Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 22 cya 1 ABAMI, usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 22 Ugushyingo 2022

📖 1 ABAMI 22
(1)Kandi Abasiriya n’Abisirayeli bamara imyaka 3 batarwana.
(3)Umwami w’Abisirayeli abwira abagaragu be ati”Harya muzi ko i Ramoti y’i Galeyadi ari ahacu, kandi ko twicecekeye tukaba tutahakuye mu maboko y’Umwami w’i Siriya?”
(4)Bukeye abwira Yehoshafati ati “Mbese twatabarana n’i Ramoti y’i Galeyadi?”
Yehoshafati asubuza Umwami w’Abisirayeli ati”Tuzatabarana nk’uwitabara,n’ingabo zanjye nk’ingabo zawe.”
(5)Yehoshafati abwira Umwami w’Abisirayeli ati”Ndakwinginze ubu banza ugishe ijambo ry’Uwiteka inama. “
(6)Nuko Umwami w’Abisirayeli ateranya abahanuzi ari abagabo nka magana ane arababaza ati”Ntabare i Ramoti y’i Galeyadi cyangwa ndorere?”Baramusubiza bati “Tabara, kuko Uwiteka azahagabiza umwami. “
(9)Nuko Umwami w’Abisirayeli ahamagara umutware aramubwira ati “Ihute uzane Mikaya mwene Imula.”
(13)Maze intumwa yari yagiye guhamagara Mikaya iramubwira iti “Dore abahanuzi bahuje amagambo ahanurira umwami ibyiza. Ndakwinginze amagambo yawe abe nk’ayabo, uvuge ibyiza. “(14)Mikaya arayisubiza ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho ,icyo Uwiteka ambwira nicyo ndibuvuge. “
(29)Bukeye umwami w’Abisirayeli na Yehoshafati umwami w’Abayuda baratabara batera i Ramoti y’i Galeyadi.
(30)Umwami w’Abisirayeli abwira Yehoshafati ati”Ngiye kwiyoberanya njye ku rugamba, ariko wowe ambara imyambaro yawe y’ubwami.”Nuko umwami w’Abisirayeli ariyoberanya ajya ku rugamba.
(31)Kandi ubwo umwami w’i Siriya yari yategetse abatware b’amagare ye uko ari mirongo itatu na babili ati”Ntimurwanye aboroheje cyangwa abakomeye, keretse umwami w’Abisirayeli wenyine.”
(34)Nuko umuntu umwe afora umuheto we apfa kurasa ,ahamya umwami w’Abisirayeli mu ihuriro y’imyambaro ye y’ibyuma.
Umwami niko kubwira umwerekeza w’igare rye ati”Kurura urukoba duhindukire unkure mu ngabo, kuko nkomeretse cyane. “
(35)Uwo munsi intambara irushaho gukomera. Umwami bamufatira mu igare rye ahangana n’Abasiriya,agejeje nimugoroba aratanga, amaraso ye yimisha ava mu nguma ava mu igare.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Gira umwete wo kumvira Imana uzakizwa.

1️⃣EMERA UGENGWE NAYO
🔰Mikaya araterura aravuga ati: “Nabonye Abisirayeli bose batataniye ku misozi miremire, nk’intama zidafite umwungeri: Uwiteka ni ko kuvuga ati: ‘Bariya ni impehe zitagira shebuja; nibasubireyo umuntu wese atahe iwe amahoro.'” 2 Ngoma 18:16, 17. AnA 176.1
❇️Aya magambo ‘umuhanuzi yagombye kubaahagije kugira ngo yereke aba bami bombi ko umugambi wabo utemewe n’Ijuru, nyama nta n’umwe muri abo bategetsi waciye bugufi ngo yumvire uwo muburo. Ahabu yari yamaze kumaramaza mu mugambi we, kandi yari yiyemeje kuwukurikira AnA 176.2
➡️Ni kangahe dusenga dusaba Imana ngo iduhiteremo kandi twamaze guhitamo twamaramaje.
⏯️Ni icyemezo kikugwa nabi, iyo wanze kumvira Imana kandi wamaze kumva icyo no gusobanukirwa ubushake bw’Imana.

2️⃣UMUGISHA UVA KU KUMVIRA IMANA

▶️Mu mwete yakoreshaga kugira ngo ayoborane ubwenge, Yehoshafati yaharaniye kumvisha abo yayoboraga kurwanya imigirire yo gusenga ibigirwamana badakebekeba.
▶️Yehoshafati yari indahemuka ku Mana ntiyaraguzaga bãli ahubwo yambazaga Imana ya se, akagendera mu mategeko yayo, ntagenze nk’uko Abisirayeli bagenzaga, bitewe n’ubupfura bwe, Uwiteka yabanye nawe kandi amukomereza ubwami (2ngoma17:3_5)AnA 137,1)

⏩Mukundwa tubonye ingero ebyiri z’Abami babayeho n’uburyo bakoze, Imana yacu yiteguye kugukoresha iby’ubutwari, igihe cyose wemeye kumubera uwumvira. Ariko iyo wanze ingaruka zikugeraho vuba cg kera. Imana ibikubashishe.

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KUMVA NO KUMVIRA IJAMBO RYAWE

Wicogora Mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *