Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cya 2 Abami, usenga kandi uciye bugufi.


Taliki 25 Ugushyingo 2022

📖 2 ABAMI 3
[4] Kandi Mesha umwami w’i Mowabu yari atunze intama, akajya atura umwami w’Abisirayeli ubwoya bukemuwe ku ntama ze z’inyagazi agahumbi, n’iz’amapfizi agahumbi.
[5] Ariko Ahabu amaze gutanga, umwami w’i Mowabu agomera umwami w’Abisirayeli.
[6] Bukeye Yehoramu ava i Samariya, aragenda ahuruza Abisirayeli bose.
[7] Maze atuma kuri Yehoshafati umwami w’Abayuda ati “Umwami w’i Mowabu arangomeye. Mbese wakwemera ko dutabarana tugatera i Mowabu?”Undi ati “Yee, tuzatabarana nk’uwitabara, ingabo zanjye ari nk’ingabo zawe, n’amafarashi yanjye ari nk’ayawe.”

[20] Bukeye bwaho igihe cyo gutamba cyenda kugera, babona amazi aratemba aturuka mu nzira ya Edomu. Nuko igihugu cyuzura amazi.
[21] Abamowabu bose bumvise ko abo bami bazamutse kubatera, baherako baterana bose uko bangana, uhereye ku basore b’imigenda bashobora kwambara ibyo kurwanisha, baragenda bategera ku rugabano
[22] Abamowabu bazinduka kare mu gitondo, babona izuba rirasiye ku mazi aberekeye atukura nk’amaraso,
[23] baravuga bati “Dore amaraso. Ni ukuri ba bami bararimbutse, ingabo zabo zisubiranyemo ubwazo. Noneho yemwe Bamowabu, nimuze tujye kwinyagira.”
[24] Maze bageze mu rugerero rwa Isirayeli, Abisirayeli barabahagurukana barabanesha, bituma Abamowabu bahunga. Abisirayeli basesekara mu gihugu cyabo, babakubita umugenda.
[26] Maze umwami w’i Mowabu abonye ko urugamba rumugasiye, ajyana abagabo magana arindwi bitwaje inkota, kugira ngo babatwaze bagere ku mwami wa Edomu, ariko ntibabishobora.
[27]Bibananiye ni ko kwenda umwana we w’imfura w’umuragwa uzima ingoma ye, amutamba ho igitambo cyoswa hejuru y’inkike z’amabuye. Bituma Abamowabu barakarira Abisirayeli cyane, Abisirayeli baherako baramureka, basubira iwabo.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Uno munsi nawe niwisunga Uwiteka uratahukana insinzi.

1️⃣ UBUVANDIMWE NYAKURI
🔰 Incuti zikundana ibihe byose, Kandi umuvandimwe avukira gukūra abandi mu makuba. (Imigani 17: 17)
▶️ Mbese wowe ubyitwaramo gute iyo inshuti yawe ikugejejeho ikibazo? Bitekerezeho neza maze wisubize.
▶️ Ubwo umwami w’Abisirayeli yatumaga kuri Yehoshafati umwami w’Abayuda amusaba ko yakwemera bagatabarana i Mowabu; Yehoshafati yamwemereye atazuyaje; ahubwo yongeraho ati: tuzatabarana nk’uwitabara, ingabo zanjye ari nk’ingabo zawe, n’amafarashi yanjye ari nk’ayawe.”

2️⃣ IGIKORWA KIDAKWIYE KWIRENGAGIZWA
🔰 Ni jye nyir’inama no kumenya gutunganye, Ni jye Muhanga kandi mfite n’ububasha. (Imigani 8: 14)
▶️ Uyu munsi Yehoshafati yakubera urugero rwiza mubigendanye no kugisha Uwiteka inama. Nubwo yatabajwe na mugenzi we ariko ntiyigeze yibagirwa kugisha Uwiteka inama.

▶️ Yehoshafati aravuga ati “Mbese nta muhanuzi w’Uwiteka uri hano ngo tumugishirizemo Uwiteka inama?” Umwe mu bagaragu b’umwami w’Abisirayeli arababwira ati “Hariho Elisa mwene Shafati wajyaga akarabisha Eliya.” Yehoshafati aravuga ati “Ijambo ry’Uwiteka riri muri we.” Nuko umwami w’Abisirayeli na Yehoshafati n’umwami wa Edomu baramanuka baramusanga. (2 Abami 3:11-12).

3️⃣ INKOMOKO Y’INTSINZI
🔰 2 Abami 3:24.

📖Matayo 12: 30 Yesu aragira ati: “Uwo tutabana ni umwanzi wanjye, kandi uwo tudateranyiriza hamwe arasandaza”
Yesu ni incuti yacu; ijuru ryose rishishikajwe n’uko tumererwa neza; kandi inkeke n’ubwoba tugira bibabaza Mwuka Wera w’Imana.

⚠️ Ntitwari dukwiriye gutwarwa n’ibiduhangayikisha bikaduca intege, kandi bitadufasha kwihanganira ibigeragezo.
Intumwa Pawulo aravuga ati: “Nuko bene Data, mwirinde, hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimura Imana ihoraho” (Abaheburayo 3:12). Turebye ibyo Imana yadukoreye byose, ukwizera kwacu kwagombye gukomera, kugakora kandi kutadohoka. Aho kwinuba no kwitotomba, imvugo y’imitima yacu ikwiriye kuba iyi ngo: “Mutima wanjye, himbaza Uwiteka; mwa bindimo byose mwe, nimuhimbaze izina rye ryera. Mutima wanjye, himbaza Uwiteka; ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose.” Zaburi 103:2. AA 195.1
▶️ Uwaboneye insinzi Ikaruvari, ni yo nsinzi nyakuri.

🛐 DATA WA TWESE URI MU IJURU TUBASHISHE KUKUGIRA UMUJYANAMA MU MIBEREHO YACU🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “2 ABAMI 3: UMWAMI W’I MOWABU AGOMERA ABISIRAYELI, IMANA ITUMA BANESHA ABAMOWABU”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *