Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 ABAMI 17: ELIYA ATEZA AMAPFA, YIHISHA KU KAGEZI KITWA KERITI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 17 cya 1 Abami, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 17 Ugushyingo 2022

📖 1 ABAMI 17
[1] Bukeye Eliya w’i Tishubi, umwe mu basuhuke b’i Galeyadi asanga Ahabu aramubwira ati “Ndahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho, iyo nkorera iteka, yuko nta kime cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse aho nzabitegekera.”
[2] Hanyuma ijambo ry’Uwiteka rimugeraho riti
[3] “Va hano ugende werekere iburasirazuba, wihishe iruhande rw’akagezi kitwa Keriti, ahateganye na Yorodani. [4] Uzajye unywa amazi yako, kandi ntegetse ibikona kujya bikugemurirayo.”

[6] Ibikona bikajya bimuzanira umutsima n’inyama uko bukeye uko bwije, kandi akajya anywa amazi y’ako kagezi.

[10] Nuko arahaguruka ajya i Sarefati. Ageze ku irembo ry’umudugudu, ahasanga umugore w’umupfakazi utoragura udukwi. Eliya aramuhamagara aramubwira ati “Ndakwinginze, nzanira utuzi two kunywa mu gacuma.”
[11] Nuko ajya kuyazana. Akigenda aramuhamagara ati “Ndakwinginze unzanire n’agatsima mu ntoki.”
[12] Na we aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka Imana yawe ihoraho, nta gatsima mfite keretse urushyi rw’agafu nshigaje mu giseke, n’uturanguzwa tw’amavuta mu mperezo. Ubu dore ndatoragura udukwi tubiri, kugira ngo nsubire mu nzu nkivugire n’umwana wanjye, ngo tukarye twipfire.”
[13] Eliya aramubwira ati “Witinya genda ubigenze uko uvuze, ariko banza umvugireho akanjye ukanzanire hano, maze ubone kwivugira n’umwana wawe,

[14] kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze itya ngo ‘Icyo giseke ntabwo kizaburamo ifu, n’amavuta ntabwo azabura muri iyo mperezo, kugeza ku munsi Uwiteka azavubira isi imvura.’ ”

[17] Hanyuma y’ibyo, umwana w’uwo mugore nyir’urugo ararwara, indwara ye iramukomereza kugeza aho yamumariyemo umwuka.
[22] Uwiteka yumvira Eliya, ubugingo bw’uwo mwana bumusubiramo arahembuka.

[23] Eliya yenda uwo mwana amukura mu cyumba cyo hejuru, aramumanukana amushyira nyina. Eliya aramubwira ati “Nguyu umwana wawe, ni muzima.”

[24]Uwo mugore abwira Eliya ati “Noneho menye ko uri umuntu w’Imana koko, kandi ko ijambo ry’Uwiteka uvuga ko ari iry’ukuri.”

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Imana ikomeje kwigaragariza ubwoko bwayo ibinyujije muri Eliya.

1️⃣ ELIYA: UMUGABO WARI UFITE KWIZERA KUDASANZWE

🔰Mu gihe cy’umwami Ahabu, mu misozi y’i Galeyadi, ahagana mu burasirazuba bwa Yorodani, hari hatuye umugabo wari ufite kwizera kandi wasengaga, ndetse umurimo yakoraga ashiritse ubwoba wari ugamije gukoma mu nkokora ubuhakanyi bwakwiraga byihuse muri Isirayeli. Kubera ko atabaga mu mujyi w’ikimenyabose ndetse mu buzima busanzwe ntabe yari afite umwanya wo hejuru, nyamara Eliya w’i Tishibi yinjiye mu murimo we yiringiye umugambi w’Imana wo kumutegurira inzira no kumuha kugera ku ntego mu buryo gukomeye. Amagambo yo kwizera n’imbaraga ni yo yabaga mu kanwa ke, kandi imibereho ye yose yari yarayeguriye umurimo w’ubugorozi. Ijwi rye ryari iry’urangururira mu butayu acyaha icyaha kandi arwanya gusakara kw’ikibi. Kandi nubwo yasanze abantu acyaha icyaha, ubutumwa bwe bwatangaga umuti uvuye i Galeyadi womora imitima yokamwe n’icyaha y’abantu bose bifuzaga gukira. AnA 104.1
➡️Ese Amaho twemera umuti womora w’i Galeyadi? Cg uteganya kuzapfira mu byaha? Iyarure bigishoboka.

2️⃣ KUBAHO MU BURYO BW’IGITANGAZA
🔰Eliya yamaze igihe yihishe mu misozi irihande rw’akagezi ka Kereti. Aho yahamaze amezi menshi ahagaburirwa ibyokurya mu buryo bw’igitangaza. Nyuma yaho, ubwo ako kagezi kakamaga bitewe n’amapfa yakomeje kuzahaza igihugu, Imana yategetse umugaragu wayo guhungira mu gihugu cy’abapagani. Imana yaramutegetse iti: “Haguruka ujye i Sarefati h’Abasidoni abe ari ho uba, hariyo umugore w’umupfakazi ni we ntegetse kugutunga.” AnA 113.1
▶️ Uyu mugore ntiyari Umwisirayelikazi. Ntabwo yari ayarigeze agira amahirwe n’imigisha nk’ibyo ubwoko bw’Imana bwari bwarahawe; ariko yubahaga Imana nyakuri kandi yari yaragendeye mu mucyo wose warasiraga mu nzira ye. Noneho ubwo nta bundi buhungiro Eliya yari afite mu gihugu cya Isirayeli, Imana yamwohereje kuri uyu mupfakazi kugira ngo abe ari ho abona ubwihisho. AnA 113.2
➡️Hari igihe twibeshya ko tubasha kubona icyo ku kubera dukora cyane! Buri wese azi inshuro Imana yiyerekanye nk’isōko ya byose, kereka ubyirengagiza cg ufite ubumuga bwo kutabona kw’ibya Mwuka.

3️⃣ UMUPFAKAZI W’I SAREFATI IKITEGEREREZO MU KWIZERA
🔰Umupfakazi w’i Sarefati yasangiye na Eliya utwokurya duke yari asigaranye, maze ku bw’ibyo ubugingo bwe n’ubw’umwana we burarindwa. Bityo rero mu gihe cyo kugeragezwa n’ubukene, abantu bose bagirira impuhwe kandi bagafasha abandi bari mu mage kubarusha, Imana yasezeranye kubaha umugisha mwinshi. Imana ntiyigeze ihinduka. Ntabwo ububasha bwayo ari buke ugereranyije n’uko bwari buri mu gihe cya Eliya.
▶️ Ntabwo Isezerano Umukiza yatanze ryataye agaciro ugereranyije n’igihe yaritangaga agira ati: “Uwemera umuhanuzi kuko ari umuhanuzi azahabwa ingororano y’umuhanuzi, kandi uwemera umukiranutsi kuko ari umukiranutsi azahabwa ingororano y’umukiranutsi.” Matayo 10:41. AnA 115.5
➡️Kwizera k’uyu mugore w’umupagani si amagambo cg amarangamutima, kwagaragariye no mu bikorwa. Ese wowe ibyo wizera bigaragarira mu mibereho yawe, cg ni amagambo gusa?

🛐 DATA WA TWESE URI MU IJURU TWONGERERE KWIZERA🙏

Wicogora mugenzi!

One thought on “1 ABAMI 17: ELIYA ATEZA AMAPFA, YIHISHA KU KAGEZI KITWA KERITI”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *