Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 ABAMI 1:ELIYA AHANURIRA UMWAMI AHAZIYA GUPFA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya 2 ABAMI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 23 Ugushyingo 2022

📖 2 ABAMI 1:
(1)Ahabu amaze gutanga, Abamowabu bagomera Abisirayeli.
(2)Icyo gihe Ahaziya yahanutse mu idirishya ry’insobekerane ry’icyumba cye cyo hejuru i Samariya aragwa, akurizaho kurwara. Bukeye atuma intumwa arazibwira ati “Nimujye kundaguriza Barizebubi imana ya Ekuloni ko nzakira iyi ndwara. “
(3)Ariko Marayika w’Uwiteka abwira Eliya w’i Tishuba ati”Haguruka ujye guhura n’intumwa z’umwami w’i Samariya, uzibwire uti mbese icyatumye mujya kuraguza Bãlizebubi ikigirwamana cya Ekuloni,ni uko nta Mana iri muri Isirayeli?
(4)Icyo nicyo gitumye Uwiteka avuga ngo”Ntuzabyuka ku gisasiro uryamyeho, ahubwo uzapfa nta kibuza. ” Nuko Eliya aragenda.
(5)Intumwa zirakimirana zigaruka ku mwami arazibaza ati “Mugaruwe n’iki?”
(6)Ziramubwira ziti “Twahuye n’umugabo aratubwira ati ‘Nimugarukire aho musubire ku mwami wabatumye,,mumubwire muti:Uwiteka avuze ngo mbese icyatumye wohereza abo kuraguza Bãlizebubi ikigirwamana cya Ekuloni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli?Ngo nicyo gituma utazabyuka ku gisasiro uryamyeho,uzapfa nta kabuza. “‘
(7)Arababaza ati “uwo mugabo muhuye ubabwiye ayo magambo arasa ate?”
(8)Baramusubiza bati ni umugabo ufite impwempwe nyinshi kandi yari akenyeje umushumi w’uruhu. “
Umwami aravuga ati”Uwo ni Eliya w’i Tishuba. “
(17)Bukeye aratanga nk’uko ijambo Uwiteka yavugiye muri Eliya ryari riri.

Ukundwa n’Imana, Amahoro Abe mutu wowe. Imana mbere ya byose.

1️⃣UWIRENGAGIZA AMATEGEKO Y’IMANA NTAZAGUBWA NEZA
🔰Mu gihe cy’ingoma ya se Ahabu, Ahaziya yari yarabonye ibikorwa bitangaje by’Isumbabyose. Yari yarabonye ibihamya biteye ubwoba Imana yari yarahaye Isirayeli yahakanye Imana, byerekana uburyo Imana ifata abantu birengagiza amahame yo mu mategeko yayo (AnA 190.2)

▶️Amateka y’icyaha cy’umwami Ahaziya ndetse n’igihano yahawe, birimo umuburo umuntu uwo ariwe wese atakwirengagiza ngo abure guhanwa.
⚠️N’uyu munsi hari abumva babwirwa n’abantu ahazaza habo, aho kuhashyira mu biganza by’Uhoraho. Bazumirwa.

2️⃣N’IKI IMANA ITAKOZE NGO ISIRAYELI IBEHO

🔰Mu myaka myinshi Imana yagiye iha ubwoko bwayo ibihamya bitagereranwa by’ineza n’urukundo rwayo
Yari yaragiye yerekana ko inezezwa no kubana n’abantu
▶️Imana yagiye ibera umufasha utabura abantu bose bayishakana umutima wose (AnA 192.2).
➡️Shaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo. Yatanze Umwana wayo w’ikinege kugira ngo bishoboke.

3️⃣BITE N’AB’IKI GIHE?

🔰Muri iki gihe abantu bashobora kudapfukamira ibigirwamana by’abapagani, nyamara abantu ibihumbi byinshi basengera mu ngoro za satani nk’uko umwami w’Abisirayeli yabigenzaga
Umwuka wo gusenga ibigirwamana wabaye gikwira mu isi muri iki gihe (AnA 190.4)

Imana yari ifite impamvu zo kutishimira ubukozi bw’ibibi bwa Ahaziya.
⏩Ese wowe imigambi yawe, imirimo na gahunda byawe Uwiteka yabyishimira?

🛐 DATA MWIZA DUSHOBOZE GUKORA IBISHIMWA NAWE TUKUNEZERERWE🙏🏽

Wicogora mugenzi.

One thought on “2 ABAMI 1:ELIYA AHANURIRA UMWAMI AHAZIYA GUPFA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *