZO MU IJURU”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *