Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 ABAMI 2: ELIYA AZAMURWA MU IJURU ,ELISA AHUMANURA AMAZI. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cya 2 ABAMI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 24 Ugushyingo 2022

📖 2 ABAMI 2:
(1)Igihe Uwiteka yendaga kuzamura Eliya ngo amujyane mu ijuru amujyanye muri serwakira,Eliya ahagurukana na Elisa I Gilugali.
(2)Eliya abwira Elisa ati “Ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye i Beteli. ” Elisa aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka Uhoraho n’ubugingo bwanjye, sinsigara. “Nuko baramanukana bajya i Beteli
(3)Bagezeyo abana b’abahanuzi b’iBeteli baza gusanganira Elisa, baramubwira bati “Aho uzi ko uyu munsi Uwiteka agiye kugukuraho shobuja?”
Arabasubiza ati “yee ndabizi ariko nimuceceke. “
(6)Eliya arongera aramubwira ati “Ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye kuri Yorodani. ” Nawe aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka Uhoraho n’ubugingo bwanjye sinsigara. “Nuko bajyana bombi.
(7)Maze bakurikirwa n’abana b’abahanuzi mirongo itanu, baragenda bahagarara kure aho babitegeye, ariko ubwabo bombi bageze kuri Yorodani, barahagarara.
(8)Eliya yenda umwitero we, arawuzinga awukubita amazi yigabanyamo kabili amwe ajya ukwayo andi ukwayo, bombi bambukira ahumutse.
(9)Bageze hakurya Eliya abwira Elisa ati ” nsaba icyo ushaka cyose, ndakigukorera ntaratandukanwa nawe. “
Elisa aramusubiza ati “Ndakwinginze ndaga imigabane ibiri y’umwuka wawe.
(11)Bakigenda baganira haboneka igare ry’umuriro n’amafarashi y’umuriro birabatandukanya. Nuko Eliya ajyanwa mu ijuru muri serwakura
(19)Bukeye abanyamudugudu baho babwira Elisa bati “Dore uyu mudugudu uburyo uri heza nk’uko ubireba databuja, ariko amazi yaho ni mabi kandi muri iki gihugu imyaka irarumba. “
(21)Arasohoka ajya ku isõko y’amazi, amishamo umunyu aravuga ati “Uwiteka aravuze ngo ahumanuye aya mazi, ntabwo azongera kwicana cyangwa kurumbya.”
(22)Nuko amazi arahumanuka na bugingo n’ubu,nk’uko Elisa yavuze.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Eliya yajyanywe mu ijuru ari muzima. Hari abantu Kristu azasanga ari bazima. Hora witeguye.

1️⃣INSHINGANO IKOMEYE YA ELIYA

🔰Imana yari yarategetse Eliya gusiga undi muntu amavuta akaba umuhanuzi mu cyimbo cye. Imana yari yaravuze iti:”Kandi na Elisa mwene Shafati uzamusukeho amavuta, abe umuhanuzi mu cyimbo cyawe.(1Abami19:16.AnA.1)

❇️Ubwo Eliya yayoborwaga n’Imana gushaka umusimbura, yanyuze ku murima Elisa yahingagamo maze aramusanga anaga umwitero we ku ntugu z’uwo musore.
Mu gihe cy’amapfa, umuryango wa Shafati (se wa Elisa)wari uzi neza umurimo n’inshingano bya Eliya, maze noneho umwuka w’Imana yumvisha umutima wa Elisa icyo icyo gikorwa cy’umuhanuzi gisobanuye. Kuri Elisa yumvise ko icyo ari ikimenyetso cy’uko Imana imuhamagaye gusura Eliya (AnA 142.2)

❇️Ihishurwa ry’uko Eliya agiye kuzamurwa mu ijuru, ryari ryamenyeshejwe abigishwa be bo mu mashuli y’abana b’abahanuzi ndetse by’umwihariko bimenyeshwa Elisa ariko Eliya we ntiyari abizi. Noneho uwo mugaragu w’umuntu w’Imana wari ugeragereshejwe gusigara, yakomeje kuba hafi ya shebuja. Inshuro zose yasabwaga gusigara, yarasubizaga ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho n’ubugingo bwanjye sinsigara. “(AnA 145.5 ;146.1)

⏩Nawe niwemera kuyoborwa n’Imana izagukoresha iby’ubutwari.

2️⃣URUGERO RWIZA RW’UMWIGISHWA

🔰Ntabwo Elisa yasabye icyubahiro cy’isi cyangwa ngo asabe umwanya wo hejuru mu bakomeye bo ku isi. Icyo yifuje cyane cyari urugero runini rwa Mwuka Imana yari yarasesekaje ku wari ugiye kubahishwa kujyanwa mu ijuru.
📖 Eliya yari ahagarariye abera bazaba bakiri bazima ku isi ubwo Kristo azaba agarutse, kandi “bazahindurwa mu kanya nk’ako guhumbya, ubwo impanda y’imperuka izavuga bakajyanwa mu ijuru badasogongeye urupfu (2 Korint 16:51,52)(AnA 146.3)

3️⃣IKIMENYETSO CYO KUBAHA IMANA

🔰Hafi y’i Yeriko hagati mu dushyamba tw’ibiti byera imbuto, hari rimwe mu mashuli y’abahanuzi, kandi nyuma yo kujyanwa mu ijuru kwa Eliya, niho Elisa yagiye. Igihe Elisa yari acumbitse aho, abatuye muri uwo mudugudu basanze umuhanuzi maze baramubwira bati “Dore uyu mudugudu uburyo ari heza, nk’uko ubireba Databuja;ariko amazi yaho ni mabi, kandi muri iki gihugu imyaka irarumba. “Isoko mu myaka yashize yajyaga itanga amazi meza ahembura ubugingo, kandi yari yaragize uruhare mu guha amazi uwo mugi n’ahawukikije, yari atakigifite umumaro
Mu gusubiza ubusabe bw’abo baturage b’i Yeriko Elisa yaravuze ati :”Nimunzanire urwabya rushya mushyiremo umunyu. “Bamaze kurumuzanira, “Elisa ajya ku isoko y’amazi ajugunyamo uwo munyu aravuga ati:”Uhoraho agize ati;”Mpumanuye aya mazi. Ntazongera kwicana kandi n’ubutaka ntibuzongera kurumba “‘(2 Abami 2:19-21.)

Muri uku guhumanuka kw’amazi, hakurwamo ibyigisho byinshi mu by’umwuka. Urwabya rushya, umunyu n’isoko, byose bifite icyo bishushanya ku rwego rukomeye.
➡️Igihe Imana igereranije abana bayo n’umunyu (Mat 5:13 ), iba ishaka kubigisha ko umugambi wayo mu kubagezago ubuntu bwayo ari uko bahinduka ibikoresho mu gukiza abandi .
❇️ Umugambi w’Imana mu guhitamo abantu no mu gutoranya ishyanga mu isi yose ntabwo wari uwo kugira ngo ibahindure abakobwa n’abahungu bayo gusa,ahubwo kwari no kugira ngo binyuze kuri bo, isi yose ibashe kwakira ubuntu buhesha agakiza.

4️⃣ICYO ISI IKENEYE

🔰Isi ikeneye ibihamya bigaragaza ubukristo nyakuli. Uburozi bw’icyaha burakorera mu mu mitima y’abantu bagize umuryango mugari w’abantu. Imirwa minini n’imijyi yasayishije mu cyaha no kwangirika kw’imico mbonera
⚠️Ni iki wakora kugira ngo isi ihinduke yakire Yesu nk’Umwami n’Umukiza? hakenewe njye nawe kugira ngo dukore iyi nshingano
Isi ihinduke rwose hagaragare itandukaniro

🛐 DATA MWIZA DUHE KUYOBORWA NAWE TUBE ABANA BAWE NYAKURI

Wicogora Mugenzi.

One thought on “2 ABAMI 2: ELIYA AZAMURWA MU IJURU ,ELISA AHUMANURA AMAZI.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *